Imishinga 10 izahiga iyindi mu yatoranyijwe na Dubaï Chamber ishobora kuzaterwa inkunga

Bwa mbere mu Rwanda, abashoramari bakiri bato bagera kuri 20 baturutse mu bihugu bya Afurika n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu(United Arab Emirates-UAE) bunguranye ibitekerezo ku buryo bateza imbere imishinga yabo ikabyara inyungu, aho banarebeye hamwe inzitizi bahura nazo, ibi byose bakaba barabifashijwemo na Dubaï Chamber of Commerce and Industry , ishami ryayo ry’amahugurwa.

Biteguwe na Dubaï Chamber, nk’uko byemerejwe mu nama nyafurika ku ikoranabuhanga (Africa Tech Summit 2019), imishinga 10 mito yatoranijwe na Dubaï Chamber muri UAE kugira ngo yitabire ibiganiro byiswe Chamberthon, byabereye i Kigali, aho bahujwe na bagenzi babo bo ku mugabane wa Afurika, ibiganiro byamaze umunsi umwe bungurana ibitekerezo, aho abitabiriye bashyizwe mu matsinda avanze (abavuye muri UAE n’abavuye muri Afurika), bahagarariye ibyiciro by’ishoramari bitandukanye birimo ubuhinzi, ubuzima, ibidukikije, ikoranabuhanga mu bukungu, ihindagurika ry’ibihe, imibereho myiza, ubwubatsi n’ibindi.

Abitabiriye ibi biganiro nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’imishinga n’ishoramari muri rusange bashyizwe mu matsinda abafasha guhanahana ibitekerezo

Aya matsinda akaba yaragiye yegeranya anatanga ibitekerezo byiza byiganjemo guhanga udushya, bizifashishwa na Dubaï Chamber mu gukora gahunda y’amahugurwa ku bucuruzi mu rwego rw’isi, aho iyi gahunda y’amezi atatu izaba igamije kuzamura umubano hagati y’abashoramari bato bazwi ‘Startups’ hamwe n’abahanga bafite ubushobozi bwo kubasangiza ubunararibonye, kubatera inkunga ndetse no kubagira inama.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’ibi biganiro, Natalia Sycheva, ushinzwe ishoramari muri Dubaï Chamber of Commerce and Industry yagize ati: "Duterwa imbaraga cyane n’abantu baba bitabiriye iyi gahunda ndetse ibyo abitabiriye bakura muri ‘Chamberthon’; biba ari inyongera nziza y’ibiteganywa gukorwa kuri GBF (Global Business Forum), ni umwanya mwiza Dubaï Chamber iba ibonye ngo iteze imbere imikoranire mu by’ubukungu n’amahirwe ku masoko mpuzamahanga."

Natalia Sycheva, ushinzwe ishoramari muri Dubaï Chamber of Commerce and Industry avuga ko ibyo abitabiriye ‘Chamberthon’; bahakura biba ari inyongera nziza akaba ari n’umwanya mwiza Dubaï Chamber iba ibonye ngo iteze imbere imikoranire mu by’ubukungu n’amahirwe ku masoko mpuzamahanga

Yongeyeho ati "Uyu munsi abashoramari bato ndetse n’abanini nibo bayoboye mu guhanga udushya. Hamwe n’iyi mitekerereze Dubai Chamber izakomeza idashidikanya gufasha abashoramari bato binyuze muri gahunda zitandukanye yihaye zirimo ‘Chamberthon’ na gahunda y’amahugurwa kuri GBF, bituma abashoramari bafata imyanzuro yo gushora imari no kubaha ubumenyi n’ibyo bakeneye ngo babe abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga."

Nyuma yo kungurana ibitekerezo mu matsinda, buri tsinda ryasangizaga bagenzi babo ibyo baganiriye, bityo nabo bakagira ibyo babigiraho

Ni mu gihe kandi biteganyijwe ko imishinga icumi (10) izahiga iyindi muri iyi gahunda, ni ukuvuga itanu(5) yo muri Afurika n’itanu(5) yo muri UAE izatoranywa yitabire amahugurwa ya GBF, aho izaba ifite amahirwe menshi atandukanye arimo no kubasha kubona abaterankunga , ndetse no kubona umwanya wo kuyerekana mu nama mpuzamahanga ya gatanu (5) ivuga ku mishinga n’ishoramari rya Afurika, ikazabera i Dubaï mu Ugushyingo uyu mwaka turimo wa 2019.

Dubaï Chamber of Commerce & Industry yashinzwe mu mwaka wa 1965, ikaba ari ikigo kidaharanira inyungu gifite intego yo guhagararira , gufasha, no kubungabunga inyungu z’umuryango w’ ishoramari i Dubaï, harebwa uburyo bw’uko ubucuruzi bwagenda neza, iterambere ryabwo, ndetse no guteza imbere umujyi wa Dubaï nk’umujyi w’ubucuruzi mpuzamahanga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo