Imipira igezweho ukwiriye kongera mu myenda yawe

Niba ukunda kurimba no kwambara neza, hari imipira igezweho ukwiriye kuba ubitse mu bubiko bw’imyenda yawe.

Iyi ni imyenda ikorwa na Company yitwa Pamoja yashinzwe na Mugisha Robert wayitangije muri 2020.

Mugishsa avuga ko igitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko kubona akazi bisigaye bigoye kandi we na bagenzi be bafite impano babyaza umusaruro.

Ati " Twabonye nta mirimo dufite, twiyemeza kwishyira hamwe ngo duhuze impano dufite haba mu kudoda, gushyira amarangi mu myenda (kuyishushanyaho) n’ibindi."

Avuga ko nyuma yo kwishyira hamwe aribwo batangiriye ku myenda y’imipira no gukora ibindi bijyanye n’ubugeni.

Igiciro bawushyizeho ni 7000 FRW kuko ngo isoko ryabo abenshi ari urubyiruko. Icyo bakora ngo ni ukugenda bahanga udushya nibura buri mezi abiri, bagashyira hanze ’collections’ zifite umwihariko ari nacyo ngo ababagana babakundira.

Iyi myenda iboneka i Musanze ahitwa Kalisimbi, i Kigali ikaboneka ku Kacyiciru. Ukeneye ibindi bisobanuro, cyangwa kuyigura, uhamagara kuri 0786048740.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo