Ibimenyetso 6 byakwereka ko akazi kawe kari mu kaga ndetse ko isaha n’isaha wakabura

“Akazi k’ubu kabonwa n’uwo zereye.” Ni amwe mu magambo agize indirimbo ya nyakwigendera Mwitenawe Augustin yitwa “Wimfatanya n’Akazi” izwi cyane nka “Nta Jet’Aime Inzara Igutema Amara”. Izi bavuga se zera uzi izo ari zo? Ni inzuzi. Si benshi mu rubyiruko rw’ubu baheruka kubona inzuzi!!! Ni nk’uko benshi mu rubyiruko rw’ubu na none akazi bakabarirwa. Karabuze!!!

Inzuzi rero kera zeraga mu gihe cyo kuragura. Umupfumu yarazizunguzaga agatera hejuru maze zagwa zisa umweru ukamenya ko umugeni wagiye kuragurira niba atazakenya cyangwa ngo ace umuryango azaba umugeni w’ineza akaba cyunguramiryango. Byashoboraga kuba no ku kindi cyose waraguriza.

Ngarutse ku byo ntangiriyeho rero ko akazi k’ubu kabonwa n’uwo ‘inzuzi’ zereye, ni uko akazi k’ubu kukabona ari ingorabahizi. Akazi ngo karabuze kandi kukabona biragoye gusa nyamara burya ngo ikigorana kurushaho ni ukukagumana.

Ubushomeri no kubaho udafite akazi birababaza nyamara bikababaza kurushaho igihe ukabuze wari ugafite kaguciye mu myanya y’intoki, nk’ubu rimwe ukazinduka uhamagarwa mu biro by’ushinzwe abakozi akakwakiriza ibaruwa itangira ngo “Tubabajwe no kukumenyesha ko…”

Birababaza cyane kubura akazi wakoraga utari ubyiteguye, bigashengura umutima kurushaho igihe uvuye ku kazi utarabiteganije ndetse wamaze kwishyiramo ko uhembwa mu mpera z’ukwezi uviriyemo ku kazi.

Rimwe na rimwe hari abantu bamenya ko bageramiwe ko isaha n’isaha bashobora kwirukanwa mu kazi bakaba biteguye. Tekereza nka kumwe byagenze icyorezo cya Covid-19 cyaduka, ibigo byinshi by’ubucuruzi bikagabanya abakozi bigasezerera bamwe.

Bikunda kubaho mu kazi ukajya kumva ko bagiye kugabanya abakozi maze watekereza ugasanga ntiwari uhagaze neza ndetse umusaruro wawe ni “nkene.” Hari n’izindi mpamvu zibaho zishobora gutuma isaha n’isaha wirukanwa ukava ku kazi.

Muri iyi nkuru turakugezaho ibimenyetso bigera kuri 7 byakwereka ko isaha n’isaha ushobora kuva ku kazi kawe maze nawe ugasongogera ku ntango y’ubushomeri ibiha kubi ikanaba impamvu mu ziza imbere zitera ibibazo by’ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe byugarije urubyiruko.

1.Iyo ikigo ukorera cyihuje n’ikindi cyangwa nyiracyo akakigurisha undi mushoramari

Rimwe na rimwe inkuru y’uko ikigo cy’ubucuruzi wakoreraga kigiye kwihuza n’ikindi cyangwa kigiye kugurwa n’ikindi iza nk’umutingito wa tsunami. Ni nka kumwe Airtel yaguze Tigo. Nta kabuza, ibi bishobora guteza imbere ikigo, ariko impinduka zizanwa n’umukoresha mushya byanga bikunda abakozi zibageraho kandi kenshi ntihabura ababiburiramo akazi kabo.

Aha nubona ari uku bigenze, uramenye uzatangire gushaka akazi ahandi kuko hatitawe ku mwanya uwo ari wo wose waba ufite mu kigo, nta cyakubwira ko uzagumana akazi kawe kandi zahinduye imirishyo.

Guhuza ibigo cyangwa kuba icyo ukorera cyagurwa iteka ntibivuze ko uzabiburiramo akazi ariko ugomba kumenya kuba wakoga magazi kuko amazi ntaba akiri ya yandi ndetse ni byiza kwitega igishoboka cyose iki gihe.

2.Intego ugenda wiha mu kazi ntuzigeraho

Igihe cyose wiha intego mu kazi maze igihe wihaye cyo kuzaba wazirangije kigashira uri mu nsi y’ikigero cy’intego wihaye, kandi bikaba inshuro zirenze imwe, ebyiri, eshatu…, jya umenya ko isaha n’isaha wabura umurimo wawe cyane cyane iyo ukora mu ishami ry’ubucuruzi (sales) na ‘production’. Buriya nk’abakora mu by’amabanki ni bo bakubwira neza ikiguzi cyo kwiha intego ntuyigereho.

3. Sobuja (boss) wawe ntakigutumira mu nama zikomeye zihuza abakozi bake

Niba mbere waratumirwaga muri za nama umukoresha wawe mukuru yatumiragamo abantu bake barimo abayobozi none ubu ukaba ubona binjira mu biro bye bakamaramo amasaha abiri wowe utatumiwe kandi bikaba bimaze kuba kenshi, iki ni ikimenyetso mpuruza.

Ni ikimenyetso ko waba utegurirwa gushimirwa ubundi ugasezererwa. Aha uba ukwiriye kugenda ukareba umwirondoro wawe mu by’akazi (CV), ukawukoraho neza, ukawujyanisha n’igihe (update) ugatangira gushaka akazi ahandi.

4. Baragenzura umusaruro w’akazi kawe iteka bagasanga uri hasi

Mu busazwe, umusaruro w’akazi ukora ni kimwe mu by’ingenzi bishingirwaho ngo uzamurwe mu ntera (promotion). Icyakora, igihe baje kugenzura iteka bagasanga umusaruro wawe ntushimishije, ugomba kumenya ko iminsi yawe aho ukora ibarirwa ku ntoki. Muri make, ushatse watangira gushaka amakuru y’uko ababonye akazi muri iyo minsi babigenje kuko nawe akawe ntuba ugiye kukagumana.

5. Umukoresha wawe arakwihunza, ntakikwegera nka mbere, ntimukinavugana nka mbere

Niba umukoresha wawe (boss) yarakwisanzuragaho, akagufungukira umutima rimwe na rimwe anakubitsa utubanga, nyamara ubu akaba adashaka no kukureba mu maso. N’iyo ukoze ikosa, arakwihorera ntagutonganye cyangwa ngo akuvugishe avugira hejuru?

Araguha akazi akaguha akoroshye, inshingano zimwe na zimwe yakaguhaye ukabona azihereye abandi. Iki ni kimwe mu bimenyetso ko isaha n’isaha uwo mukoresha atazaba akiri umukoresha wawe mu mezi make ari imbere.

6. Ntibikunze ko uzamurwa mu ntera kandi nta mpamvu bakubwiye

Mu busanzwe mu kazi, nyuma y’igihe runaka ukora mu kazi, abakozi bazamurwa mu ntera ari cyo bita guhabwa ‘promotion’. Iyo rero igihe cyari kigeze ko wahabwa ‘promotion’ maze ukabona nta yo uhawe ndetse ntunabwiwe impamvu yabyo, jya umenya ko umusaruro w’akazi kawe utishimiwe kandi ko isaha n’isaha wanasezererwa.

Ikindi ku kuzamurwa mu kazi ni igihe uwo wari wungirije mu kazi ahawe izindi nshingano, asezerewe cyangwa abonye akazi ahandi.

Mu gihe henshi bahita bakuzamura ngo umugire mu mwanya cyane cyane ko uba usobanukiwe neza imikorere y’akazi n’aho ukora, ahubwo ujya kubona ukabona bazanye undi mushya, aha umukoresha wawe aba akweretse ko atakwizera ndetse ko nta cyizere agufitiye ko uzamuwe mu ntera wateza imbere ikigo ukorera ku muvuduko nk’uwo cyangwa urenze uwo wavuyemo mu mwanya w’uwo wungirije yakoreraho akazi.

Aha na ho ushatse wakosora imikorere yawe cyangwa ugatangira gushaka akazi ahandi.

Iradukunda Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo