Mu kazi no mu mirimo itandukanye, twese uko tungana tuba twifuza kumerana neza n’umukoresha wacu no kumvikana na we. Kugira ngo ibi ubigereho, kugira umurongo ufunguye wo kuganira kandi dukoresha ukuri ni ikintu cya ngombwa cyane. Nyamara muri uku kuganira, ese hari ikintu utagakwiye kuvuga?
Impamvu ni uko hari ijambo ushobora kubwira umukoresha wawe, ubwo bikaba bibaye ubwa nyuma wiswe umukozi we kabone nubwo wenda amasezerano y’akazi kawe yaba yari agifite agaciro, mbese umukoresha wawe akakwikuramo cyangwa akakwishyiramo, ndetse atanakwirukana uwo munsi agashaka uburyo akwikiza hanyuma kubera umunwa wawe.
Mu kwirinda rero kuba inyama yo mu kanwa yakubuza umugati muri iki gihe akazi k’ubu kabonwa n’uwo [inzuzi] zereye, wa mugani wa Mwitenawe Augustin, dore amagambo ukwiye kwirinda kubwira umukoresha wawe nk’uko tubikesha urubuga wemeancareer.
1. Sinzi uko bikorwa/ Sinabishobora
Niba umukoresha wawe aguhaye ikintu runaka ngo ugikore, ukaba utazi uko gikorwa, ni ikihe gisubizo cyiza wamuha? Ushobora kwibwira ko guhita umubwira ko utabizi ari bwo buryo bwiza.
Mu by’ukuri nubwo kuvugisha ukuri ari indangagaciro ikwiye kuranga abantu, byumvikana harimo n’abakozi, guhita ubwira umukoresha wawe ngo “Oya”, mu by’ukuri ni bibi. Twese duhura n’ibibazo n’ibintu bidukomereye cyangwa bishya tutigeze tubona mu buzima mbere. Ariko umukoresha wawe ntashaka kumva ibyo udashobora gukora.
Niba ushaka gutera imbere mu kazi no kukabamo inzobere, ukwiye kumenya ko umurimo umuntu awumenyera uko awukora, nta we uwujyamo awuziho byose, hanyuma kandi ukerekana ubushake bwo kwiga no kongera ubumenyi mu byo waherewe akazi.
2. Ako si akazi kanjye/ Si byo nshinzwe
Ibaze uramutse ugeze ku kazi hanyuma umukoresha wawe akagusaba gukora akazi ariko gasanzwe gashinzwe undi. Birumvikana ko bisa n’aho ari akarengane. Si byo? Mu buryo kamere wumva rwose wahita ubyinubira.
Ariko, niba ushaka “kwemeza’’ umukoresha wawe, byaba byiza utinubye, kuko nta wamenya, ushobora kubyigiramo ikintu gishya. Ndetse nubwo wagakora ntugakore neza, bigaragaza ko ushoboye akazi kawe ariko ukaba ushobora kuba wakora n’undi murimo bikaba byaguhesha amahirwe mu minsi iri imbere.
3. Njye aho nakoraga mbere…
Ushobora kuba waramaze igihe kirekire mu kazi wakoraga mbere, ukaba warahakuye ubunararibonye bwinshi. Ariko urabizi? Niba atari igisubizo cyuje ubwenge, kandi cy’agashya wakuye ku murimo wahoze ukora kandi cyakemura ikibazo gihari muri uwo mwanya, aho wakoraga mbere nta cyo bimaze kwirirwa uhavugaaa!
Birashoboka ko aho wakoraga mbere, mwari mwemerewe gutaha kare ku wa gatanu, cyangwa se byashobokaga ko wakorera mu rugo. Uko byamera kose, ibuka ko: Kuba wari wemerewe gukora ikintu runaka aho wakoraga mbere bitavuze ko umukoresha wawe wa none azakwemerera kugikora.
4.Uyu mukiliya aransaza
Mu kazi kenshi, umukiliya ni we mutima wa buri kintu ukora. Banamwita umwami. Usanga ibyo mukora byose ari we bigamije, ikigo cy’ubucuruzi ukorera ni we cyikaragiraho, rero n’iyo utamukunda, ukwiye kuguma uri umunyamwuga, ukirinda amakimbirane cyangwa intonganya n’umukiliya.
Umukoresha wawe ntashaka kukumva uvuga nabi abakiliya be. Kuko uko byagenda kose, iyo kompanyi ukorera kugira ngo izagere ku byo yifuza yinguke itere imbere ariko nawe uhembwe, bishingira ku gufata neza abakiliya, kukumva rero ubavuga nabi bishobora gutera ubwoba umukoresha wawe ko uzabamumaraho maze ukaba ari wowe ugenda mbere aho kujyana abakiliya be.
5. Imvugo nyandagazi
Kuba umukoresha wanyu ari umuntu mwiza uri ‘cool’ wisanzura ku bakozi ni byiza, usanga rwose imvugo zikoreshwa bene aho ku kazi ari nk’iz’urungano. Ariko ukwiye kutabishyira ku rwego ruhambaye ngo ukabye.
Rimwe na rimwe gukoresha amagambo y’indahiro zidasanzwe n’amagambo atameshe uganiriza umukoresha wawe hari ubwo wabikora ugasanga warenze imbibi. Uko mwaba inshuti kose, uko yaba yicisha bugufi anisanisha n’abakozi kose, kuguma uri umunyamwuga ni ingenzi cyane, kandi iteka.
6. Ibyo ntibiri mu masezerano y’akazi nk’inshingano zanjye
Rimwe na rimwe, umukoresha wawe ashobora kugusaba gukora akazi kadafite aho gahuriye n’ibyo usabwa gukora nk’uko byanditswe mu masezerano y’akazi (job description). Ibi ushobora kubyumva nk’akarengane ndetse no kukugora; kandi birumvikana, ubundi ni gute ukora ibintu bitari mu nshingano zawe?
Icyakora ukwiye kumenya ko ikintu cyose umukoresha wawe agusaba gukora, hari impamvu yacyo. Ikindi cyiyongeraho ni uko kuba umuntu wigaragaza nk’uwumvira kandi wabasha gukora byinshi harimo n’ibyo adashinzwe ari ikintu kizagufasha mu gihe kirekire imbere.
7. Ibyo ntibiri mu byihutirwa kuri njye ubu, rero sinshobora kubikora
Hari ubwo ibi byakumvikana nk’impamvu nyayo yo kudakora ikintu. Ariko ku mukoresha wawe, birumvikana gusa nk’urwitwazo rundi. Urashaka impamvu zo kudakora ikintu runaka. Cyaba mu byihutirwa (priority) cyaba ntikibe cyihutirwa, iyo kitaba ingenzi cyangwa ngo kibe kidafite akamaro, umukoresha wawe, ntiyakabaye yakikubwiyeho.
Ukwiye kwirinda kuvuga oya—niba ubona ibyo umukoresha wawe agusaba gukora biri budindize ibyo wakoraga ufata nk’ibyihutirwa , musobanurire neza ikibazo hanyuma unamubwire icyo ubona nk’igisubizo.
8. Ntibyari ikosa ryanjye
Nta we bitabayeho muri twese. Databuja akaza n’ikibazo runaka kandi tubizi ko atari twe ba nyir’ikosa. Mu bihe nk’ibi, biroroha guhita tugira uwo dukorera ibitsinde twikuraho amakosa nyamara ahubwo iryo na ryo ni ikosa rikomeye!
Iyo ushinje undi muntu amakosa ko ari we wangije ikintu runaka, biragaragaza ko utari umukinnyi w’ikipe. Yego, ni byo koko, hari ubwo byakozwe n’undi, ariko menya nko mukora nk’itsinda rigamije intego imwe, rero ni ingenzi ko buri wese aho ku kazi yemera amakosa— kandi nawe udasigaye!
9. Ibyo ntibishoboka!
Uzi ikintu gituma umukoresha wawe akubonamo umukozi udakwiriye ndetse atakwifuza kandi akicuza guha akazi? Kumanika amaboko utaranatangira. Buri kibazo cyose uhanganye na cyo n’uko cyakomera kose mu kazi, kuvuga amagambo ngo ‘ibi ntibishoboka’, ‘it’s impossible’ bikugaragaza nk’umuntu udashobora guhangana no kurwana.
Icyo wagakwiye gukora ahubwo, ni ukugerageza ukishakamo intekerezo z’abantu babona ko ibintu bishoboka. Ibande ku gushaka ku gushaka ibisubizo aho kuguma kuguma wita ku bibazo n’imbogamizi.
10. Ntiwabimbwiye
Rimwe na rimwe abantu bakora amakosa. Rero ni ibisanzwe ko wisanga mu gihe utazi icyo wakora pe! Bishobora kumvikana nk’urwitwazo kandi rufite ishingiro mu mutwe wawe nyamara si umuco mwiza ndetse ntibishimisha umukoresha wawe.
Aho kugira inzitwazo ngo uvuge amagambo nka “nta byo mwambwiye”, ukwiye gufata inshingano. Niba utazi icyo wakora, fata umwanya ugishake, baza murandasi cyangwa uwo mukora ku mwanya umwe ahandi, mbere yo gushinja amakosa boss wawe ngo ntiyakubwiye iki cyangwa kiriya. Izo ngufu nkeya awakoresha aho zagufasha cyane mu gihe kirambye.