Gusobanukirwa akamaro k’imbuto n’imboga byatumye yiyemeza gufasha Abanyarwanda kugira imirire myiza

Umutoni Cynthia ni rwiyemezamirimo ukiri muto wiyemeje gufasha Abanyarwanda kugira imirire myiza abinyujije mu bicuruzwa akora binyuranye byibanda ku mboga n’imbuto, nka bimwe mu bifasha gusukura umubiri ndetse bikawurinda indwara zugarije isi muri iki gihe.

Nubwo amazina ye ari Umutoni Cynthia ariko amaze kumenyekana cyane ku izina rya Talia. Talia niryo zina yahaye inyito y’ibicuruzwa bye. Talia bisobanura ikime kiva mu ijuru.

Umutoni yatangarije Rwandamagazine.com ko impamvu ubucuruzi bwe bwibanda ku mboga n’imbuto yabikomoye ku byegeranyo byinshi yagiye asoma byerekeye ubuzima, aza kubona ko imbuto n’imboga bigirira akamaro kanini umubiri, kandi bikaba bimwe mu bituma indyo y’umuntu yuzura.

Ati " Ubusanzwe njye nkunda imbuto n’imboga cyane. Nakunze gusoma cyane ibyegeranyo bivuga ku buzima muri rusange. Hari icyegeranyo nasomye cyo muri Kaminuza ya Havard kivuga ko nibura umuntu ku munsi agomba kurya ubwoko 5 bunyuranye bw’imboga na 5 bunyuranye bw’imbuto.

Niho nahereye ntangiza ubucuruzi nkora uyu munsi atari ukugira ngo bunteze imbere gusa ahubwo no kugira ngo bufashe mu kurwanya imirire mibi mu banyarwanda. Iyo uvuze imirire mibi, akenshi abantu bumva abakene kandi burya no mu bakize, hari abarya nabi kuko bihata ibintu bimwe akenshi usanga binangiza ubuzima."

Kimwe mubyo Umutoni akora harimo ifu y’imboga. Afata ubwoko 5 bw’imboga akabusya, ifu ivuyemo umuntu akaba yayikoresha akora ‘potage’.

Umutoni kandi akora imitobe y’imbuto ‘Jus/Juices’ z’ubwoko bunyuranye, akazikora yifashishije imbuto z’umwimerere z’inanasi, amatunda, apple, imineke n’ipapayi. Ikindi akora ni uruvange rw’izo mbuto ashyira hamwe akazicuruza zikiri umwimerere.

Ubucuruzi bwe yabutangiye muri Kamena uyu mwaka. Avuga ko kugeza ubu yishimira urwego agezeho kuko abaguze ibicuruzwa bye bose bashimye umwimerere wabyo. Mu myaka 2 ngo arateganya ko bizaba bimaze gusakara mu Rwanda hose , ku buryo Abanyarwanda 35% bazaba bakoresha ibicuruzwa bye.

Ati " Ubu sinakubwira ngo bimaze kunyinjiriza amafanga angana gutya. Inyungu nyibarira mu buryo Products zishimiwe n’Abanyarwanda. Icyo nishimira ni uko nabashije kumenyena n’abantu benshi kubera ibicuruzwa byanjye. Ubikoresheje niwe wumva umwihariko wabyo. Ubu ndi kwagura umushinga. Mu myaka 2, Abanyarwanda 35% bazaba bakoresha Products zanjye."

Umutoni akoresha abakozi 4 bahoraho ndetse na 2 bakora ku buryo bw’imibyizi, akagira n’umushoferi umufasha kugeza ibicuruzwa bye ku babirangura mu Mujyi wa Kigali.

Umutoni ni umwe mu Banyarwanda bari kumurika ibikorwa byabo mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ryatangiye ku itariki 29 Ugushyingo 2017 , rikazasozwa tariki 5 Ukuboza 2017. Ari mu cyiciro cya ba rwiyemezamirimo bakiri bato bari muri iyo Expo iri kubera i Gikondo. Kwinjira ni ubuntu kuri buri wese.

Ibicuruzwa binyuranye bya Talia

Jus ze ngo zifite umwihariko

Uruvange rw’imbuto ziba zikiri umwimerere nabyo ni muri bimwe mu bicuruzwa bye

Yishimira ko agira uruhare mu kurwanya imirire mibi abinyujije mu bicuruzwa bye

Photo: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • ######

    Nibyiza nakomereze aho. Dukeneye urubyiruko nkuru rwihangira imirimo itanga akazi kandi ifasha abanyarwanda

    - 1/12/2017 - 13:15
  • ######

    Byiza cyane

    - 1/12/2017 - 16:30
  • John

    Mrs Talia,
    Nagirango nkumenyeshe ko maze iminsi mfata ku binyobwa byawe ndetse na fruits zose numva biraryoshye kandi ni intungamubiri cyane.
    Ntabindi nkinywa uretse "Talia"!!
    Go forward!

    - 1/12/2017 - 20:50
  • martin

    Nukuri nibyiza komerezaho twarabikunze bigere hose

    - 10/12/2017 - 19:51
  • martin

    Nukuri nibyiza komerezaho twarabikunze bigere hose

    - 10/12/2017 - 19:51
Tanga Igitekerezo