Dukwiye kumvisha urubyiruko ko ubuhinzi buganisha ku isoko ari umurimo mwiza- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame agaragaza urwego rw’ubuhinzi nk’umusingi ukomeye umugabane wa Afrika uzubakiraho iterambere rirambye mu myaka iri imbere.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byateguwe na Banki itsura Amajyambere muri Afurika ifatanyije n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi, Umukuru w’igihugu yashimangiye ko Afurika yifitemo ubushobozi bwo gukemura imbogamizi ifite mu bijyanye no kwihaza mu biribwa.

Yagize ati « Afurika isanzwe ifite intege nke mu bijyanye n’ibiribwa bitewe n’umusaruro udahagije n’inzitizi mu bucuruzi. Imihindagurikire y’ikirere yarushijeho kwongera ubukana bw’iki kibazo mu gihe ibihe by’imvura byahindutse,ibijyanye n’ ubutayu bikarushaho gutera inkeke. Ikindi tutakwirengagiza ni icyorezo cya covid-19 duhanganye na cyo, cyabaye umutwaro w’inyongera. »

Icyakora, ibisubizo by’ibi bibazo birazwi kandi biri mu bushobozi bwacu. Guteza imbere ubuhinzi muri Afurika ni inshingano yihutirwa. Nta muntu n’umwe wanyurwa n’ubuhinzi bwo kubona amafunguro gusa. Ubuhinzi bugamije isoko ni inzira ishashe iganisha imiryango y’abanyafrika ku ishya n’ihirwe. »

Ku bijyanye n’ibisubizo bigamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, Perezida Kagame avugamo ikoranabuhanga, kubungabunga ikirere ndetse no gukuruho inzitizi zituma urubyiruko rurushaho kwinjira muri uyu mwuga

Yagize ati « Icya mbere, tugomba kuvugurura ubushobozi mu bijyanye n’ubushakaashatsi. Ubuhinzi bushobora kuba ari umwe mu mirimo y’ubukungu imaze igihe mu mateka y’inyokomuntu ariko kongera umusaruro byo bishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, mbese nk’uko bimeze kuri telefone zigezweho twese dukoresha. Dukeneye kongera ingufu mu bufatanye mu rwego rwo rwo kugera ku bishya mu ikoranabuhanga bidufasha kurushaho kongera umusaruro, ku biciro bidakanganye,kandi mu buryo butangiza ibidukikije. »

Umukuru w’Igihugu yunzemo ati « Mu Rwanda,turiho turashora imari mu ikoranabuhanga rituma turushaho kubungabunka ikirere, ibyo tubifatanya n’ibigo byo mu karere, abafatanyabikorwa mu iterambere,ndetse n’abikorera. »

Perezida Kagame yagaragaje kandi akamaro k’ubuhahirane hagati y’ibihugu, yitsa cyane ku Isoko rusange rya Afurika.

Ati « Icya kabiri dukeneye gushyira imbara mu bucuruzi hagati y’ibihugu byacu. Isoko rusange muri Afurika ryaguye amahirwe ku banyafurika bahingira isoko.Umugabane wacu wamaze igihe kirekire utumiza mu mahanga ibiribwa dufite ubushobozi bwo kwihingira, bitewe gusa n’inzitizi zijyanye n’ubucuruzi ziri imbere mu bihugu byacu. Icya gatatu, dukwiye kumvisha urubyiruko rwacu ko ubuhinzi buganisha ku isoko ari umurimo mwiza. »

Perezida Kagame avuga ko ubuhinzi ari urwego rubyara inyungu zihagije ndetse kuri ubu hari abarangije za kaminuza babugannye ku buryo ubu inyungu yabyo bamaze kuyibona.

Yagize ati « Mu Rwanda ndetse n’ahandi muri Afrika, twatewe imbaraga no kubona benshi mu barangije kaminuza bajya mu buhinzi ku bwinshi ndetse bakabikuramo n’amafaranga menshi.n Kugira ngo uyu muvuduko ukomeza, bisaba umusanzu w’abayobozi ku nzego zose horoshywa uburyo bwo kugera ku mari ndetse no kubona ubwishingizi. Ubukungu bushingiye ku buhinzi buzaba umusingi w’iterambere rya Afurika mu myaka iri imbere. Ariko tugomba gutahiriza umugozi umwe nkuko dukoraniye muri iyi nama, tukarushaho kwita kuri uru rwego ari na ko dushyiramo ishoramari rukwiye. »

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma banyuranye ko muri Afurika.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo