Covid: Abantu Bamaze Kurambirwa Gukorera mu Ngo

Hari abantu bakumbuye gusubira ku biro aho bari basanzwe bakorera bagahura n’inshuti bagatebya basangira agakawa mu gihe cy’ikiruhuko ngo kuko ngo gukorera mu ngo zabo basabwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19 bibatera “umunaniro’’ cyane.

Howard Dawber, Umuyobozi ushinzwe Ingamba muri Canary Wharf Group, ikigo cy’ubucuruzi cyo mu Bwongereza gikora ubwubatsi bw’ ibiro ( office spaces) avuga ko abantu bashaka kugira umwanya nibura bamara aho bakorera akazi undi bakawumara mu rugo.

Yabwiye BBC ko bakumbuye ubuzima bwo kuri ‘office’ ndetse n’ubwo mu mujyi bajya cyangwa baca bagiye ku mirimo.

Ubu Canary Wharf Group ikoresha kuri ‘terrain’ abakozi 6.000 bonyine mu gihe mbere ya Covid yabaga ikoresha abagera ku bihumbi 100.

Canary Wharf Group ni cyo kigo ubu kiruta ibindi mu Bwongereza mu bwubatsi bw’ibiro dore ko kimaze kubaka ahantu h’ibiro (office space) hangana na milyoni 7.5 ft2 z’ubuso bikaba byumvikana ko haramutse horohejwe ingamba za gumamurugo yakunguka kurushaho mu gihe hakwiyongera abifuza serivisi zayo.

Bwana Dawber yabwiye BBC ko abantu bazaba bifuza cyane gusubira ku biro bakoreramo nyuma y’igihe bamaze batahagera.

Ati “Twageze ku rwego aho hari umunaniro mwinshi cyane harya hanze abo abantu bakorera ubu [mu ngo].”

“Gukorera mu rugo nko mu mezi abiri ya mbere y’umwaka ushize ubwo izuba ryavaga wenda abantu bishimiye gukorera ahantu nk’aho bitabasaba kuba bari mu nzu gusa ntibyari byitezwe ko ari ibintu bizamara igihe.”

“Ntekereza ko ubu abantu bakumbuye ya mahirwe yo guhura bagakorera hamwe banabona inshuti zabo ku kazi, kwiyongoshesha, kuva ku kazi saa sita bajya gufata agakawa bagakora n’ibindi bintu byose byo mu buzima bw’akazi umuntu akora ari iyo mu mujyi rwagati mu runyuranyurane rw’abantu n’imodoka.”

Kuri Wharf ubu hakorera abantu 6000, byahoze ari 100.000, abantu ngo bakumbuye kongera gusabana mu masaha y’ibiruhuko ku kazi

Leta y’u Bwongereza ivuga ko na nyuma y’ingamba za gumamurugo muri icyo gihugu, abantu bagirwa inama yo gukorera mu ngo zabo aho bishoboka. [Na Guverinoma y’u Rwanda ni ko ivuga].

Biteganijwe ko muri iki gihugu bazakomorera rubanda kuba bahurira ari benshi mu bikorwa by’imyidagaduro byemewe n’amategeko guhera ku ya 21 Nyakanga 2021. Na byo ni nk’ubukwe bwuzuye, utubyiniro, utubari, imikino n’ibindi.

Nta bantu bemerewe gusabana gutya mu Bwongereza kugeza muri Nyakanga

Gusa nubwo uyu Dawber avuga ko gushaka gukorera ku biro biziyongera bikagera ku rwego byariho mbere y’icyorezo, abantu bazakomeza kwifuza kuba bakorera mu ngo zabo ku minsi imwe n’imwe.

“Ntekereza ko abakoresha bazajya bemerera abakozi kugira umunsi umwe bafata bagakorera mu ngo,” uyu ni Dawbwer uvuga ibi.

Ati “Byaba ari byiza abantu bicaye ku meza ku kazi aho Canary Wharf ikorera gusa abantu bazajya bahitamo kuba bakorera mu rugo umunsi umwe mu cyumweru cyangwa ibiri mu kwezi kandi icyo ni ikintu cyiza.”

Amakompanyi amwe yiteze ko abakozi bayo bamwe bazakomeza gukorera mu ngo ubwo ingamba za gumamurugo zizaba zivanyweho mu Bwongereza.

Lloyds Bank Group byitezwe ko izagabanya ubuso bw’ibiro ho 20% mu myaka ibiri iza nyuma y’aho ibarura ry’abakozi ryasanze 80% bashaka kujya bakorera mu ngo nibura iminsi itatu mu cyumweru.

Icyakora izindi kompanyi nka Goldman Sachs Bank banenga ibyo gukorera mu ngo bavuga ko ari “akaje” nk’uko Umuyobozi wayo David Solomon yabivuze abyita “akabi gaharawe” .

Mu kwezi gushize, Jes Staley, umuyobozi muri Barclays, ikigo cyo mu Bwongereza gicuruza serivisi z’imari n’amabanki, yavuze ko gukorera mu ngo atari “ibintu bitanga icyizere kirambye’’.

Stley yavugiye mu nama ya World Economic Forum yabaga hifashishijwe ikoranabuhanga, ati “Bizagenda bigorana kugumishaho umuco n’ubufatanye ibi bigo binini by’ubucuruzi bw’imari byifuza kugira cyangwa bikwiye.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo