Coronavirus ’yasubije inyuma iterambere ry’isi ho imyaka 20’ – Bill Gates

Raporo ngaruka mwaka y’ikigo Bill & Melinda Gates Foundation yatahuye ko ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus ku isi ryasubije inyuma iterambere ry’isi ho imyaka irenga 20.

Nkuko bikubiye muri ubu bushakashatsi bw’iki kigo, abantu babarirwa muri za miliyoni mirongo ku isi barushijeho kubaho mu buzima burimo ubusumbane bukomeye, indwara n’ubukene.

Bill & Melinda Gates Foundation ivuga ko ibyo byagize ingaruka zikomeye ku ntego nyinshi z’umuryango w’abibumbye zigamije iterambere rirambye.

Aganira na BBC dukesha iyi nkuru, Bill Gates yavuze ko urukingo rwa Covid-19 rukora neza rushobora kuba rwabonetse mu ntangiriro y’umwaka utaha wa 2021.

Ariko, yashimangiye ko urukingo urwo ari rwo rwose ruzaboneka rugomba no kugezwa ku bihugu bicyennye cyane.

Yavuze ko ibihugu bikize birimo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitarakora ibihagije kugira ngo inkingo zizasaranganywe kuri bose igihe zizaba zibonetse, zitangiye no gukwirakwizwa.

Gusa yanavuze ku "nkuru nziza" yuko ubushakashatsi ku nkingo bwatewe inkunga ihagije.

Bwana Gates yanasubije ku bivugwa bitari ukuri (théories du complot/conspiracy theories) n’abamushinja guhagararira inyungu z’abaherwe bo ku isi, mu gihe hari n’abavuga ko ayoboye ibikorwa byo gutuma isi ishiraho abaturage.

Ati "Jyewe ubwanjye nk’umuntu ushyigikiye bikomeye inkingo zirokora ubuzima, kugira gutya nkibasirwa ko nkora ibisa n’ibitandukanye n’ibyo, mpangayikishwa n’ibyo bihuha kandi bikanantangaza".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo