Burera: 5 bakiri bato bakora Jus n’amavuta yo guteka babikuye mu bihaza

Sanejo Youth Ltd ni kompanyi y’urubyiruko igizwe n’abasore 4 n’umukobwa umwe bakiri bato bo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru bakora ibicuruzwa binyuranye bikomoka ku buhinzi byibanda cyane ku gihaza bakuramo amavuta yo guteka ndetse na Jus.

Manishimwe Fraterne umwe mu bagize Sanejo avuga ko bajya gutangira umushinga wabo babanje kwitegereza bagasanga ubuhinzi aricyo gice kinini kigize ubukungu bw’igihugu ariko kikaba kititabwaho cyane mu bijyanye no gushyirwamo ikoranabuhanga mu kubika umusaruro. Ikindi cyabateye imbaraga zo gutangiza umushinga ujyanye n’ibikomoka ku buhinzi ngo ni uko hari benshi mu rubyiruko bafite imyumvire ko abakora umwuga w’ubuhinzi ari abantu baciriritse.

Ati " Twashatse guhinyuza imyumvire ya bamwe mu babona ko ubuhinzi ari umwuga uciriritse. Njyewe kuko nize ibijyanye n’imiyoborere muri Kaminuza, nisunze bagenzi banjye bize ibijyanye n’ubuhinzi muri Kaminuza y’u Rwanda, dutangira duhugura abahinzi, tubongerera ubumenyi, tubifashishijwemo n’inzego z’ibanze.

Icyo gihe nta mafaranga twari dufite yo gutangiza umushinga ahubwo twabanje gusangiza abaturage ubumenyi twize mu ishuri. Navuga ko igishoro cya mbere cyari ubwo bumenyi twakuye mu ishuri."

Manishimwe akomeza avuga ko nyuma y’uko bahuguye abaturage bo mu Karere ka Burera ngo byatanze umusaruro mwinshi kubera ubumenyi babunguye ndetse bakanabakangurira kwibumbira mu makoperative.

Nyuma yo kubona ko umusaruro ubaye mwinshi ariko hakaba hari ikibazo cy’uburyo bawubika, ngo niho hakomotse igitekerezo cyo gukora ku buryo ibyo biribwa byabikwa mu buryo bwiza kandi buramba, bahera ku gukora Ketchup ikoze mu nyanya mu rwego rwo kubungabunga umusaruro wo mu nyanya.

Manishimwe akomeza avuga ko nyuma yaho aribwo batangiye no gukora umutobe (Jus) bawukuye mu bihaza, imbuto zacyo bakazikuramo amavuta yo guteka afite umwihariko.

Ati " Inyanya ni umusaruro udahunikwa ku buryo bworoshye. Ibihaza nabyo ni uko. Twagize igitekerezo cyo gukora Ketchup, jus n’amavuta kuko nibwo buryo bwiza bwo kubibika mu buryo burambye."

Manishimwe avuga ko umwihariko wa Ketchup yabo ari uko ntayindi miti y’imikorano [Produits chimiques] bavangamo kandi ikaba ihendutse ugereranyije n’izindi zisanzwe zicuruzwa. Ketchup imwe bayigurisha 500 FRW mu gihe izindi zisanzwe ziba zigura guhera kuri 1200 FRW. Amahoteri n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze na Burera nibo babagurira cyane.

Amavuta bakura mu gihaza ngo arihariye

Manishimwe yatangarije Rwandamagazine.com ko amavuta bakura mu gihaza afite umwihariko uyagereranyije nandi asanzwe akoreshwa mu guteka kuko n’igihaza ubwacyo ubusanzwe kigira umumaro munini.

Ati " Inzuzi ubwazo ni umuti urinda kanseri ya Prostate ikunda kwibasira abagabo bageze mu zabukuru. Igihaza kandi kirinda umubyibuho ukabije, kikanarinda umuvuduko w’amaraso, kikagafasha gusinzira neza…Ibyo byose nibyo bituma ariya mavuta dukoramo aba yihariye uyagereranyije n’ayandi."

Icupa rimwe ry’amavuta bakora mu gihaza rigura 1000 FRW naho umutobe bakuramo ukagura 500 FRW.

Manishimwe avuga ko imbogamizi bahura nazo ari nk’izabandi bagitangira ubucuruzi ariko iy’ibanze ngo ni ukuba aho bakorera mu Murenge wa Kinoni, Akagali ka Nkenke hari umuriro muke utabasha guhagurutsa amamashini bakoresha mu kazi kabo.

Ati " Imbogamizi ikomeye duhura nayo ni uko aho dukorera hari umuriro muke. Ni umuriro wa monophasé unafatirwaho n’abandi baturage ku buryo guhagurutsa amamashini bigorana. Habayeho ubuvugizi, abayobozi bakaba badusabira umuriro wa Triphasé byadufasha cyane, tukaba twakongera ingano y’ibyo dukora. "

Sanejo Youth ni bamwe mu Banyarwanda bari kumurika ibikorwa byabo mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ryatangiye ku itariki 29 Ugushyingo 2017 , rikazasozwa tariki 5 Ukuboza 2017. Bari mu cyiciro cya ba rwiyemezamirimo bakiri bato bari muri iyo Expo iri kubera i Gikondo. Kwinjira ni ubuntu kuri buri wese.

Jus iva mu gihaza

Ketchup ikorwa na Sanejo

Bishyizwe hamwe, bashyira hamwe ubumenyi bwabo bibumbira muri Sanejo ngo biteze imbere , bateza imbere n’igihugu bahereye mu Ntara bakomokamo

Manishimwe Fraterne, umwe mu bagize Sanejo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(7)
  • Niyomugaba Jean lambert

    Nukuri nibyizacyane kubona urubyiruko rwimpinduka nkabangaba..
    Bakomereze Aho Kandi mujye mubafasha kunkunga igihe mubishoye

    - 3/12/2017 - 11:50
  • N.n

    Keep it up Fraterne & SANEJO Y Ltd , future is bright .....thanks for RYAF and Regis for hard work

    - 3/12/2017 - 14:18
  • rutavogerwa

    Twishimiye kubona abana bu rwanda bakereye guhesha agaciro ibyiwacu bakomereze aho

    - 5/12/2017 - 06:40
  • Ndayisaba JD

    It is amazing to see you brothers growing over this decades.Turabishimiye kweli
    Mukomereza aho tubari inyuma

    - 11/04/2018 - 10:53
  • niyomukiza didier

    nibyiza cyane kubona abahungu bakiri bato bakora ibyo

    - 31/08/2019 - 19:25
  • MUNAZIRI KEVIN

    NICE

    - 12/09/2019 - 09:00
  • mugisha

    mukomereze oho

    - 3/11/2019 - 16:09
Tanga Igitekerezo