Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022, abanyamuryango ba APROHADE bakoze umunsi mukuru wo kwishimira ibyo bagezeho ndetse na serivisi nziza bahaye ababagana, banafatira hamwe ingambo zo kurushaho kongera umusaruro wabo muri 2023.
Ni ibirori byabereye ku cyicaro gikuru cya APROHADE kuri mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge iruhande rwa Lycee Notre Dame de Citeaux no kuri E.P.A.
APROHADE ni ikigo cy’ubucuruzi bw’ibikorwa by’ubukorikori, ubudozi n’ubufumyi.
Ibumbiye hamwe abagore batandukanye barimo ab’abapfakazi n’abafite ubumuga bagera kuri 95.
Aba bagore bakesha imibereho imirimo y’amaboko yabo bakoresha ubudozi n’ubufumyi kandi bafitemo uburambe n’ubunararibonye bw’imyaka isaga 30.
Bagurishiriza ibyo bakora aho iduka ryabo riherereye ari naho bakorera bya buri munsi.
Ibyo APROHADE bakora:
APROPHADE igeza ku bakiliya bayo serivisi n’ibikorwa bitandukanye birimo:
– Ibikoresho by’ubwoko bwose bikozwe mu budodo mu budozi bukoresha amaboko
– Ibyiyoroso (couvre-lit)
– Imikufi n’utunigi
– Ibitambaro byo ku meza, ibikoreshwa hafatwa amafunguro n’ibikoreshwa hahanagurwa ibyombo (essuie-vaisselle)
– Ameza y’ubwoko bwose
– “Placemats” n’amasume
– T-shirts n’amashati
– Udusume duhanagura ibiganza, n’utwoza ibintu mu gikoni
– Imisego
Intego za APROHADE ni ugufasha ab’amikoro make kwigira no kugera ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza binyuze mu murimo (gukora).
Ikindi biyemeje ni uguteza imbere umuco w’u Rwanda n’uw’Afurika biciye mu bukorikori no kumenyekanisha ubwiza bw’u Rwanda.
Ukeneye ibikorwa bya APROHADE wabasanga aho bacururiza mu Karere ka Nyarugenge iruhande rwa Lycee Notre Dame de Citeaux no kuri E.P.A ku muhanda KN Av road 29 Gakinjiro- Nyamirambo.
Uhasanga imisego idodanywe ubuhanga kandi byose bikoreshwa intoki mu buhanga utasanga ahandi mu Rwanda
Ushobora kugenda ugasaba ko bagushyiriraho igishushanyo ushaka kandi bakabikora mu buryo bw’umwimerere badodesheje intoki ku buryo ubuna gifite ubwiza bwihariye
Uhasanga ibihangano by’ubugeni kandi nabyo bifite umwihariko udasanzwe...Biyemeje kumenyekanisha ubwiza bw’u Rwanda binyuze mu bugeni
Bakudodera aho washyira impapuro z’isuku (Papier Hygieniques)
Uhasanga Ibitambaro byo ku meza, ibikoreshwa hafatwa amafunguro n’ibikoreshwa hahanagurwa ibyombo (essuie-vaisselle)
Udusume duhanagura ibiganza, n’utwoza ibintu mu gikoni birahari
AMAFOTO YARANZE IBIRORI BY’ABANYAMURYANGO BA APROHADE BISHIMIRA IBYO BAGEZEHO MURI 2022
Batangije isengesho
I bumoso hari Mukamusoni Monique, umuyobozi wungirije wa APROHADE...i buryo hari Mutegwaraba Agnes, umuyobozi mukuru wa APROHADE
Muneza Prudence ushinzwe icyungamutungo muri APROHADE
Babyinnye bishimira uko umwaka wagenze ndetse ko bawusoje amahoro
Bacinye akadiho biratinda
Basangiye ifunguro
Bashyizemo indirimbo zihimbaza Imana barayibyinira, barayishimira
Bafashe ifoto y’urwibutso
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>