Akora amatafari mu bisigazwa by’amacupa, akubakira n’abantu mu buryo buhendutse

Eng. Mutabazi Nziranziza Aimable ni umusore w’imyaka 30 akirangiza kwiga muri kaminuza y’u Rwanda, yabonye icyamufasha ari ukwihangira umurimo binyuze mu bumenyi yavanye ku ishuri atangira ’Company’ yise ‘Byiza Vuba Construction ltd’ ikora serivise zo kubakira abantu amazu ahendutse mu matafari aba yabumbye.

Iyi ’Company’ ibumba amatafari akoreshwa mu bwubatsi mu isima n’umucanga ndetse n’andi abumbwe mu itaka rya laterite byumwihariko bafite n’andi matafari bakora mu bice by’ amacupa.

Uwashinze ‘Byiza Vuba Construction’ Eng. Mutabaz Aimable avuga ko aya matafari bakora yihariye kuko ushobora kuyubakishwa inzu igasa neza nta gishahuro cyangwa irangi uteyeho nyuma.

Yagize ati " Inzu yubakishijwe amafatari yacu ntisaba igishahuro kuko aya matafari tuyashyiraho irangi, kandi akaba afite isuku, ibi byose nibyo bituma igiciro cy’inzu kigabanuka cyane. "

Aho akorera mu imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Kigali, Mutabazi avuga ko bafite serivise zo kubakira abantu inzu zihendutse i kigali aho ibi bifasha abafite amafaranga make kuba bakwibonera inyubako zo kubamo kandi mu gihe gito kuko kubaka iyi nzu birihuta.

Kuri ibi bongeraho ko bashobora no kugukorera igishushanyo cy’inzu mu buryo bemewe no gukurikirana uburyo wabona ibyangombwa byo kubaka kuko uru rubyiruko rukorera no mu rugaga rw’Ababutsi bemewe na Leta.

Ubu iyi ’Company’ ikorera i Kigali ku muhanda ugana Croix- Rouge ibasha no guha akazi abakozi batandukanye cyane cyane mu gihe bafite ibikorwa byo kubakira izi nzu zihendukiye benshi nkuko babivuga.

Barashimira Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’ubuyobozi muri rusange kubwo kwita ku rubyiruko mu mikorere yabo ya buri munsi kandi ko aya mahirwe batazayapfusha ubusa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Kalisa

    Iyo ushyiraho agafoto k’inzu imwe bubatse.

    - 14/08/2018 - 13:24
  • Pasteur

    Contact za Aimable/Byiza Cuba Construction ltd

    - 18/01/2019 - 18:04
  • Ezechiel M

    Byiza cyane, amacupa bayabo bate ko inaha mungo ahaboneka atagira icyo akoreshwa?

    - 21/03/2019 - 16:48
  • Jean Metro La Defense KAMINA

    Nashaka kubaza contact za Eng. Aimable Mutabazi naho company iherereye. Murakoze

    - 6/06/2019 - 10:51
  • Baboozella

    I need your adress and contact please.thanx

    - 25/09/2019 - 02:24
Tanga Igitekerezo