Abanyeshuri 5 bahembewe umushinga wo kujya bakora ifumbire mu myanda yo mu ngo z’i Kigali

Itsinda ry’abanyeshuri 5 bakomoka mu Rwanda begukanye igihembo cy’amadorali 5000 ya Amerika mu irushanwa Wege Prize kubera umushinga wabo wo kubyaza umusaruro imyanda ibora yo mu ngo zo mu Mujyi wa Kigali bakabyazamo ifumbire yihariye izajya yifashishwa n’abahinzi.

Wege Prize competition

Wege Prize , ni irushanwa ngarukamwaka rigamije gushaka ibitecyerezo bijyanye no guhindura aburyo abantu bakoresha ubukungu (economy), aho bishoka ko ntakintu na kimwe gita agaciro.

Wege prize ishyigikira abanyeshuri bo muri za kaminuza zitandukanye ku isi. Abanyeshuri bakora amakipe hanyuma buri kipe ikaba igomba kuba irimo abanyeshuri batanu bafite ubumenyi butandukanye bujyanye n’uburyo bwo gukoresha ubukungu butagira ibipfa ubusa (circular economy).

Igitecyerezo cya ‘circular economy’ kijyanye no kubyaza umusaruro ibintu bitagikoreshwa bakabibyaza mo ibindi bintu byakoreshwa bigafasha abantu mukwicyemurira ibibazo(circular economy model). Ikipe zitabiriye irushanwa ziba zihatanira amafaranga agera $ 30,000 agabanywa amakipe 5 yambere yahize abandi.

Uko abagize Pellet Group bahuye:

Pellet Group igizwe n’abanyeshuri 5 biga muri kaminuza zitandukanye muri Afrika, Amerika yo hagati na Amerika ya ruguru.

Abagize iyi group ni Jean Claude Nsengiyumva warangije muri 2019, Agricultural Sciences kuri Earth University (Costa Rica), Elias Kagabo wiga Biomedical Engineering muri Trinity College (USA), Theoneste Niyomushumba wiga Business Administration muri Ashesi University (Ghana), Eric Murwanashyaka wiga Agricultural Sciences muri Earth University (Costa Rica) na Nadine wiga Mechanical Engineering muri Ashesi University (Ghana).

Nadine na Elias bahuriye muri programme yitwa Bridge2Rwanda, Theoneste na Eric biganye mu ishuri ryisumbuye Agahozo Shalom Youth Village, hanyuma Jean Claude na Elias bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe z’America. Batangiye Group ubwo batekerezaga ku mushinga wo kubyaza agaciro imyanda ituruka mu ngo z’abatuye mu mujyi wa Kigali bakoresheje uburyo bwo guhindura imyanda ibora (organic waste) mo ifumbire (organic fertilizer) yakoreshwa mu buhinzi.

Imiterere y’umushinga wabo

Pellet group bitabiriye irushanwa bakoresheje igitekerezo cyabo kijyanye n’itsanganyamatsiko y’irushanwa aho bagamije kongera ikoreshwa ry’ifumbire ku bahinzi b’abanyarwanda bakoresheje imyanda ibora yo mu ngo na za Restuarant.

Iyi fumbire izaba ifite forme ya ‘pellets’ biyemerera kuzajya irekura imyunyu ibimera bicyenera gake gake (slow realease of nutrients).

Bazajya bashyira indobo muri buri rugo yo gushyiramo iyo myanda ibora maze abakozi baze kuyitwara aho izajya itunganyirizwa. Nyuma yo gutunganywa ifumbire izajya igezwa ku ma centre atandukanye mu gihugu aho abahinzi bayibona bitabagoye.

Iyi fumbire (organic fertilizer) itandukanye n’ifumbire mvaruganda (inorganic fertilizer) ndetse itandukanye nifumbire y’imborera (compost) zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda kuko imara igihe mu butaka, ntiyangize ubutaka, ifite intungabutake kamere (natural nutrients) ibihingwa bikenera, kandi ntiteze indwara kubayikoresha.

Iyi fumbire bwa mbere Pellet Group yayikoreye igerageza muri Univesity ya EARTH muri Costa Rica, kugira ngo hamenyekane ububasha bwayo ku buhinzi bwo mu Rwanda. Ibisubizo bya laboratoire byerekanye ko ifite ubushobozi bwo gukoreshwa ku bihingwa byinshi bihingwa mu Rwanda nk`ikawa, ibigori, urusenda, ibirayi, n`ibindi.

Ibyavuye mu irushanwa:

Irushanwa (Wege Prize Competition 2020) ryari rigizwe n’amakipe 29 yo ku migabane yose y’isi. Buri kipe ikaba yari igizwe n’abanyeshuri batanu. Iri rishanwa ryatangiye mu kwezi kwa 8 muri 2019, hatoranywamo abazahatanira kugera kuri finali.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Gicurasi 2020 nibwo finali yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuko bitewe n’icyorezi cya COVID-19 bitashobotseko abageze kuri Finali batari kujya muri Michigan (USA) aho finali isanzwe ibera.

Pellet Group yegukanye umwanya wa gatatu ndetse n’ibihembo bingana n’amadorali y’abanyamerika ibihumbi bitanu (5,000 USD). Ni asaga Miliyoni enye n’igi z’amafaranga y’u Rwanda (4.675.000 FRW).

Theoneste Niyomushumba umwe mu bagize Pellet Group yatangarije Rwandamagazine.com ko bishimiye umwanya babonye.

Ati " Uyu mwanya twarawishimiye cyane, kandi turashimira Wege Prize ku bufatanye bwabo muri iri rushanwa. Iri rushanwa twigiyemo byinshi. Twakoze ubushakashatsi bwimbitse, haba mu bijyane na siyansi iri muri iyi fumbire ndetse n’uburyo bwo kuyitunganya uhereye ku myanda iva mu ngo ukageza ku ifumbire igeze mu biganza by’umuhinzi ikanagera mu murima."

Ikipe ya yo muri Uganda niyo yabaye iya mbere, iyakabiri iba iyo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, iya gatatu iba Pellet yo mu Rwanda, iya kane iba iyo muri Ghana naho iya gatanu iba iyo mu gihugu Canada.

Barakurikizaho iki ?

Bavuga ko igikurikiyeho ari ukwegeranya ubushobozi kugirango haboneke ingengo y’imari ikenewe kandi barifuza kugaragariza umushinga wabo inzego zishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’inganda mu Rwanda kugira ngo habe haboneka umurongo uhamye wo gushyira mu ngiro umushinga wabo.

Aba banyeshuli b’ababyarwanda bafite intumbero yo gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry`igihugu mu bijyanye n`ubukungu butagira ibipfa ubusa (circular economy).

Wege Prize ni irushanwa mpuzamahanga rigamije gushaka ibitecyerezo bijyanye no guhindura aburyo abantu bakoresha ubukungu (economy), aho bishoka ko ntakintu na kimwe gita agaciro

5 bagize Pellet group

Elias Kagabo Trinity , USA

Eric Murwanashyaka, EARTH University, Costa Rica

Theoneste Niyomushumba, Ashesi University, Ghana

Nadine Iradukunda, Ashesi University, Ghana

Jean Claude Nsengiyumva, EARTH University, Costa Rica

Nyuma y’uko imyanda izajya imara gutunganywa ni uku ifumbire izajya ivanwamo izajya iba imeze

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo