Abaminisitiri bo muri Ethiopia bashimye uburyo Gasore Serge Foundation ifasha urubyiruko

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2019, Minisitiri w’Iterambere ry’umugore , abana n’urubyiruko muri Ethiopia , Yalem Tsegay aherekejwe n’umunyamabanga wo muri iyo Minisiteri, Hiwot Hailu basuye ikigo Gasore Serge Foundation bashimira uburyo giteza imbere urubyiruko by’umwihariko urw’Akarere ka Bugesera.

Ni urugendo bagiriye muri iki kigo giherereye mu Murenge wa Ntarama baherekejwe na bamwe mu bakozi bo muri Minisiteri y’Urubyiruko yari ihagarariwe n’Umunyamabanga uhoraho Bigenimana Emmanuel.

Urugendo rwabo rwari rugamije kureba ibikorerwa muri iki kigo cyane cyane gahunda ya ‘YouthConnect’.

Bahawe ikaze na Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation abasobanurira amavu n’amavuko y’iki kigo ndetse anababwira uko bita ku rubyiruko mu rwego rwo kwagura impano zabo kugira ngo zibafashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange .

By’umwihariko basuye umwe mu rubyiruko rwo muri iki kigo, Uwamaliya Yvette ufite umushinga wo gukora ibikoresho by’ububoshyi bw’imitako(handcraft) wahembwe muri Youthconnect award 2018 . Uwamaliya anasanzwe afite undi mushinga wo korora inkoko.

Yalem Tsegay yashimye ibikorwa yasanze muri iki kigo cya Gasore Serge Foundation ndetse by’umwihariko uburyo bateza imbere impano z’urubyiruko.

Yalem Tsegay na Hiwot Hailu bayoboye itsinda ry’intumwa zaturutse muri Ethiopi. Bari mu Rwanda mu rugendo bari kuhagirira kuva muri iki cyumweru. Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2019 byari biteganyijwe ko bakirwa na Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary.

Bari muri gahunda yo kureba aho urubyiruko rugeze rwiteza imbere no kureba uruhare rw’urubyiruko rwa Afurika mu guteza imbere ibihugu byabo ndetse na Afurika muri rusange.

Gasore Serge Foundation ni ikigo cyashinnzwe na Gasore Serge giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.Ni ikigo gifasha mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye birimo uburezi, ubuvuzi, kurwanya imirire mibi, guteza imbere Siporo, kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko no kurufasha gutegura imishinga y’ejo hazaza banabashishikariza gushyira imbere Imana.

Minisitiri Yalem Tsegay atemberezwa ikigo na Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation

Minisitiri Yalem Tsegay yasinye mu gitabo cy’abashyitsi basura Gasore Serge Foundation

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Niwemfura christina

    Andika ubutumwa:ndifuza gufatanya namwe muribi bikorwa byiza, nababonante?

    - 16/05/2019 - 13:26
Tanga Igitekerezo