Abagore b’abanyamerika bakize cyane kurusha abandi n’uko babigezeho

Forbes yasohoye urutonde rw’abagore bakize kubwabo kurusha abandi bose muri Leta zunze ubumwe za Amerika, iyi nkuru dukesha BBC iravuga n’icyabibagejejeho.

Gutunganya ubwiza byinjiza akayabo

Niba ushaka gukira tekereza uko wakora ibyo gutunganya ubwiza (make-up). Abagore 10 muri 80 bari kuri uru rutonde rwa Forbes ni abakora ibyo gutunganya ubwiza n’uruhu.

Ushobora gutungurwa no kumva ko umugore wa mbere ukize kuri uru rutonde rwa Forbes mu bakora ibyo gutunganya ubwiza atari Kylie Jenner ahubwo ari Anastasia Soare.

Soare wavukiye muri Romania yageze muri Amerika mu 1989, mu mwaka wa 2000 atangiza kompanyi ikora ibyo gutunganya ubwiza ubu izwi cyane yitwa Anastasia Beverly Hills Cosmetics.

Kylie Jenner w’imyaka 21 niwe muto mu bagore bakize cyane muri Amerika

Forbes ivuga ko kompanyi ye ifite agaciro ka miliyari 1,2 z’amadorari, akaba ari imbere ya Kylie Cosmetics ya Kylie Jenner, na KKW Beauty ya Kim Kardashian West ndetse na Fenty Beauty ya Rihanna.

Inyuma y’aba hari n’abandi barimo Huda Kattan ufite ababyeyi bakomoka muri Irak. We kompanyi ye ’Huda Beauty’ Forbes ibara ko ifite agaciro ka miliyoni 610 z’amadorari.

Huda Kattan yatangije Huda beauty mu 2013 ubu ni uwa 36 kuri uru rutonde

Imikino yamugize umuherwe
Serena Williams icyamamare kubera imbaraga ze n’ubuhanga muri Tennis byatumye ajya kuri uru rutonde rw’abatunze za miliyoni nyinshi mu bagore babikoreye ubwabo.

Forbes isobanura ko amafaranga yavanye muri uyu mukino yayashoye muri kompanyi zigitangira zigera kuri 34 mu myaka itanu ishize abicishije muri ’Serena Ventures’ ibarirwa agaciro ka miliyoni $10.

Yashoye kandi mu myambaro ashinga inzu iyikora yitwa ’S by Serena’ mu mwaka wa 2018, ndetse ashyira imigabane mu ikipe ya Miami Dolphins no mu mikino yo kurwana ya UFC.

Ibihembo yatwaye muri Tennis bibarirwa agaciro ka miliyoni $89, nta wundi mukinnyi w’umugore urageza kuri ibi mu mikino yose muri Amerika.

Serena Williams ni uwa 80 kuri uru rutonde ni nawe mukinnyi wenyine ururiho

Imideri yinjiza imari nini

Ntabwo ari ugutunganya ubwiza n’uruhu gusa bikiza cyane abagore muri Amerika, ahubwo no gukora no gucuruza imideri ni uruganda rwinjiza za miliyoni.

Bamwe mu bagore b’abanyamerika byagejeje kure cyane harimo Doris Fisher na Jin Sook Chang.

Doris Fisher ubu ufite imyaka 87 we n’umugabo we mu mwaka wa 1969 bashinze kompanyi ikora imideri ubu ibarirwa agaciro ka miliyari ebyiri z’amadorari.

Jin Sook Chang afite uruganda rugurisha imyambaro ruzwi nka Forever 21 yatangije ari kompanyi ntoya Los Angeles yitwa Fashion 21.

Uyu mugore ubu akoresha ibihumbi byinshi by’abakozi mu bubiko amagana bw’imyambaro agurisha buri ahantu hanyuranye ku isi.

Sara Blakely nawe yashinze kompanyi yitwa Spanx ikora ikanacuruza imyambaro y’imbere y’abagore, mbere yabyo yagendaga acuruza za Fax urugo ku rundi.

Yabwiye BBC ko yatangije Spanx akoresheje amadorari 5,000 kuko yari amaze kubona ko abagore benshi bagira impungenge z’imbere y’imyenda kandi bashaka imyiza kurushaho.

Umusaruro ni uko ubu ku rutonde rwa Forbes ari ku mwanya wa 23 aho abarirwa ubutunzi bwa miliyari imwe y’amadorari.

Muzika na televiziyo

Beyonce kuri uru rutonde ni uwa 51

Aba bagore bo usanga usibye n’ubutunzi n’amazina yabo aba azwi cyane ku isi kubera kugaragara mu biganiro bica kuri televiziyo cyangwa muri muzika.

Oprah Winfrey umutungo we ubarirwa kuri miliyari $2,6 naho Ellen de Generes abarirwa miliyoni $330. Aba bombi ni ibyamamare mu biganiro bica kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu isi ya muzika Madonna, Taylor Swift, Barbra Streisand na Celine Dion bari kuri uru rutonde inyuma ya Beyoncé Giselle Knowles, Forbes ibarira umutungo wa miliyoni $400.

Kuwa mbere Forbes yatangaje ko Jay-Z - umugabo wa Beyoncé - ariwe muhanzi wa Rap wa mbere ku isi ugize ubutunzi bugera kuri miliyari y’amadorari.

Urukundo n’isuku mu bwiherero nabyo ni ikirombe

Whitney Wolfe yabonye urukundo rweze ashaka uko ahuza abashaka kuruhana bimugira umuherwe

Mu bagore bose bigejeje ku butunzi buhambaye umwe ubarusha bose ntabwo azwi cyane ku isi.

Yitwa Diane Hendricks akora za filimi (producer) akaba n’uwashinze kompanyi yitwa ABC Supply ikora ikanacuruza ibisenge by’inzu n’amadirishya. Forbes ibara ko ubutunzi bwe ari miliyari zirindwi z’amadorari.

Undi w’imyaka 29 witwa Whitney Wolfe ni uwa kabiri mu bakiri bato kuri uru rutonde rw’abagore bakize cyane muri Amerika.

Mu 2014 Wolfe abonye ko urukundo rugurumana mu mitima ya benshi bashaka uwo baruha yakoze ’application’ yitwa ’Bumble’ yo guhuza abashaka gukundana.

Ubu umutungo we ubarirwa kuri miliyoni $290 kubera iyi ’application’ yinjiza agera kuri miliyoni $175 buri mwaka.

Naho Suzy Batiz izina naryo ritazwi cyane ni umugore wo muri Texas abarirwa umutungo wa miliyoni $240 ziva muri kompanyi ye Poo-Pourri ikora ibikoresho by’isuku yo mu bwiherero.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo