Uti “Guterekera byaturutse he?”

Guterekera ni umwe mu mihango yerekeye Abantu bazima n’abandi Bantu bazimu. Umuntu uterekera aba agamije kugusha neza abazimu( baba abe bapfuye cyangwa se bene wabo w’abandi gusa aha agaciro gakomeye). Kugusha neza abo bazimu ngo bituma atunga agatunganirwa kandi ibyo akoze byose bikagenda neza.

Twifashishije igitabo cya Musenyeli Aloyizi Bigirumwami cyitwa IMIHANGO N’IMIGENZO N’IMIZIRIRIZO MU RWANDA; turabagezaho aho guterekera byaturutse.

Ngo habayeho abagabo babiri bavaga inda imwe, umwe yitwaga KIBANDA, undi akitwa BASINDI, bagakundana cyane. Bukeye umuhungu wa BASINDI n’uwa KIBANDA baranywa barasinda bararwana, mwene BASINDI yica mwene KIBANDA.

Nuko BASINDI acikana n’abana be, bajya mu gihugu cya kure cyane bibera iyo ngiyo.

Hashize iminsi myinshi BASINDI ahurira na KIBANDA mu nzira, aramufata maze amujyana iwe, agira ngo amwice, ahorere umwana we. Bageze imuhira, KIBANDA ntiyaba akimwakuye, ahubwo amufata neza bigeza aho basangira. Bimaze kabiri, BASINDI abwira KIBANDA ati: ’’Burya twahuye nitwerereza ngo njye gushyingira umukobwa wanjye, none ndekura ngende, njye kumushyingira, nzagaruka untegeke uko ushaka ndangije ibyo’’.

KIBANDA aremera aramurekura ngo ajye gushyingira umukobwa we ati: "Genda ariko uzagaruke vuba. Turangize ibyacu". BASINDI agiye kugaruka, agarukana na wa muhungu we wishe, amuzanira se wabo KIBANDA. Nuko BASINDI abwira KIBANDA ati: "KIBANDA, dore nguyu uwakwiciye umwana, ndamukuzaniye ngo umuhore".

KIBANDA aramwakira, amurekera aho ngaho. Bukeye yengesha amayoga menshi, atumira bamwana we, se w’umukobwa wapfushije umugabo; bamaze gukorana bose, ab’iwabo w’umukazana we n’inshuti ze zose, KIBANDA abaha inzoga, abatekerereza uko umuhungu we yarwanye n’uwa mwene BASINDI, uwa BASINDI akica uwe, ababwira uko byagenze kose, n’ukuntu bacitse mu gihugu bagahungira mu kindi. Ati: "None BASINDI yanzaniye umuhungu we wishe uwanjye, ngo muhore."

Undi ati: "Ntabwo muhora, aho kumuhora kandi na we ari umwana wanjye, ndamuha uriya mukazana wanjye, bombi nari mbabyaye". Nuko ahamagara umukazana we, ati:"Dore umugabo nguhaye". Abari aho bose, barabimushimira cyane.

KIBANDA ahamagaza ingwa n’umwishywa, ati:"Dore turuzuye njye na BASINDI, tubaye imyishywa y’imirembe, ntituzongera kwangana, nta n’ubwo twabyigeze". Nuko umwishywa barawambara. Bazana n’ingwa y’inono, barayireba, bati :"Turanonotse nta nabi, tuzahorana ineza n’inseko nziza". Mbese nk’uko ingwa y’inono nta kantu kayibamo, haba n’agatirimwa, ngo na bo ni ko bazahora bameze.

Impamvu bakoresha umwishywa mu iterekera, ngo ni uko iyo bawukuyeho intarizi, ari zo nzabirizi zawo zifata ibyatsi, bamara kuwuzikiza, ugasanga ari icyatsi cyorohereye mu ntoki, wagikora ntiwumve gikaramye. Impamvu yo gukoresha umwishywa n’ingwa y’inono, ngo ni ukwibuka uko KIBANDA na BASINDI bigoroye, kandi umwe yari yiciye undi; umwishywa n’ingwa bikabagusha neza, bakongera kuba abavandimwe uko bari basanzwe.

N’ubu iyo bashaka guterekera umuntu, ngo bamuterekereza ibyo yakundaga, bikaba uburyo bwo kumwibuka no kwigorora na we, bikamugusha neza ntabaterereze ibyago.

Ngayo nguko! Bigaragara ko impamvu nyamukuru ya byose ari ukubabarirana, tukigorora n’abaduhemukiye maze tukiyemeza kubana neza bizira inzika no guhora.

Ikindi kandi kiza ni uburyo bwo guhora tuzirikana abacu batubanjirije n’ibyiza bakundaga maze tugahora tubyitaho mu rwego rwo kutibagirwa abo dukomokaho n’ibyo bakunda no kubagusha neza.

RUGABA Yvan

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo