Umuzungu yagaragaje ubuhanga mu bisakuzo, stade yose ikura ingofero – VIDEO

Mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, umuzungu yavuze ikinyarwanda benshi baratangara ariko ahanini batangazwa n’inyota ye afite mu kumenya ibisakuzo.

Tariki 24 Werurwe 2017, kuri Stade ntoya y’i Remera (Petit Stade), habereye igitamo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Ni igitaramo cyaranzwe n’indirimbo, imbyino, imivugo, ikinamico n’ibindi ku buryo uwacyitabiriye wese yatashye anyuzwe.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’ abayobozi, abashakashatsi, abarimu, abahanzi n’abandi. Abahanzi bishyize hamwe, baririmbye indirimbo zitandukanye zigaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ’ ‘Kwiga no kunoza Ikinyarwanda ni inshingano yanjye nawe’.

Umwe mu batangaje abantu cyane ni umuzungu wahawe umwanya avuga uko yamenye ikinyarwanda. Mu magambo ye yavuze ko ikinyarwanda ari ururimi rwiza ariko rukomeye.

Ati “ Ikinyarwanda kirakomeye, ni ururimi rwiza cyane , rurakomeye koko. Njyewe hashize imyaka mba mu Rwanda ,….nagerageje cyane cyane kwiga ibisakuzo.”

Yahise atangira gusakuuza n’abari bateraniye aho muri Stade nto ya Remera. Igisakuzo cyatangaje benshi ni ikigira kiti ‘ Mama arusha nyoko amabuno manini’. Mu kucyica, uyu muzungu yavuze ko ari Igisabo, maze abantu bariyamira, bihuriranye n’uko muri iki gitaramo harimo Miss Popularity 2017, Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss IGISABO.

Uyu muzungu yakomeje avuga ko na we ubwe akomeje kwiga ikinyarwanda, ashishikariza abari aho gukomeza kwiga ikinyarwanda nk’ururimi gakondo kuko rukubiyemo byinshi nk’ibisakuzo, imigani,…

Dr. Vuningoma James ushinzwe gusigasira ururimi rw’ikinyarwanda n’umuco, yatangarije Rwandamagazine.com ko ubusanzwe uriya muzungu yitwa Marius akaba ari umupadiri. Yavuze ko bari bamuzanye ngo agaragaze ko ikinyarwanda ari ururimi rukomeye ariko rwakwigwa ndetse n’umunyamahanga akaba yarumenya.

Padiri Marius

Dr. Vuningoma James avuga ko ikinyarwanda ari ururimi buri muntu wese yakwiga akarumenya kuko n’abanyamahanga barwiga kandi bakarumenya

Ati “ Ni umupadiri, twamuzanye kugira ngo atuganirize agaragaze ko ikinyarwanda ari ururimi umuntu yakwiga nubwo rwaba ari ururimi rukomeye kandi byaragaragaye ko ari ibintu bishoboka. Yarwize nk’umuntu ushaka kujya arukoresha aganira n’Abakristu.”

Ubusanzwe tariki 21 Gashyantare buri mwaka nibwo isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ururimi kavukire.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uhabwa agaciro gakomeye mu Rwanda. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko ari umwanya mwiza wo kuzirikana agaciro k’ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ isôoko y’ubumwe n’iterambere by’Abanyarwanda. Ibi kandi bishimangirwa n’indirimbo yubahiriza Igihugu aho igira ati ” Umuco dusangiye uraturanga, Ururimi rwacu rukaduhuza…”

Mu mpamvu nyamukuru zituma uyu munsi wizihizwa mu Rwanda harimo guhesha agaciro Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire Abanyarwanda bose bahuriyeho n’indimi shami zarwo, kwirinda ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwadindira, rwasubira inyuma cyangwa rukazimira, ibyiza byose ruhatse bikibagirana, kwifatanya n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire kuko u Rwanda rwahisemo inzira yo kurengera no guteza imbere Ururimi rw’Igihugu, ari na rwo ngobyi y’Umuco no gukangurira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukunda no kuvuga Ikinyarwanda, guhanga mu Kinyarwanda ndetse no kumenya ubukungu bukubiye mu rurimi rwabo.

Inkuru bijyanye:

Igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire cyari Urukererezabagenzi- AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo