Umunsi wo kubeshya ukomoka he?

Ku itariki ya mbere Mata buri mwaka ku isi abantu benshi bawizihiza nk’umunsi wo kubeshya, ndetse ugahabwa agaciro mu bice binyuranye byo ku isi no mu Rwanda harimo, aho usanga abantu babeshyanya ibintu bitandukanye ndetse bishobora kuvamo ingaruka zinyuranye, haba ku buzima ndetse no ku mibanire.

Imbuga zinyuranye zivuga byinshi kuri uyu munsi nka Wikipedia, zivuga ko uyu munsi watangiye bwa mbere mu gihugu cy’Ubufaransa, nyuma y’uko umwami Charles IX ategetse ko bahindura karindari (Gregorian calendar) mu mwaka w’1582.
Ibi byahindutse, igihe umwaka watangiraga hagati y’itariki ya 25 Werurwe n’iya mbere Mata. Abatarishimiye iryo hinduka, batumiraga abantu mu birori babaga bateguye, bakarya, bakanywa, bakabyina, bamwe bakabeshya bagenzi babo mu rwego rwo gutebya.

Uwo muco waje kumenyekana ku izina rya ” Le Poisson d’Avril” mu rurimi rw’igifaransa bishatse kuvuga “ifi yo muri Mata”. Izina Poisson d’Avril ryakomotse ku kuba abantu barabaga bavuye mu gisibo kibanziriza Pasika aho kurya inyama biba bidakunze kugaragara noneho kuri uyu munsi abantu bahanaga impano z’ibyo kurya byiganjemo amafi.

Uyu munsi wo kubeshya umaze kuza abenshi bahanaga amafi y’ibishushanyo (faux poissons).

Mu bwongereza naho uyu munsi urizihizwa aho uzwi ku izina rya “April’s fool day” muri Ecosse barawihiza cyane kurusha no mu Bufaransa kuko bageza no kuya 2 Mata bakibeshyanya, ukaba ari imwe mu minsi bakunda cyane muri icyo gihugu.
Muri Ecosse uyu munsi, bo, bawise “hunting the gowk (cuckoo).” Naho ku ya 2 Mata bawita “behind”, aho abantu bagaruka kubyaraye bibaye ku itariki ya mbere.

Mu gihugu cya Espagne ho bawugira kuwa 28 Ukuboza, bakawita “día de los santos inocentes” naho mu Buhinde ho bawizihiza ku ya 31 werurwe.

Muri ibyo bihugu ariko bamenyereye iby’uyu munsi ku buryo badahahamurwa n’ibinyoma bikakaye, aho amwe mu maradio, televiziyo n’imbuga za internet bidatinya gusohora ikinyoma kabone n’iyo haba ari mu makuru ubusanzwe atarangwamo impuha cyangwa gutera urwenya.

Abantu biyiziho kugira amarangamutima menshi bafunga telefoni zabo, hagatangwa n’inama ko abantu barwaye umutima batashyirwa muri uyu mukino w’itariki yo kubeshya. Kubera akamenyero k’uyu munsi hari nubwo umuntu avuga ukuri ariko ntiyizerwe n’abantu benshi.

Uyu munsi wo kubeshya, abantu benshi bamaze kuwumenya ku buryo ahenshi n’ibiba ari ukuri bifatwa nk’ibinyoma kugeza igihe umuntu yiboneye ko ari ukuri koko.
Aha twavuga nk’ibyabaye kuri uyu munsi mu mwaka wa 2004, ubwo urubuga rwa Google rwatangazaga ko rwafunguye serivisi ya Gmail yo kohereza ubutumwa kuri internet, ariko kubera ko benshi bari bazi ko ari umunsi wo kubeshya, ntibigeze babiha agaciro kugeza igihe baboneye ko koko ari ukuri.

Uyu munsi ariko, ufite n’ingaruka zikomeye haba ku mibanire, ku buzima n’ibindi, aho abantu bagira ubwoba cyangwa umutima woroshye, iyo babeshywe kuri uyu munsi bamwe bishobora kubaviramo guhungabana bikomeye, ndetse bamwe bikanabaviramo gupfa.

N’ubwo mu Rwanda bitajyanye n’umuco, uyu munsi umaze kumenyerwa ndetse benshi bawizihiza babeshyanya, aho ndetse no mu bitangazamakuru uyu muco wamaze kuhagera, dore ko hari amakuru amwe atangazwa nyuma bakaza kuvuga ko byari ibinyoma bijyanye n’uyu munsi.

Uyu munsi rero n’Abanyarwanda bamwe na bamwe bakaba bawizihiza, babeshya mu buryo butandukanye. Nta wuzi aho Abanyarwanda babikuye cyangwa igihe batangiriye kubikora, ariko hari abavuga ko bawukuye ku bakoloni kuko uyu munsi zageze mu bihugu by’i Burayi kera.

Hari igihe wabeshya ugirango uri kwizihiza uwo munsi, maze nyuma bikakugaruka, ukaba wahita utakarizwa icyizere, ugahita utakaza ubunyangamugayo, ukaba wakwisenyera urugo, n’izindi ngaruka mbi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo