Uko kumenya gucurangisha Iningili, Inanga, icyembe n’umuduli byatangiye kwagurira Bageni amarembo

Niyigena Bageni Hyacinthe ni umwe mu bahanzi bakiri bato bazi gucurangisha ibicurangisho bya muzika gakondo birimo Iningili, Inanga, icyembe n’umuduli . Indirimbo yamenyakanye yacuranzemo iningili ni Ganyobwe ya King James.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandamagazine.com, Bageni yasobanuye uko yatangiye kwiga ibicurangisho gakondo mu buto bwe nyamara ubusanzwe bikaba bimenyerewe ko abasheshe akanguhe aribo baba bafite ubuhanga mu kubicuranga.

Yakundishijwe ibicurangisho gakondo na Ntamukunzi

Bageni avuga ko yatangiye kwiga ibicurangisho gakondo mu mwaka wa 2010. Yigishwaga na Ntamukunzi Théogène ubwo yari akiga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Musanze.

Niyigena Bageni ahamya ko ajya gutangira kwiga ibicurangisho gakondo, yabitangiye mu bwana bwe ubwo yabonaga Ntamukunzi Théogène kuri Televiziyo , akamwigana. Nyuma ngo nibwo yamwegereye , aramwigisha ndetse amubwira ko bizamugeza kure.

Ati “ Mu bwana bwanjye najyaga mubona kuri televiziyo nkamwigana nkora ibyo bicurangisho ariko bitavuganeza.”

Kumusaba ko yanyigisha, yabyakiriye neza cyane. Akarusho noneho ni uko nanigaga amashuri yisumbuye. Yabwiyeko ubundi hari abo yigishije bakaba bacurangira mutubari ngo babahe icupa, akambwira ati wowe ndabona ujijutse kandi kuba uri kwiga uzabasha kuvugana n’abanyamahanga bakunda uyu muziki wacu byasaga nkaho ari igisubizo kuri twembi. “

Bageni avuga ko Ntamukunzi yamwigishije nta mafaranga amuciye ariko ngo iyo agize icyo abona aramwegera bagasangira nk’umwalimu we.

Ati “ Nk’umuntu ushyira mu gaciro ntangiye kugira icyo mbona naramwegeraga tugasangira kamwe nka mwalimu wanjye nkunda kandi nubu ni uko. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa Gatanu mu ishami ry’ubukerarugendo n’amahoteli.”

Ntamukunzi Théogène wigishije Bageni gucurangisha ibicurangisho gakondo

Umuziki gakondo watangiye kumufasha gucurangira ahantu hakomeye
Kugeza ubu Bageni afite indirimbo 4 harimo imwe y’amashusho ndetse akaba yitegura kurangiza album izaba iriho indirimbo 10 zose zizaba zifite amashusho.

Iyo ubajije Bageni icyo gucuranga muzika gakondo bimaze kumugezaho, akubwira ko ari byinshi harimo kuba muzika ariyo imutunze ndetse akaba abasha gucuranga mu mahoteli akomeye na muzika ye ikaba ikinwa ku maradiyo mpuzamahanga gusa byose ngo abigeraho abifashijwemo na Judo Kanobana umubereye umujyanama, akaba anakunda gufasha abahanzi cyane.

Ati “ Sinavugango nibyinshi cyane ariko nk’ubu natangiye gucuranga ahantu hakomeye nka Convention center, Serena Hotel, Hotel des mille Collines . Gucuranga gakondo byamfashishije kwitabira festival nka Kigali up , Isaano festival , kwamamariza kompanyi zikomeye nka Tigo .”

Yunzemo ati “ Umuziki wanjye watangiye gucurangwa no muri Amerika kuri radiyo y’ijwi rya Amerika, byose mbifashijwemo na ‘manager’ wanjye Judo Roman Kanobana hamwe Positive production . Ibyo byose rero haricyo byamfashije ntakandi kazi ngira nkora , ntunzwe n’umwuga wanjye.”

Yatangiye kuririmba indirimbo ziri mu ndimi mpuzamahanga zicurangishijwe ibicurangisho gakondo

Bageni avuga ko mu rwego rwo kwagura muzika ye ikaba yarenga imbibi, ngo yatangiye gucuranga indirimbo ziri mu rurimi rw’icyongereza ndetse n’igifaransa bityo ngo akaba abona bizamufasha ko muzika ye yagera ku rwego mpuzamahanga.

Ati “ Ni ukuvuga ngo bisa nibyatangiye kuko hari ibihangano byanjye byatangiye gukinwa kuri VOA mu kiganiro cyitwa music Time in Africa gikorwa na Heather Maxwell, gusa natangiye no kwandika indirimbo zo mu cyongereza n’igifaransa ncuranga biriya bicurangisho gakondo kuburyo zimwe murizo ndirimbo zizaba ziri kuri album kandi abantu bazabikunda. Natangiye no kujya nzicuranga live muri concert njya nitabira kuburyo bimpa ikizere.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo