Ntibavuga , Bavuga : Ibyerekeye inka n’amata

Kubera agaciro Abanyarwanda duha ibintu bimwe na bimwe mu muco wacu wa Kinyarwanda nk’ inka, amata, ingoma ariyo yari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa kera ndetse n’umwami ; hari amagambo agendanye n’ibyo bintu afite uburyo yavugwaga akagaragaza ako gaciro ibyo bintu byahabwaga mu muco.

Reka duhere ku magambo yakoreshwaga ku nka n’amata kugirango tuyibukiranye binashobotse tujye tunayakoresha kuko agaciro byahabwaga n’abakera ntaho kagiye.

Ayo magambo akoreshwa ku mata ni aya akurikira :

Amata yiriwe : Amirire

Amata yakamwe ako kanya agishyushye : Inshyushyu]

Amata yaraye ataravura : Umubanji

Amata yavuze : Ikivuguto

Amata y’Inka yimye : Amasitu

Aho batereka Amata : Ku Ruhimbi

Icyo bakamiramo : Icyansi

Icyo banyweramo Amata : Inkongoro

Icyo bacundiramo amata : Igisabo

Igipfundikizo k’ igisabo : Inzindaro

Icyo bavurugisha Amata : Umutozo

Gukura amavuta mu mata : Kwavura

Ikibumbe cyamavuta y’inka : Isoro

Kumena Amata ubishaka : Kuyabikira

kumena Amata utabishaka : Kuyabogora

Amata yakuwemo amavuta : Amacunda

Amata y’Inka ikimara kubyara : Umuhondo

Kirazira gupfobya Amata ngo uyite Uduta : Amata aba menshi cyangwa make.

Amwe mu akoreshwaku nka ni aya akurikira :

Inzu y’Inka : Ikiraro

Inzu y’Inyana : Uruhongore

Ikiziriko cy’Inka :Injishi

Kuzirika Inka :Kujisha Inka

Gutangira Gukama : Kwinikiza

Kurangiza Gukama : Guhumuza

Inka itagikamwa : Inka yatetse

Ibyo Inka yituma : Amase

Ikirundo cy’amase:Icukiro

Amase yumye:Igisheshe

Inkari z’inka : Amaganga

Kotesha inka : Gucanira Inka

Gutwita kw’Inka : Guhaka cg gufata

Kurongorwa kw’inka : Kwima

Inka ntirya :irarisha

Ubwatsi Inka ziraramo : Icyarire

Kujya kurisha : Kwahuka

Kujyana inka kunywa amazi : Gushora

Gukura amase y ;inka mu rugo : Gukuka

Inka itarabyara ariko nkuru : Ishashi

Inka yabuze urbyaro : Ingumba

Ubwatsi bahanaguza inka : Inkuyu, abandi babwita Inkuyo

Kujyana inka kwima : Kubangurira

Kubuza inyana konka igihe nyina ikamwa : Kwimira

Kureka inyana ikabanza konka mbere yo gukama : Kuretesha

Inka yiteguye gukamwa : Kureta/Yarese

Inka yiteguye kwima irarinda (Kurinda)

Inka ijyanwa gusaba umugeni : Inkwano

Inka ikomoka ku nkwano igahabwa iwabo w”umuhungu : Indongoranyo

Guha umuntu inka : Kumugabira

Inka ihabwa uwaguhaye inka : Inyiturano

Inka yirutse igasiga abashumba : Gutana

Inyana ikivuka : Umutavu

Kuruhuka kw’Inka imaze kunywa mbere yo gusubira kurisha : Kubyagira

Aho inka zibyagira : ku Ibuga

Kungurana ibitekerezo kuri aya magambo bifasha cyane cyane abana bari kubyiruka muri iyi minsi ; kugirango babashe kumva amagambo uburyo yakoreshwaga kera ku bintu Abanyarwanda bahaga agaciro kurusha ibindi , tunirinda ko hazagira uwo bongera kubaza ngo :’ese amata aturuka he ?"ngo asubize ngo : "Amata aturuka ku igare".

Uwaba afite n’andi tutavuze yatwandikira akayatwoherereza kugirango dukomeze kungurana ibitekerezo no guhugurana biganisha mu gusigasira umuco ndetse n’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda kuko ariyo nkingi ya mbere y’umuco wacu wa Kinyarwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • inwazashama

    Andika. gusigasiraumuconyarwanda n

    terambereryigihugu

    - 15/10/2018 - 10:47
  • Nshuti jean

    Ikeshamvugo ku ngoma

    - 2/03/2020 - 18:28
Tanga Igitekerezo