Muri Gasore Serge Foundation habereye igitaramo cy’umuco kibereye ijisho, abana bigishwa gukama, gucunda, gusya…

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo muri Gasore Serge Foundation giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Bugesera, habereye igitaramo cy’umuco cyiswe "Culture education" cyari kigamije kwigisha abana n’urubyiruko ibikorwa byaranze u Rwanda nk’amateka y’igihugu ndetse n’umuco tugomba gusigasira.

Ni igitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2019. Cyakozwe mu rwego rwo kugirango abato bazakure bazi aho igihugu cyabo cyavuye, bigira ku byiza byaranze u Rwanda rwo hambere ndetse barusheho gusigasira umuco nyarwanda nk’umwihariko w’abanyarwanda. Insanganyamatsiko yagiraga iti " Umuco wacu, iterambere rirambye, Umurage wacu, ntuzahere, igicaniro cyawo ntikigasinzire. Tuwusigasire."

Ibikorwa byakorewemo muri iki gitaramo harimo gukama, gucunda, gusya, kwenga ibitoke ,gukina igisoro, kubyina kinyarwanda, kuvuza ingoma, n’ibindi binyuranye.

Iyi culture education ibaye ku nshuro ya kabiri igenda itera imbere kuko urubyiruko n’abana bitabira biyongereye kurushaho.

Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation yasobanuye aho bakomoye igitekerezo cy’iki gitaramo ndetse n’icyo abona bizamarira abana.

Yagize ati " Twabonye ko uko iterambere ryihuta ariko umuco nyarwanda ugenda ushaka gucika cyane. Nk’ibikorwa abanyarwanda bakoraga bigoye ko abana n’urubyiruko babimenya kuko ntahantu babibona cyangwa babyiga. Twahise dutekereza uburyo twafasha abo bakiri bato kumenya amateka y’igihugu dutangiza iki kigorwa cyo kwereka no kubigisha ibikorwa byaranze umuco nyarwanda.

Yakomeje avuga ko babishyize no mu masomo yigishwa mu kigo cy’amashuri kibarizwa muri Gasore Serge Foundation ndetse ngo bari kubaka inzu ndangamurage.

Ati " Twabitangiye umwaka ushize ariko biragemda bitera imbere mu buryo bwo kwitabira no kubikunda. Abana biga muri iki kigo bafite umukoro wo kuzajya bakora bimwe mu bikoresho bya gakondo bakabyerekana ku ishuri nk’isomo ry’umuco mu ishuri. Iki gikorwa kizakomeza kandi turifuzako cyakwaguka kikagera kure dore ko turi no kubaka inzu y’amateka hano mu kigo cyacu aho tuzajya twerekana ibyo bikorwa nk’inzu ndangamurage."

Dr James Vuningoma uyobora Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco wari umushyitsi mukuru yashimiye Gasore Serge Foundation kuri ibi bikorwa byo guteza imbere no gusigasira umuco nyarwanda.

Yagize ati " Turashima Gasore Serge Foundation kubw’iki gikorwa. Ni umwihariko kuri Gasore Serge Foundation kuko ahandi tuzi mu nzu ndangamurage n’ahandi habera ibikorwa by’umuco byerekanwa mu buryo bwa theory cyangwa mu magambo ariko hano mubyerekana muri practical, aribyo byiza bituma abana n’urubyiruko babisobanukirwa kurushaho kuko babibona n’amaso ndetse mukanabaha n’umwanya wo kubikora ubwabo."

Gasore Serge Foundation ni ikigo cyashinnzwe na Gasore Serge giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Ni ikigo gifasha mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye birimo uburezi, ubuvuzi, kurwanya imirire mibi, guteza imbere Siporo, kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko no kurufasha gutegura imishinga y’ejo hazaza banabashishikariza gushyira imbere Imana.

Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation

Dr James Vuningoma uyobora Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco wari umushyitsi mukuru yashimiye Gasore Serge Foundation kuri ibi bikorwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo