Ku nkunga ya UNDP na RGB , Imena Cultural Troupe iri gutoza abana umuco mu bigo by’ amashuri – AMAFOTO

Ku nkunga y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) n’urwego rw’igihugu rw’ imiyoborere, RGB, itorero Imena Cultural Troupe riri gutoza abana umuco mu bigo by’amashuri binyuranye.

Abana bo mu bigo bya GS Byuma Imena cyo mu Karere ka Gicumbi, GS Nyamata Catholique na GS Akumunigo giherereye i Nyamirambo nibo bari kwigishwa muri iyi gahunda ikozwe ku nshuro ya 2. Bwa mbere iyi gahunda Imena Troupe yari yayikoze mu mwaka wa 2015.

Abana bo muri ibi bigo batozwa Kubyina, imivugo, kumenya gushushanya inkuru , ikinamico n’ibindi bifitanye isano n’umuco nyarwanda. Batozwa kandi gukunda igihugu, kumenya uburenganzira bw’ikiremwa muntu, uburenganzira bw’abana, n’indangagaciro na kirazira. Indirimbo n’indi mikino batozwa byibanda kuri izi ngingo zavuzwe haruguru.

Semanza Jean Baptiste ukuriye Itorero Imena Cultural Troupe yatangarije Rwandamagazine.com ko ari gahunda bazakomeza gukora kuko aribwo buryo bworoshye bwo kwigisha abana bakiri bato kandi benshi icyarimwe ibijyanye n’umuco bityo bagakura bawukunda kandi bazi byinshi bijyanye na wo.

Semanza yatangarije Rwandamagazine.com ko bifuza ko iyi gahunda izagera mu bigo byinshi mu gihe abaterankunga bazakomeza kubafasha muri iki gikorwa.

Nyirabahire Esperance , umuyobozi w’ikigo cya G.S Byumba Inyange Rwandamagazine.com yasuye , yatangaje ko mbere abanyeshuri bakundaga kubyina imbyino za Kinyarwanda ariko bakagorwa no kubura ababatoza ndetse n’ibikoresho. Gusa avuga ko aho Imena Cultural Troupe itangiye kwigisha abanyeshuri, ngo bimaze kugira umumaro ukomeye cyane.

Ati " …Itorero Imena ryatangiye kwigisha abana guhera mu mpera z’ukwezi kwa Kamena. Nyuma y’aho batangiye kwigisha abana, byaradufashije cyane kuko ni ubwa mbere twahatanye tugera ku rwego rw’intara mu bijyanye no kubyina.

Abana bigiramo indangagaciro zose, tukabigisha n’umuco nyarwanda, tukabigisha uko kera babyinaga, tukabigisha uko ibitaramo byagendaga , tukabigisha byose …kuba umwana amenya gufata ingabo, abisanisha n’ibyo mwarimu yamubwiye uko kera byagendaga, uko kera babyinaga, …Imena rero yatubereye nk’imfashanyigisho … niba umwana amenya gufata icumu, abisanisha n’ibyo tumubwira ku mateka yaranze iki gihugu…"

Nyirabahire Esperance , umuyobozi w’ikigo cya G.S Byumba Inyange

Umuyobozi wa GS Byumba Inyange yatangaje ko ku kigo cyose habarirwa abanyeshuri 867. Avuga ko Imena kugeza ubu ziri kwigisha abanyeshuri 120, akaba ari naho ahera yemeza ko ari umubare ushimishije kuko ngo bateganya gufatanya n’abazarangiza izi nyigisho , bagashaka uko zagera kuri benshi muri bagenzi babo kuko ngo babishaka ari ku bwinshi. Yashimye kandi UNDP na RGB bagize uruhare ngo amasomo ajyanye n’umuco agere ku bana.

Nyirabahire Esperance yakomeje ashimira Imena Cultural Troupe kubw’ibikoresho binyuranye yabahaye byo kwifashisha birimo amacumu, ingabo, ingoma, imigara, uduseke n’ibindi bafite icyizere ko bazabibona kuko akenshi bikenerwa cyane iyo abana bari kubyina imbyino zinyuranye.

Itorero Imena Cultural Troupe ryashinzwe muri 2004. Rigizwe n’ababyinnyi bagera kuri 120 bari mu byiciro by’abakiri bato, ingimbi ndetse n’abakuze ari nabo bavamo abatoza bajya gutoza abana mu bigo by’amashuri binyuranye. Imena irimo ababyinnyi b’abahanga banabyina mu itorore ry’igihugu, Urukerereza.

Umutoza aberekera uko batega amaboko

Yishimira uko aba bana batangiye gufata ibyo batozwa mu mezi agera kuri 3 gusa bamaze babitozwa

Afatanya nabo mu myitozo

Abaririmbyi nibo baba babaterera indirimbo

Babikora babikunze

Bamaze kumenya byinshi

Bagenzi babo baba baje kureba uko bitoza

Abahungu bigishwa guhamiriza

Abanyeshuri bari kumwe n’umuyobozi w’ikigo

Semanza Jean Baptiste ukuriye itorero Imena hamwe na Nyirabahire Esperance , umuyobozi w’ikigo cya G.S Byumba Inyange

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo