Ku nkunga ya RGB na UNDP , Imena Cultural Troupe ikomeje gutoza umuco n’indangagaciro mu bigo by’ amashuri – AMAFOTO

Ku nkunga y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) n’urwego rw’igihugu rw’ imiyoborere, RGB, itorero Imena Cultural Troupe rikomeje gutoza abana umuco mu bigo by’amashuri binyuranye.

Abana bo mu bigo bya GS Byuma Imena cyo mu Karere ka Gicumbi, GS Nyamata Catholique na GS Akumunigo giherereye i Nyamirambo nibo bari kwigishwa muri iyi gahunda ikozwe ku nshuro ya 2. Bwa mbere iyi gahunda Imena Troupe yari yayikoze mu mwaka wa 2015.

Abana bo muri ibi bigo batozwa Kubyina, imivugo, kumenya gushushanya inkuru , ikinamico n’ibindi bifitanye isano n’umuco nyarwanda. Batozwa kandi gukunda igihugu, kumenya uburenganzira bw’ikiremwa muntu, uburenganzira bw’abana, n’indangagaciro na kirazira. Indirimbo n’indi mikino batozwa byibanda kuri izi ngingo zavuzwe haruguru.

Semanza yatangarije Rwandamagazine.com ko bifuza ko iyi gahunda izagera mu bigo byinshi mu gihe abaterankunga bazakomeza kubafasha muri iki gikorwa.

Umuyobozi wa GS. Akumunigo Rwandamagazine.com yasuye , yatangaje ko mbere abanyeshuri bakundaga kubyina imbyino za Kinyarwanda ariko bakagorwa no kubura ababatoza ndetse n’ibikoresho. Gusa avuga ko aho Imena Cultural Troupe itangiye kwigisha abanyeshuri, ngo bimaze kugira umumaro ukomeye cyane.

Yashimye kandi UNDP na RGB bagize uruhare ngo amasomo ajyanye n’umuco agere ku bana.

MU MAFOTO, Rwandamagazine.com yasuye GS. Akumunigo abana bari kwitoza

Umwe mu batoza aberekera

Baracyari bato kandi babikora babikunze

Abayobozi baje kureba uko abana bitoza

Baragororotse, gusimbuka ntibibagora

Bagenzi babo baba baje kureba uko bitoza

Bitoje biryohera ababirebaga, Semanza Jean Baptiste (Jaba Star) ukuriye Imena bimwanga mu nda

Ushinzwe imyitwarire y’abana na we yifatanyije n’abana mu myitozo yabo

Umuyobozi wa GS.Akumunigo avuga ko gutozwa bifasha cyane abana

Umwana washushanyije asobanura igihangano cye

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Rugwiza

    Ndashaka gukorana namwe

    - 23/03/2018 - 11:53
  • Augusta

    Ni byiza cyane mukomereze aho

    - 23/03/2018 - 13:29
  • Clement

    Congz Jaba star kandi komerezaho

    - 23/03/2018 - 16:13
  • ######

    Sha nanjye biranshimishije kuko nanjye nifuje kubyiga mburubushobozi mujyire kuraje

    - 23/03/2018 - 16:59
  • placide

    mbega ibyiza!!!!! umuco wiwacu ntugacike pe

    - 12/04/2018 - 11:35
Tanga Igitekerezo