Itorero Imena ryamuritse impano rimaze umwaka ryigisha abakiri bato - AMAFOTO

Itorero Imena Cultural Troupe ryamuritse impano zigendanye n’umuco rimaze umwaka ritoza abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye ku nkunga batewe n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) n’urwego rw’igihugu rw’ imiyoborere, RGB.

Abana bo mu bigo bya GS Byumba Inyange cyo mu Karere ka Gicumbi, GS Nyamata Catholique cyo mu Bugesera na GS Akumunigo giherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali nibo batojwe muri iyi gahunda ikozwe ku nshuro ya 2.

Ikigo cya GS Byumba Inyange nicyo cyari gitahiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018. Ni ikigo giherereye mu Mujyi wa Gicumbi. Ni ikigo gifite abanyeshuri bagera kuri 857. Imena yatoje abagera kuri 120 nabo bakazatoza abandi.

Abana bo muri iki kigo bagaragaje ubuhanga mu mbyino, imivugo, kumenya gushushanya inkuru , ikinamico n’ibindi bifitanye isano n’umuco nyarwanda. By’umwihariko bagaragaje ubuhanga mu kubyina Ikinimba gifite inkomoko mu Karere ka Gicumbi.

Uretse ibyo, banatojwe gukunda igihugu, kumenya uburenganzira bw’ikiremwa muntu, uburenganzira bw’abana, n’indangagaciro na kirazira. Indirimbo n’indi mikino bagaragaje byibandaga kuri izi ngingo zavuzwe haruguru.

Mu ijambo rye, Semanza Jean Baptiste uzwi cyane ku izina rya Jaba Star yabwiye abari aho ko bishimiye urwego abana batoje bamaze kugeraho ndetse aboneraho gushimira Nyirabahire Esperance , umuyobozi w’ikigo cya G.S Byumba Inyange wabahaye ikaze , akaberemerera gutoza abana ntayandi mananiza abashyizeho.

Semanza kandi yashimye cyane UNDP na RGB babateye inkunga yatumye babasha gutoza abana impano zinyuranye. Yabwiye ababyeyi ko kubyina cyangwa izindi mpano zijyanye n’umuco zigeza kure umuntu, yitangaho urugero rw’aho zamugejeje.

Ati " Nkanjye maze kuzenguruka imigabane yose y’isi mbikesha kumenya kubyina. Maze kwiyubaka muri byinshi mbikesha gusa kubyina. Kuba umwana yajya muri ibi si uko aba yananiwe amasomo ahubwo umwana bituma abasha gukurikirana neza amasomo ye.

Uko azamuka azenguruka iyo migabane, amasomo yize aramufasha muri izo ngendo zose agenda akora, murumva ko byombi byuzuzanya."

Yanatanze urugero ku Itorero ryabo Imena ko ribyinwamo n’abahanga cyane kuko hari umwe muribo wigeze kuba uwa mbere mu gihugu hose mu bizamini bisoza amashuri abanza. Yanababwiye ko Kalimpinya Queen, igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017 na we ari umwe mu babyinnyi babo.

Semanza yashishikarije ababyeyi gushyigikira cyane abana babo mu mpano zabo kuko ngo abenshi bakize ku isi bakijijwe n’impano zabo. Yaboneyeho gutangaza ko uretse umwaka bamaze batoza abana ba GS. Byumba Inyange, banabageneye inkunga y’ ibikoresho byose bazajya bakoresha bakomeza kwagura impano zabo.

Nyirabahire Esperance , umuyobozi w’ikigo cya G.S Byumba Inyange yashimiye cyane Imena ku nkunga babateye, avuga ko kuva aho batangiye gutoreza abana bo mu kigo ayobora, bimaze guhindura byinshi haba mu myitwarire ndetse no mu masomo y’abana.

Ati " Ndashimira Imena, UNDP na RGB. Mwarakoze rwose ku nkunga yanyu mwaduteye. Nkubu nibwo bwa mbere tugeze mu marushanwa yo ku rwego rw’Akarere mu matorero. Inkunga mwaduteye irakomeye cyane kandi biri gufasha abana cyane mu myitwarire yabo n’amasomo muri rusange."

Sengimana Jean Damascene ushinzwe uburezi mu Karere ka Gicumbi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango na we yashimye cyane iki gikorwa, asaba Imena, RGB na UNDP kuba bashaka uko bakwagurira iki gikorwa mu mashuri yose yo muri ako Karere.

Ati " Ni igikorwa cyiza cyane. Ibyo abana batweretse aha birashimishije kandi biratwereka ko ejo hazaza ari heza kandi ko bazakura bakuranye umuco n’uburere bukwiriye.

Mu Karere ka Gicumbi dufite amashuri agera kuri 120. Nkaba nabasaba ko mwakwagurira iki gikorwa mu mashuri yose. Mwabonye ko muri iki kigo babahaye ikaze kandi hakaba hari n’ubushake bwo kwemera gutozwa, mubyigeho mubyagurire mu bigo byose."

Ku itariki 10 Kamena 2018 nibwo ibigo 3 by’amashuri byavuzwe haruguru byatojwe n’Itorero Imena bizahurira mu Mujyi wa Kigali muri Saint Paul bahatane bagaragaza ibyo batojwe. Abazaba abambere bazahabwa ibihembo binyuranye.

Itorero Imena Cultural Troupe ryashinzwe muri 2004. Rigizwe n’ababyinnyi bagera kuri 120 bari mu byiciro by’abakiri bato, ingimbi ndetse n’abakuze ari nabo bavamo abatoza bajya gutoza abana mu bigo by’amashuri binyuranye. Imena irimo ababyinnyi b’abahanga banabyina mu itorore ry’igihugu, Urukerereza. Umukuru waryo, Semanza niwe ukuriye ababyinnyi mu Rukerereza.

Abanyeshuri ba G.S Inyange bari bacyereye kureba impano za bagenzi babo bamaze umwaka batozwa n’ Imena Cultural Troupe

Bagaragaje ubuhanga mu mbyino zinyuranye

’ Umuco wacu, ahazaza hacu’

Banafite ubuhanga mu gushushanya...Uyu munyeshuri arasobanura igishushanyo cye n’ubutumwa bugikubiyemo

Banagaragaje ko bafite ubuhanga mu kuvuga imivugo

Babyinnye indirimbo ’Tugushimiye kwakira Abashyitsi’ ya Jaba Star

Abarimu nabo bifatanyije n’abanyeshuri kwizihirwa

Ikinamico ya Katabirora wiberaga mu nzoga akirengagiza uburezi bw’abana nayo yashimishije benshi , inatanga isomo

Ubuyobozi bwashyizemo imbaraga, Katabirora ava ku izima, asaba imbabazi, yemera ko agiye kwita ku burezi bw’abana be

Ababyeyi bari baje kureba impano z’abana babo

Babyinnye ikinimba ivumbi riratumuka

Abakiri bato nabo baratojwe

Bizimungu Jea Bosco, Umutoza w’abahungu mu Itorero Imena yari yaje kureba aho aba bana bageze batera ikirenge mu cyabo

Semanza Jean Baptiste uzwi cyane ku izina rya Jaba Star , umuyobozi w’Imena Cultural Troupe

Nyirabahire Esperance , umuyobozi w’ikigo cya G.S Byumba Inyange

Uwimanzi Aimable, ushinzwe uburezi mu Murenge

Sengimana Jean Damascene, ushinzwe uburezi mu Karere ka Gicumbi

Abana basoje babyina, baridagadura

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    Wow ! Byari byiza nukuri umuco nyarwanda ntugacike ! Imena tubari inyuma mukuwubungabunga ! Any help, turahabaye

    - 2/06/2018 - 11:13
  • ######

    Wow ! Byari byiza nukuri umuco nyarwanda ntugacike ! Imena tubari inyuma mukuwubungabunga ! Any help, turahabaye

    - 2/06/2018 - 11:13
Tanga Igitekerezo