Itorero Imena rizasusurutsa ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire

Itorero Imena Cultural Troupe niryo rizaririmba mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire uzizihizwa tariki 21 Gashyantare 2018 mu Karere ka Rubavu.

Buri tariki 21 Gashyantare nibwo isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ururimi kavukire.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti " Twimakaze Ikinyarwanda, turengera ubusugire n’ireme byacyo."

Ibirori by’uyu mwaka bizizihirizwa mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu kuri Stade guhera saa tatu za mu gitondo, aho bizitabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye. Uretse Itorero Imena, ibyo birori bizarangwa n’indirimbo z’abahanzi banyuranye barimo Intore Jaba Star ndetse na Danny Vumbi. Itsinda ryaririmbye indirimbo ‘Nta ntambara yantera ubwoba’ naryo rizaririmba muri ibyo birori bizanarangwa n’imbyino zinyuranye , imivugo, ikinamico n’ibindi bifitanye isano n’ururimi rwacu rw’ikinyarwanda.

Imena Cultural Troupe rizaririmba muri ibi birori rimaze kuba ubukombe ndetse rikunda guhagararira igihugu mu maserukiramuco atandukanye abera hanze y’u Rwanda. Imena Cultural Troupe imaze guhagararira u Rwanda inshuro 3 muri Sauti za Busara, iserukiramuco riba buri mwaka muri Zanzibar.

Umwaka ushize uyu munsi wari wizihirijwe kuri ‘Petit Stade’ i Remera mu Mujyi wa Kigali tariki 24 Werurwe 2017. Insanganyamatsiko yari ’Kwiga no kunoza Ikinyarwanda ni inshingano yanjye nawe. "

Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uhabwa agaciro gakomeye mu Rwanda. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko ari umwanya mwiza wo kuzirikana agaciro k’ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ isôoko y’ubumwe n’iterambere by’Abanyarwanda. Ibi kandi bishimangirwa n’indirimbo yubahiriza Igihugu aho igira ati ” Umuco dusangiye uraturanga, Ururimi rwacu rukaduhuza…”

Mu mpamvu nyamukuru zituma uyu munsi wizihizwa mu Rwanda harimo guhesha agaciro Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire Abanyarwanda bose bahuriyeho n’indimi shami zarwo, kwirinda ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwadindira, rwasubira inyuma cyangwa rukazimira, ibyiza byose ruhatse bikibagirana, kwifatanya n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire kuko u Rwanda rwahisemo inzira yo kurengera no guteza imbere Ururimi rw’Igihugu, ari na rwo ngobyi y’Umuco no gukangurira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukunda no kuvuga Ikinyarwanda, guhanga mu Kinyarwanda ndetse no kumenya ubukungu bukubiye mu rurimi rwabo.

Semanza Jean Baptiste bakunda kwita Jaba Star Intore ari mu bahanzi b’Imena bazaririmba muri ibyo birori

Danny Vumbi ufite indirimbo ‘Ni dange’ ikomoza ku bahonyora ururimi kavukire na we azaririmba muri ibi birori

Itorero Imena niryo rizasusurutsa ibirori by’uyu mwaka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Mbere nambere ndabashimiye kubikorwa mukora icyo nabivuriza nuko mwakomeza mugahuriza hamwe mugakomeza guhesha igihugu cyacu agaciro kandi namwe muba mukihesha imana ikomeze ibafashe kandi mukomeze muterimbere

    - 20/02/2018 - 08:24
Tanga Igitekerezo