Inkomoko y’umugani “Ntibigira shinge na rugero”

Uyu mugani bawuca iyo bashobewe, babuze ifatizo kuri iki na kiriya, ni ho bagira bati : « Ntibigira shinge na rugero ». Wakomotse kuri muka Ntwaza wo mu Kigina cya Ndiza, ahasaga mu mwaka w’i 1400.

Ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I, hariho umugabo Intwaza akaba umugaragu wa Mashira, iwabo kavukire hakaba ku Ndiza. Niho yari atuye, ahitwa ku Kigina cya Ndiza, ariko akanatura no Kivumu cya Nyanza.

Intwaza akajya ajya kwa Mashira gufata igihe, akahamara iminsi, kuko umurimo we kwa Mashira wari uwo gufatanya na we kubaga inkoko no gucyura intama n’inka byamara gutungana agasubira iwabo.

Nuko Intwaza avuye i Nyanza kwa Mashira, amara iminsi atabona inyama, amerwe aramwica. Abwira umugore we ati : « Wowe uba ino ntiwamenyera uwagira ikimasa tukagwatiriza ? » Uwo mugore aramuhakanira, ati : « Ntaho ngitekereza » Mugitondo hari umugabo wari utuye hakurya yo kwa Ntwaza, wabaze inka y’ingumba kugira ngo ayigure imyaka n’imitsama (inzoga iryoshye).

Amaze kuyigurisha, abaguzi basesekara ari benshi, bagabagabana inyama zirakamuka, hasigara ibirapfarapfa. Intwaza ntakamenye ko ingumba yaguye ! Ku gasusuruko umugore we agana imihana begeranye.

Ahageze asanga muturanyi wabo yabaze, aza yiruka abwira umugabo we, ati : « Mbese wamenye ko muturanyi wacu yabaze ingumba ! » Intwaza ati : « Oya ! » Umugore ati : « Mbonye abaguzi bavayo » Intwaza agenda yirukana amasigamana, ariko asiga abwiye umugore we, ati : « Ndazana uruhande nindubura ndazana igikenya ! » Aragenda ageze kwa muturanyi we asanga inyama zirashize, hasigaye umukenyure. Apfa kuwugura ariko yivovota atanogewe.

Azihereza umwana we, ati : « Shyira nyoko ! » Umwana arazijyana. Azigejeje imuhira azereka nyina. Nawe amuhereza umuhoro ngo ajye guca amakoma. Umwana aragenda ajya guca amakoma arayazana.

Umugore azishyiraho arazigaragura abura umwijima, impyiko (yari yaramenyereye kuzibona mu nyama zose bagiye guteka akabanza kuzotsa). Azibuzemo rero arumirwa, ati : « Mwana wanjye none tubigenje dute ko izi nyama zidafite shinge na rugero ?! »

Shinge yavugaga ni umwijima, naho rugero ni impyiko. Umugabo akarya impyiko, umugore akarya umwijima bakabona guteka izindi. Byari umuhango w’abakera, nta watekaga inyama atabanje kotsa.

Nuko muka Ntwaza inyama azirekera aho ntiyaziteka, atumwa umwana ku mugabo we, ati : « Banguka nkubwire uwakuntumyeho », aragenda asohoza ubutumwa. Intwaza aza yihuta, umugore ati : « Ibi wamfinze ni ibiki ? Umuntu wazanye inyama zitagira shinge na rugero ? Turaziteka se tutabanje kotsa ? » Umugabo ati : « None tugire dute, pfa kotsa izo ubonye, nasanze izindi bazikamije ! » Nuko umugore apfa kotsa izo abonye kuko abuze shinge na rugero (umwijima n’impyiko).

Hifashishijwe :ibirari by’insigamigani

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Giramata

    Murakoze!

    - 9/01/2019 - 21:41
Tanga Igitekerezo