Inkomoko y’insigamugani "Yigize syoli"

Uyu mugani baca ngo: “Yigize syoli”, bawuca iyo babonye umuntu wese wigize umushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose; ni bwo bagira, bati: “Uno mwana cyangwa uno muntu yigize syoli!” Byakomotse kuri Syoli w’i Nyagahanga (Byumba); ahagana mu mwaka w’i 1600.

Syoli yabyirukiye ku Cyuru (Byumba), ku ngoma ya Mutara Semugeshi; abyiruka akunda umuhigo, aba umuhigi w’umukogoto; akica inyamaswa z’ishyamba ndetse ntakangwe n’iz’inkazi: nk’intare, ingwe, imbogo n’izindi.

Abandi bahigi baza kumurarika ngo bazajyane guhiga, akabakabukana ngo ntibazi kurasa; ati: “Nzijyana n’umuheto wanjye!” Umugore we yamugira inama yo gufatanya n’abandi kuko nta mugabo umwe, Syoli akamutwama, ngo: “Aho ntugira ngo nanjye ndi nka bamwe mupfa kwita abahigi!”

Ati: “Uretse no kujyana umuheto n’aho najyana inkoni yanjye nta nyamaswa yandinda!” Umugore agatererayo utwatsi ati: “Urambone!” Ariko bimwanga mu nda, bukeye ashaka inzoga, ayijyana ku Cyuru kwa sebukwe (se wa Syoli).

Agezeyo abwira sebukwe, ati: “Dawe iyi nzoga nkuzaniye ni iyo kugira ngo uzampanire umuhungu wawe yarananiye; yihaye kujya ahiga mu ishyamba rya Nyagahanga wenyine, kandi muzi uko rimeze; ati: “Ndetse n’abandi bahigi bamuraritse arabirukana ngo ni we uzi umuheto wenyine, batirimuka, nagira ngo mwumvishe ukuri kwabo akantwama akandaza ku nkeke ankoba. Sebukwe aramusubiza, ati: “Genda, ndamara gatatu nkaza kubaza icyo kiroge uko cyigize”.

Ya minsi ishize, umukambwe arashyogoza ajya i Nyagahanga iw’umuhungu. Agezeyo asanga Syoli yagiye guhiga wenyine; nimugoroba abungukana ingwe yishe, asanga se yicaye iwe amwereka umuhigo. Amaze kwicara, se aramubaza, ati: “Mbese ko uje uri umwe, abandi mwahiganye bari hehe?” Syoli, ati: “Nta bwo mpigana n’abandi mpiga jyenyine.

Se, ati: “Ese mwana wanjye niba uri n’umukogoto, harya urasa umuhinyoro ntiyarengera uzi kwinjiza?” Syoli ati: “Aho nabereye sindahigana n’abandi.” Se ararakara; ati: “Nkabona n’umugore wawe yaraguhannye ukamunanira, koko wigize intabikozwa!” Yungamo, ati: “Harya ngo wica ingwe sha! hari ubwo urutoni urunguru ruzakwihererana ubure kivurira!” Umusaza arara ataraye, bukeye azinduka yitahira. Amaze gutaha muka Syoli asigara mu mazi abira kuko yareze umugabo kuri sebukwe. Syoli arabisha, abwira umugore; ati: “Ubu ngiye mu ishyamba kandi sinjyana umuheto, ndajyana icumu n’inkoni yanjye nkuzanire intare; ariko nimara kuyikwereka wiyimbire; noye ayo!”

Nuko aturumbukana icumu n’umujinya wica inka, ubwo hari ku kagoroba, ageze ku ishyamba ajya ku nama mu rucucu rwari mu nsi y’inzira, agisutama urukwavu rumuturumbuka mu nsi yiterera hejuru, agira igihunga, aragwaguza, yishita ku icumu rye ryari rimushinze imbere, rimwahuranya umutima arahwera; azimira atyo azize guhinyura ay’abakuru.

Kuva ubwo rero rubanda bibuka uko yajyaga ananira abamuhana ntakangwe n’inyamaswa z’inkazi, bakurizaho bavuga ko umuntu wese wananiranye mu mico akigira intabikangwa yigize syoli

Kwigira syoli = Kunanirana mu mico.

Tubikesha Umuco nyarwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo