Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu cyangwa se ibintu by’interagahinda bizimiranye amazeze uruhenu, ni bwo bavuga ngo: “Yagiye nka Nyombeli, cyangwa byagiye nka nyombeli” Wakomotse ku muhigi w’umukogoto witwaga Nyombeli. Yari umugaragu wa Mazimpaka ku Ijuru rya Kamonyi; ahayinga umwaka w’i 1700.
Hambere ku ngoma ya Mazimpaka, Nsoro umwami w’u Bugesera butaraba ubw’u Rwanda, yatumye kuri Mazimpaka amagambo y’imihigo; ati: “Aho wari uzi ko Abanyabugesera barusha Abanyarwanda kurasa mu nzira zose: kumasha, gutera imyambi, guhiga; mbese ibyo kurasa byose turabibarusha!” Intumwa za Nsoro ziraza zisohoreza Mazimpaka ubutumwa. Abyumvise biramubabaza, akoranya abatware be; abatekerereza iyo mihigo y’uko ngo Abanyabugesera barusha Abanyarwanda kurasa ku buryo bwose, Abatware bagwa mu kantu; batangira guhwihwisa babazanya uko byagenda. Bamwe bati: “Uwatuma kuri Nsoro akohereza abahanga be mu muheto, tukabateranya n’abacu bagatera imyambi, bamasha, ndetse byarimba bakajyana no mu muhigo rugakemuka. Abandi bati: “Ahubwo nimumutumeho abe ari we tuzoherereza abacu barushanirizweyo, kuko bahabarushirije ari byo byabakoza isoni z’uko batsindiwe iwabo.
Nuko Mazimpaka ashima iyo nama ya nyuma, ahamagaza intumwa za Nsoro, ati: “Simbatuma byinshi; nimugende mumbwirire Nsoro, muti: “Uzamutumeho igihe azakoherereze abantu bo kurushanwa n’abawe iyo mihigo iveho.” Intumwa ziragenda zisohoza ubutumwa. Nsoro na we ahamagaza abatware be, arabibatekerereza. Baramusubiza, bati: “Nta kindi, tuma kuri Mazimpaka, umubwire azohereze abantu be mu kwezi gutaha turushanwe!” Nsoro arabyemera; atuma kuri Mazimpaka ati: “Nta yindi ntumwa, umunsi wa ntagisibya ni ukwezi gutaha. Mazimpaka yongera guteranya abatware be, bajya inama y’uko bazabigenza. Bamwe, bati: “Nimutoranye abazarushanwa mu bakogoto b’imitwe yose y’ingabo dufite. Abandi, bati: “Gutoranya mu mitwe byaba ari ubuswa, ahubwo nimushake umuntu w’umuhanga azabe ari we urushanwa n’Abanyabugesera!” Bemeza iryo; bahuriza kuri Nyombeli.
Bidatinze ukwezi kuritamanzura. Mazimpaka aboneza abantu bazaherekeza Nyombeli bakanamwogeza. Igihe kigeze, Nyombeli n’imperekeza ze bashyira nzira. Bageze i Bugesera, bavunyisha kwa Nsoro. Arabahamagaza bararamukanya; bamubwira ko Mazimpaka abohereje kurushanwa mu muheto. Ati: “Ngaho nimujye ku icumbi.” Baragenda, baryama bataryamye.
Bugiseruka Nsoro arabatumiza; ababaza icyo bakwiye kubanzirizaho. Abanyarwanda, bati: “Icyo ushaka tube ari cyo tubanzirizaho nta cyo bitwaye.” Imitwe yombi ikoranira ku karubanda, inge zisubirwamo babimburira ku myambi. Abanyabugesera babiri, baterayo barahusha, Nyombeli akurikiraho arabatebya. Inkwekwe Abanyarwanda bayivaho biyamirira. Nsoro ati: “Ayo ni amahirwe, nibongere!” Abanyarwanda bati: “Ngaho” Abanyabugesera noneho baterayo ari bane; na none Nyombeli arabanikira. Abanyarwanda bati: “Icyo kiraguye nimushyireho ikindi.” Bashinga uruti; Abanyabugesera baravuka. Nyombeli awugemyeyo ararurasa. Nsoro n’abe barumirwa. Bashyira isimbi mu ngororero. Na bwo Nyombeli anabarusha. Abanyabugesera baramikwa; Abanyarwanda besa ibisate imbere ya Nsoro biyamirira. Noneho bashyiraho agatasu (akantu kanzinya), nanone Nyombeli aba ari we ukamasha wenyine.
Nsoro abonye ko Nyombeli abaye akayobera arikubura ajya mu rugo, atumiza imitwe yombi batereka amayoga barara inkera basubira mu mihigo; bemeza ko Abanyarwanda barushije Abanyabugesera. Hagati aho mu mihigo, Nsoro arasohoka, arembuza Nyombeli amujyana ukwe: Amubaza umutungo afite mu Rwanda. Undi amubwira ko ari umugaragu wa Mazimpaka utunze inka z’ibiti gusa. Nsoro abyumvise, yoshya Nyombeli kwigumira i Bugesera ngo azamukize, ndetse amugire umutware we ukomeye; areburwa n’ayo moshya aramwemerera. Atangira gucura inama y’uko azizimiza.
Bukeye Abanyarwanda barasezera ngo batahe. Ariko mbere yo guhaguruka, Nsoro yari yongeye kwihererana Nyombeli amubaza uko ari bubigenze. Undi, ati: “Nitugera mu nzira ndaca uwa Nkebya nigarukire.” Nsoro azimanira Abanyarwanda inka cumi. Ubwo Nyombeli n’imperekeza ze bashyira nzira. Bamaze kurenga umutaru arabibeta arakimirana yisubirira kwa Nsoro. Amukubise amaso arishima cyane; ahera ko amuha amashyo atanu y’inka z’umureburo (zo kumuhuza ngo yibagirwe iby’iwabo) Nuko Nyombeli ahera ubwo aratunga aratunganirwa; ahera mu Bugesera abusaziramo. Nazo intumwa z’i Rwanda rero amaze kuzibeta zitarataza zimushaka. Zimuzigurutse; ziramanjirwa; zipfa kuza ziseta ibirenge; ziti: “Mazimpaka tuzamukika dute tutamumurikiye umuntu we twaherekeje.” Zitinya kugera iwe, zigumya gukerakera.
Hagati aho rugisizana, intumwa ya Nsoro irasuka ku ijuru. Ibwira Mazimpaka ko Nyombeli atakigarutse mu Rwanda ukundi, kugira ngo boye kugumya guhagarika umutima bakeka ko yaba yarapfuye. Ubwo iz’ i Rwanda ziboneraho gutunguka kuri Mazimpaka zivuga amacumu, zimubwira amagenzi yazo n’imirushirize ya Nyombeli n’imizimirire ye. Mazimpaka ahimbarwa adahimbawe, kuko u Rwanda rwarushije u Bugesera, ariko intwari ye yaruhesheje ishema ikazimirira ishyanga burundu.
Kuva ubwo rero ruhanda bafatiraho imvugo yahindutse umugani, baba batumye umuntu bizeye ko agaruka akagenda mahera bati: “Yagiye nka Nyombeli.” Ikintu cyose kigiye ntikigaruke bari babyizeye, bati: “Cyagiye nka Nyombeli” Mbese ibigiye mahera byose bikazimirana amazeze, bati: “Byagiye nka Nyombeli!” Bakabigererenya na we, kuko yagiye i Bugesera guhesha u Rwanda ishema, yamara gutsinda ntarugarukemo kubera ibintu Nsoro yamuzigazigishije; akaba atyo interagahinda mu Rwanda.
Kugenda nka nyombeli = Kugenda mahera
/B_ART_COM>