Inkomoko y’insigamugani "Bateye rwaserera"

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu cyangwa abantu benshi batumvikana cgangwa se benda no kurwana ni bwo abanyarwanda bagira bati: “bateye Rwaserera, nyamara nubwo iyi mvugo yamamaye mu Rwanda hose usanga ikoreshwa uko babyumva, imvano yayo itazwi bityo uyu munsi umuseke .com twabateguriye iyi nsigamigani kugirango umenye imvo n’imvano yayo.

Uyu mugani bawuca iyo babonye ahantu basahinda bateye imvururu, ni ho bavunga ngo: «Bateye rwaserera»!
Wakomotse kuri Rwaserera w’i Busororo mu Rukalyi (Kigali); ahagana mu umwaka w’i 1700.
Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira, maze batera akanda k’inzam, kayogoza u Bwanacyambwe n’u Rukalyi n’ u Buganza; abantu bo muri utwo turere bicwa n’ inzara karahava. Mu Rukalyi, i Rusororo, hagatura umugabo witwa Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane, afite amasaka., yuzuye ibigega; abantu bo muri utwo turere bakajya kumucishaho inshuro, ndetse n’abafite ibimasa n’ amasuka bakazana abahahira.

Inzara igumya guca ibintu muri utwo turere. Bukeye umugabo wari utuye i Buganza bwa Kiramuruzi witwa Rubanguka rwa Mpama arikora ajya gukeza Rwaserera. Ageze iwe, ati: “Nje kugukeza ngo unsindire iki cyago cy’inzara”.

Rwaserera aramwemerera, aramuhaka. Amushyira mu bahinzi be arahingana. Bukeye Rwaserera ajya kureba uko abahinzi be bahinga. Asanga Rubanguka yihagarariye. Amubonye, aramutonganya, aranamutuka, ati: «Dore ngo iyo nyana y’ imbwa y’ umuganza w’umudeshyi ngo irandeheshereza abahinzi; nkabona iwanyu mwararimbuwe n’ inzara ni ubwo bunebwe bwanyu!»

Rubanguka abyumvise ararakara, isuka ayijugunya hasi aragenda n’inshuro yaciye arayita; ataha iwabo i Kiramuruzi. Agezeyo abitekerereza abaturanyi be, ababwira uko Rwaserera ari umugome wasagutswe n’umurengwe bikabije.

Amaze kugenda Rwaserera biramubabaza, ati: «Nta w’undi muganza nzongera guhingisha cyangwa ngo muhahire» Kuva ubwo, uje kwa Rwaserera guhakwa akamubaza aho aturuka. Yamubwira ko aturuka i Buganza, akamwirukana.
Abanyabuganza babura aho bahahira.

Haciyeho iminsi, Rubanguka abagisha inama yo gutera Rwaserera ngo bamunyage ubwo bukungu akangisha. Baranga, bati: «Nta bwo twakwiteza umuntu ejo bitazatugwa nabi mu batware cyangwa ibwami; abandi barembejwe n’inzara baremera bati: «Tuzamutera ahubwo bazatwice aho kwicwa n’inzara!»

Nuko ngo bugorobe, barikora baboneza iy’ i Rusororo ijoro ryose: umuseke wa mbere utambitse bavuza induru ndende, bati: «Umwami yatanze Rwaserera!» Rubanda bakangukira hejuru, abanyanzara base babyumvise batanguranwa kwa Rwaserera; mbese igihugu cyose kirashika n’isahinda gitera Rwasesera!» Baramusakiza basahura ibyo yari afite byose. Urugo baruha inkongi, ahari iwe haratikira hazize uwo mucanshuro Rubanguka rwa Mhama w’i Kiramuruzi.

Kuva ubwo rero, babona abantu bari ku musozi basahinda, bakavuga ngo “Bateye Rwaserera” Ubwo baba babagereranya n’ abateye Rwaserera w’i Rusororo azize agasuzuguro k’ umurengwe.

” Gutera rwaserera = Gutera imvururu z’urudaca.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo