Inkomoko y’insigamigani: Kugenda nk’Abagesera

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’abagesera. Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (ubu ni mu Karere ka Bugesera) ahayinga umwaka w’i 1400.

Umwami Cyilima Rugwe amaze gucyura umugore wa Nsoro Bihembe witwaga Nyanguge nyina wa Kigeli Mukobanya ari bwo mu Rwanda bahimbye umugani uvuga ngo ``Umwami uraguza yatsinze uraguza’’ bavuga ko Nsoro yahugiye mu gisoro na we Rugwe agahora araguriza gutsinda u Bugesera).

Nsoro umwami w’u Bugesera yari afite umugaragu we w’umutoni akitwa Muganza . Bukeye u Rwanda rumaze gutsinda u Bugesera , Muganza aracika acikira I Burundi. Ahageze bamufata nabi ajya I Karagwe. Agezey o bamufata nabi nk’I Burundi na ho arahava. Mu nzira agenda, ngo aribaza ati 11mbigenje nte?’’ ko ninjya mu Rwanda bazanyica kuko nari umutoni wa Nsoro!Apfa kwihangana asubira I Bugesera agezeyo ahasanga umunyarwanda wahagabanye witwaga Gasigwa, akoma yombi ati11nyagasani mutware w’I Bugesera nje kugukeza uzandeme amaboko n’amaguru.

Nuko Gasigwa aramwemerera, Muganza agumya kumuhakwaho kugeza igihe amugabiriye inka eshatu z’umuriro . Amaze kuzibona yongera kwibaza ati``Ubu ko ngiye guhakwa ibututsi kandi nari umugaragu w’ibwami bizamera bite?. Ubwo yavugaga ko yari umugaragu wa Nsoro. Yegera Gasigwa aramubwira ati`` naragushimye ko wampaye inka y’umuriro, none ndagusaba ko uzansohoza no kuri Cyilima.

Gasigwa abaza Muganza ati " Ese wabonye ko njye naguhatse nabi?Muganza ati``icyo mbigusabira ni uko wamungezaho nkishingana, kuko mu Bugesera bampiga bavuga ngo ko nari umutoni wa Nsoro. Gasigwa ati``nzamugushyikiriza ".

Bukeye basanga Cyilima i Kigali. Bagezeyo, Gasigwa abwira Cyilima ati " Nkuzaniye Muganza uyu wahozeari umutoni wa Nsoro yansabye kumukuzanira ngo mwibonanire ngo hari icyo ashaka kukubwira " . Bahamagaza Muganza , Gasigwa aramusohoza ati " Nguyu Muganza wansabye ko nzamukugezaho ukamushingana mu Bugesera kuko bamwanga bamuhora ko yari umutoni wa Nsoro ".

Rugwe yumvise ko Muganza yari umutoni wa Nsoro biramushimisha kuko namuhaka akamutonesha azamuyoborera u Bugesera. Yari azi imico yabwo. Cyilima abwira Gasigwa ati " Taha na we Gasigwa turamugumanye ".

Gasigwa asubira mu Bugesera, Muganza asigara i Kigalikwa Cyilima Rugwe. Arahakwaubuhake buranoga, Rugwe aramutonesha kugirango azamuyoborere u Bugesera. Haciyeho iminsi Cyilima atumizaho Gasigwa ngo aze amwitabe. Gasigwa araza n’i Kigali , Rugwe ati``nshakira inka ijana n’imisozi ijana ubimpere Muganza.Gasigwa ati " Ni byo gupfa nzajya kubimuha’’ Rugwe ati``bizapfa ubusa bite?’’. Gasigwa ati nuko wabinyaze Nsoro none ukaba ubisubije mwene wabo’’. Ibyo Gasigwa yabivugishijwe n’ishyari kuko yari yabonye Rugwe atonesha Muganza . Cyilima abwira Gasigwa ati``ntacyo bitwaye nzaba mbyirebera " . Ubwo Muganza abona inka n’imisozi akomeza n’ubutoni bwe . Gasigwa abonye atonnye Muganza atonnye cyane ishyari riramushengura akeka ko bazamugabira n’ibyo arimo.

Nuko kuva ubwo, Gasigwa agandisha ya misozi Muganza yagabanye. Muganza yatumiza ingemu akazibura.Bukeye inzara imaze kumurembya n’abo bari kumwe, Gasigwa yoshya bagenzi ben’abagaragu ba Cyilima ngo bazabwire Muganza bamukangisha ko Cyilima agiye kumutanga akamukurikiza Nsoro. Muganza amaze kubyumva ashya ubwoba n’abo bari kumwe . Ni ko gucika ijoro ryose ajya kwiyahura muri Cyohoha..

Bukeye muri iyo minsi , Cyilima abaza abo bari kumwe ati``ko ntakibona Muganza aba he?Abandi bati ``YARATASHYE’’. Cyilima ati ``agataha atamennye? Abandi bati ``ni ko Abagesera bagenda’’. Ni yo nkomokoy’iyo babonye umuntu unyonyombye adasezeye bavuga ngo ``Agiye nk’Abagesra’’!Byaturutse kuri Muganza uwo bateye ubwoba akagenda adasezeye akiyahura muri Cyohoha.

Kugenda nk’abagesera: Kunyonyomba rwihishwa, kugenda udasezeye.

Byavanywe mu gitabo `Ibirari by’insigamigani’ cyanditswe na MULIHANO Benedigito, Urupapuro rwa 17.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo