Inkomoko y’imvugo ’Si we kamara’

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wangirira gukora ibyo abandi bashobora. Ni bwo bagira bati “Si we kamara, nimumwihorere abandi bazarukemura.” Wakomotse ku mugaragu wa Muvunyi wa Karema witwaga Kamara, mu ipfa ry’Ibisumizi bya Ruganzu, mu mwaka wa 1500.

Kamara uwo yabayeho ku Ngoma ya Ruganzu Ndori, yari umugaragu wa Muvunyi wa Karema (akaremajwe n’ibyuma wari intwari mu Bisumizi). Yabyirukanye nabyo, ibitero Ruganzu yateje byose, na we yabitabayemo, yari intwari nka shebuja.

Nuko mu gitero cya nyuma cya Ruganzu cyo mu Musaho wa Rubengera ari cyo yaguyemo yishwe na Bitibibisi, umurambo we uhekwa n’Ibisumizi, bagenda babwira rubanda ko Ruganzu aberanye (arwaye), ntibababwire ko yatanze. Bamujyana iwe ku Mwugariro (Kigeme-Gikongoro).

Bamutungukanye ku munyanzoga we Rusenge, na we bamubwira ko Ruganzu arwaye. Rusenge abaha inzoga baranywa, bamaze gusinda havamo umwe mu Bisumizi abwira Rusenge ko Ruganzu yatanze.

Rusenge yumvise ko Shebuja yapfuye, agwa mu kantu ,biramubabaza cyane aca munsi y’urugo, hari igiti cy’umuvumu akimanikamo arapfa. Ibisumizi bigumya kumutegereza baramubura. Bamwe bararyama abandi basigara baraririye umurambo wa Ruganzu. Mu gitondo babona Rusenge aho yimanitse. Bahera ko biremerwa (bikorera) umugogo wa Ruganzu bawujyana i Butangampundu, barawutabaza (barawuhamba). Bamaze kuwutabaza bashyira nzira, bataha ku Ruyenzi. Mu gitondo bafashamo, bataha mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana, bukeye bahava ku gasusuruko.

Ubwo bajyaga kwa Ruganzu i Ruhashya, bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange bahura n’ingemu kwa Ruganzu babagemuriye ; Baricara baranywa. Bamaze gusinda havamo umwe ati « Kandi ba sha, burya Rusenge aturusha ubugabo ! » Abandi bati “Kuki?” ati “Kuko twabyirukanye na Ruganzu tukiri bato, akaduhaka, akaduha inka n’imisozi tugakira, none uwo yahaye inzoga akaba ari we wamwiyahuriye tugasigara!” Ubwo bose batera hejuru bati “Koko Rusenge aturusha ubugabo!”

Nuko bamaze kubyishyiramo, bajya inama y’uko babigenza, bati “Reka twicemo amatsinda abiri, rimwe rihagarare hakurya hariya i Kigoma, irindi rigume hano i Muyange, maze tujye duhurira muri iki gikombe, turwane twicane dushire.” Inama barayinoza banywa za nzoga hutihuti, bazimaze barambara, bararwana.

Bageza hagati bagahagarara, itsinda rimaze gushogosha rikivanga n’irisigayemo benshi, bakongera bakitoranya bakarwana, bityo bityo, ku ndunduro, abarimo Muvunyi na Kamara bica abo mu itsinda bahanganye barabamara hasigara igice cyabo gusa. Nabwo barongera bicamo ibindi bice bibiri, na none ikirimo Muvunyi na Kamara kimara ikindi.

Bongera kwicamo kabiri, birongera biba gutyo. Noneho haza gusigara Muvunyi na Kamara bombi basa. Muvunyi abwira Kamara ati “Ubu ngiye kwiyahura maze unsonge, nurangiza utahe ujye kutubika!” Ubwo ariyahura. Kamara abonye shebuja apfuye amaze no kumusonga, yanga kugenda asize intumbi za ba shebuja zandagaye aho, asanga birimo ububwa.

Nuko akoranya intumbi zose azihamba mu myobo y’inyaga yari aho, amaze kuzihamba na we ariyahura, amaze gusaba umwe mu batwa b’insigarizi ku musonga. Uwo mutwa na we amaze gusonga Kamara na we ariyahura, Ibisumizi bishira gutyo. Ruganzu abikwa n’indorerezi zaje zigemuye.

Kuva ubwo rero uwo murimo w’ubutwari Kamara yakoze umubyarira ishimwe ryamamara mu Rwanda, babona umuntu wangiriye gukora ikintu, bati “Nakireke si we Kamara!” Ubwo baba bafatiye kuri Kamara umugaragu wa Muvunyi wahambye Ibisumizi byose wenyine.

Ibi tubikesha igitabo Ibirari by’insigamigani, igitabo cya mbere cy’icapiro ry’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Byigerojeanbosco

    mubyukuru ndabashimiye cyane kuko abanato bazajya bigira kurururubuga

    - 17/04/2019 - 16:37
Tanga Igitekerezo