Inkomoko y’imvugo "Rubanda ni abahanya"

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we ; ni bwo bagira bati "Rubanda ni abahanya !" Wakomotse ku muja wa Mibambwe Sekarongoro witwaga Nyirabihanya muka Buyoyo w’i Nyarusave ku itaba rya Bugoba i Rukoma (Gitarama) ; ahasaga umwaka wa 1400.

Ku ngoma ya Mibambwe, hariho umugabo Buyoyo, sekuru wa Bunyereli bwa Muhozi mu Gishubi cya Muganza, akaba umunyamuhango mu Ntalindwa z’i bwami. Aho rero apfiriye asiga umugore we Nyirabihanya n’abana be bari mu muryango ukomeye cyane.

Ni uko Buyoyo amaze gupfa, umugore we Nyirabihanya ajya kumubikira Mibambwe mu Ruhango rwa Kanyinya na Remera. Mibambwe amaze kubyumva, abaza Nyirabihanya ubwoko bwe. Undi ati "Ndi umuzigabakazi". Mibambwe yumvise ko Nyirabihanya ari ubwoko bwiza arishima. Urukundo rumutegeka kumugira umubambuzi wo gucunda, kuko abazigaba ari abase b’abasindi, ari bo banyiginya. Ubwo Nyirabihanya ahabwa umuhango wo kubambura nk’uko abandi bagore b’abazigaba n’abageserakazi ari bo babamburaga bacunda.

Nyirabihanya amaze guhabwa uwo muhango ashaka ubushuti kuri muka Mibambwe witwaga Nyirahondi (Hondi) ndetse baranywana (Dore ko mbere n’abagore banywanaga !)

Bimaze iminsi, Mibambwe aca iteka, ati "Umuntu muto wese umaze guca akenge, muciriye mu Karambo ka Rukore". Ubwo abato bose bajyanwa mu Karambo ka Rukore ; na bene Nyirabihanya batatu bato bajyana n’abandi basore. Haciyeho iminsi, Nyirabihanya ajya gusura abo bana be, agira ngo anabonereho urwaho rwo kwimenyereza Gahima ka Mibambwe, na nyina Matama wari warambagijwe mu bwiru, i Buha muri Tanzaniya.

Nuko Nyirabihanya amaze gutirimuka aho, abanzi be bamurega kuri nyirabuja Nyirahondi, bavuga ko yagiye gukeza mukeba we Matama. Aho Nyirabihanya ahindukiriye avuye mu Karambo, ageze mu Ruhango kwa Mibambwe, Nyirahondi aramutumiza ngo amwitabe. Agitunguka, Nyirahondi aramubwira ati "Ntuzongere kugera aho ndi, uzagume mu Karambo !" Nyirabihanya amaze kubyumva atyo, ajya kumenyesha Mibambwe ko yaciwe mu rugo. Mibambwe aramuseka ati "Mbese waketse ko Nyirahondi ari we utegeka urugo rwanjye !"

Hashize iminsi, abana ba Mibambwe na Nyirahondi bavutse impanga aribo Rugengimanzi na Rugemintwaza barapfa. Ubwo igihugu gicika umugongo kubera abo bana b’umwami bavutse impanga bapfiriye rimwe. Nubwo bari bene Mibambwe, Abanyarwanda bose barabakundaga, ku mpamvu z’imico yabo igeretseho no guhaka neza.

Ni uko muri uwo mubabaro wa Nyirahondi uvanze n’urwango yanze Nyirabihanya, amuhimbira ubugome afatanije n’umutoni we witwaga Busanane wahoze ahakanywe na Buyoyo. Batangira gukwiza impuha zigera kuri Mibambwe, ngo Rugengimanzi na Rugemintwaza barozwe na Nyirabihanya. Inkuru imaze kogera hose, Mibambwe arabirakarira, abibaza Nyirahondi, ati "Numvise ngo abana banjye ntibishwe n’urupfu rusanzwe, ntiwambwira icyabishe ?" Nyirahondi ati "Uretse kumbaza nkana se wowe ntukizi ?" Mibambwe agwa mu kantu. Nyirahondi abonye ko ababaye, yuririzamo ati "Ese ntuzi ko barozwe na wa mugirwa wawe Nyirabihanya ?" Mibambwe arinjirwa. Aherako atanga Nyirabihanya n’umuryango we wose, atarokoye na ba bana be bagiye mu Karambo kwa Gahima na Matama ; barabica bose umuryango wa Nyirabihanya urarimbuka.

Ariko izina rye risigaranwa n’agahwazi k’itaba (aka bita ikiryamo cy’inzovu) kari hafi y’urugo rwe, yarakagize imbuga bahuriraho imyaka ; gasigara kitwa Nyirabihanya.

Busanane na we wamureganye na Hondi inshuti za Nyirabihanya zimubeshyera kuri Mibambwe ngo ni we wamuroze umusonga. Baramutanga arapfa. Aho yari atuye kuri Buguli hasigara hitwa ku Kabusanane. Nuko kuva ubwo, uwo bashatse gutsindira ubugome wese, nyamara ataburanganwa bakamwita umuhanya nk’aho agirana isano na Nyirabihanya. Biragumya birotota, bigeza ubwo bakomatanirije abantu bose muri uyu mugani ucibwa bavuga bati "Rubanda ni abahanya !"

Umuhanya = umugiranabi.

Ibirari by’insigamigani, igitabo cya mbere, ingoro y’umurage w’u Rwanda, 2005.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo