Imbuga nkoranyambaga ziri gutuma abantu bavuga n’icyo bambariyeho !

Gisele Kanyana Uwimpaye, umwanditsi w’iki gitekerezo

Gukoresha imbuga nkoranyambaga ni ibintu bigezweho cyane mu rubyiruko, ku buryo usanga abafite telefoni zigezweho (smartphone) bamaranira gufata amafoto y’ibyo barimo byose ngo bashyire ku mbuga nkoranyambaga biyereke inshuti zabo n’ubwo mbona byagakwiye kwitonderwa.

Reka dutangire twibaza " Umuntu ashobora guhagarara mu nzira nyabagendwa, mu isoko cyangwa ahandi hantu hahuriye abantu benshi ,abo azi n’abo atazi, akavuga cyane ati " Ndarwaye, ngiye mu ntara iyi n’iyi,I zi nkweto nambaye ni umukunzi wanjye wazimpayemo impano, nkunda umugabo/gore wanjye,… akazana amafoto ye atambaye akajya kwereka buri wese, akavuga ibyo yariye cyangwa agiye kurya? "
Ndakeka ko abenshi batabikora. None se abantu basoma amakuru ushyira ku mbuga nkoranyambaga si benshi kurusha abo wabona aho nari mvuze?!

Ubusanzwe mu muco nyarwanda, abanyarwanda bagira ibanga ku buryo udashobora kumenya ibyo akora byose ngo ubimenye bikoroheye.

Gusaba umuntu ifoto y’inzu abamo, ifoto y’abantu bo mu muryango we, ifoto y’umukunzi we, ifoto y’igitanda araraho, ifoto y’uwo bashakanye cyangwa abana be, ifoto y’umugore n’umugabo we baryamye ntiyayiguha ahubwo ashobora no gutekereza ko ushaka kumuhemukira nyamara yagera ku mbuga nkoranyambaga akayashyiraho yose nta kibazo kandi ari ho hari abantu benshi cyane.

Usanga umuntu afite abantu benshi muri telefoni ye: Abakoresha be, abo biganye, abaturanyi, abo baziranye ariko batari inshuti ze, abo afitiye nomero ariko batajya bavugana n’abandi benshi adashobora kwicara ngo atinyuke cyangwa yishimire kubaganiriza cyangwa kubaha amakuru y’ubuzima bwe bwa buri munsi, ariko kuko bafite nomero ye ya telefoni na we akaba afite izabo ,baba bashobora kubona amakuru ye ashyira kuri status ya whatsap ndetse n’abandi (friends) afite ku zindi mbuga nkoranyambaga (facebook , instagram, twitter,…) ziri mu bihugu bitandukanye harimo abo baziranye n’abo bataziranye na bo baba basoma amakuru ashyiraho,kandi nyamara ugasanga babaye bari kumwe ntiyabivuga. Kubona telefoni mu kiganza cyawe, ntibigatume ugira ngo n’amakuru wandikiraho araguma aho.

Najyaga nkunda kwitegereza amakuru abantu bashyira ku mbuga nkoranyambaga nkibaza impamvu bandika ibintu byose n’ibyo umuntu atekereza ko ari ibanga, nkabura igisubizo.

Igihe kimwe rero ubwo naganiraga n’abakobwa b’inshuti zanjye narebye kuri Status ya watsap mbona umuntu yanditseho ngo “ Mfite agahinda” mubajije icyo yabaye ngo numve ko hari icyo namufasha,yanga kumbwira,kandi koko birumvikana ntabwo twari inshuti ku buryo yambwira ibimubabaje byose,ariko numvaga kumubaza nta kibazo, kuko yari abishyize ku rubuga nkoranyambaga aho nakwita ku karubanda!
Ubwo nahise mbwira ba bakobwa twaganiraga nti " Ariko bigenda bite kugira ngo umuntu ashyire buri kantu kose akoze kamubayeho ku mbuga nkoranyambaga (watsap, facebook, instagram, youtube, twitter….) ?

Uretse umwe wagize ati " Cyakora nanjye birantangaza!" abandi bansamiye hejuru, bagenda bavuga ko ntacyo bitwaye,umwe aravuga ngo:”Njye gushyira ibintu kuri status ya whatsap biranduhura,iyo nagize agahinda nkandikaho numva nduhutse cyangwa mfite ibyo kuvuga byinshi ni ho nduhukira”!

Burya bamwe bakunda kwandika amagambo y’urukundo,ntibashobora kuyavuga !

Umukobwa umwe w’inshuti yanjye, yashyize ifoto y’umukunzi we kuri kuri Status ya Whatsap yandikaho n’amagambo meza ati:”Uri impano y’Imana naboneye muri iyi Si, nkunda ukuntu unyitaho kandi ndabikubahira,wanyeretse urukundo nyarwo,ndagukunda”. Mbonye ayo magambo numva ankoze ku mutima mpita mwandikira nti " Mbega imitoma wee, nizereko ayo magambo wayamubwiye muri kumwe” ati:”Reka reka,sinabishobora”,ndatungurwa”.

Undi na we ku isabukuru y’amavuko y’umugabo we,aza kwandika kuri status ya whatsap ngo " Mugabo mwiza,nejejwe no kukugira nk’umugabo wanjye,ugire isabukuru nziza, ndagukunda." ndamwandikira nti " Aya magambo nuyamubwira muri kumwe arahita aguheka pe”,yahise ambwira ati:”Reka ni uguhimbira aha, sinatinyuka kubimubwira "!

Mpita nibaza nti " Ni gute umugabo/umugore akorera ikintu cyiza umugore /umugabo we aho kumwegera ngo amushimire ahubwo akihutira kwandika amushimirira ku mbuga nkoranyambaga kandi babana mu nzu? Nubwo atabasha kubivuga ,yananirwa no kubimwandikira kuri telefoni ye cyangwa ku rupapuro ngo aze kurumwihera?! Ubwo biba ari ngombwa kubibwira isi yose ?"

Gushimira uwakugiriye neza binyuze ku mbuga nkoranyambaga biri gusimbura umuco wahozeho wo gushimira

Hari n’ubwo usanga umuntu ajya ku mbuga nkoranyambaga agashima SENAKA ati " Warakoze kungirira neza kandi SENAKA uwo ataba ku mbuga nkoranyambaga,wanamubaza ugasanga ntiyigeze ageza ubwo butumwa kuri nyirabwo bikakuyobera.

Nyamara hambere imbuga nkoranyambaga zitaramamara,iyo umuntu yakugiriraga neza ku gato no ku kanini waramwegeraga ukamushimira,waba ushaka kumuvuga ibigwi mu ruhame,wamutumagaho uti " Umunsi uyu n’uyu nzagusura”, nuko ukenga inzoga ,ugatumaho inshuti zawe za bugufi n’abavandimwe bakaguherekeza mugatura wa muntu wakugiriye neza, mugasangira ibyo ujyanye n’ibyo baguteguriye,nyuma ukaza kuvuga ijambo ,ukamushimira inshuti, umuryango n’abavandimwe bose bumva, washaka ukamuha n’inka, na we agafata gahunda yo kuzaza gukura ubwatsi,ubwo umuryango wose ukaba wungutse inshuti.

Imbuga nkoranyambaga zishobora kugaragaza uwo uri we

Burya ngo " akari ku mutima gasesekara ku munwa " , burya abantu benshi iyo bitegereje ubutumwa umuntu ashyira ku mbuga nkoranyambaga bashobora kumenya uwo ari we,ibyo atekereza n’imyitwarire ye.

Kuri ubu n’abakoresha bamwe basigaye babanza kureba uko uwo bashaka guha akazi akoresha imbuga nkoranyambaga!ni ngombwa kwirinda gushyiraho amakuru adafitiwe gihamya, ubutumwa busebanya, amafoto n’amagambo y’urukozasoni tugashyiraho ubutumwa bufitiye umumaro ababusoma, uretse kuba byatuma abantu bagufata uko utari, byanakubuza amahirwe nk’akazi n’ibindi.

Mbere yo gushyira amakuru ku mbuga nkoranyambaga umuntu aba akwiye kubanza gutekereza neza niba ayo makuru yifuza ko koko abantu bose (abo azi n’abo atazi) bayamenya. Amakuru utakwifuza ko buri wese amenya ntukayashyire ku mbuga nkoranyambaga kandi si byiza kugaragaza cyane ubuzima bwawe bwite ku mbuga nkoranyambaga.

Gisele Kanyana Uwimpaye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Gad

    ndagushimiye nukuri ibyo bitugiriye umumaro pe Imana iguhe umugisha

    - 31/08/2018 - 22:03
  • ######

    Social media is influencing people to think out loud
    And really this has became one of the most commonly used drug as many people can’t even get the time to do what can be beneficial to them and their familly as they are spending all their time on social media.

    - 1/09/2018 - 08:47
  • Aimable

    Urakoze cyane. Gusa izi mbuga ndabona ziratumara kurenza ibiyobyabwenge bisanzwe bizwi bikaze

    - 5/09/2018 - 11:27
  • Stivo

    Mbega igitekerezo cyiza. Urakoze pe. Ka mbishayiringe n’abandi babibone

    - 5/09/2018 - 11:58
  • Nesta

    Andika ubutumwa

    Nukuri ibintu uvuze nibyo , abantu imbuga nkoranyambaga bagomba kuzitondera

    - 5/09/2018 - 12:07
  • ######

    ibyo nukuri niko urubyiruko twabaye. gusa change iragoye nigakegake kuri bamwe abandi bigakomeza bikiyongera.

    - 2/10/2018 - 23:26
Tanga Igitekerezo