Ikinamico ihenze ikinirwa mu BUKWE BW’UBU!

Ubusanzwe ubukwe ni bwiza , uko bwamera kose.Uyu muhango uhuza inshuti n’abavandimwe ,bakagaragira umuhungu n’umukobwa bagiye kubana,ugahesha ishema abana n’ababyeyi icyubahiro cy’uko bareze neza bakaba bashyingiye k’umugaragaro bigatuma n’abandi baharanira iryo shema ryo kubaka umuryango binyuze mu nzira nziza Ubukwe ni bwiza.

IGICE CYA 1.GUSABA UMUGENI

Abasaza bati “hano twahabonye umukobwa Nyiranaka ,dufata irembo murariduha, none tuje kumusabira umuhungu wacu !

Kugira ngo baryoshye imisango bagatebya, Bati :” reka reka umuryango wanyu n’uwacu ntivuga rumwe, hagati hari inzigo ! Umuhungu wanyu yaradukoshereke, umukobwa wacu ntitwamubaha !

Nyamara abo basaza baganira ibyo ,ntibazi n’isura y’uwo muhungu n’umukobwa,cyangwa se n’ababyeyi b’umuhungu n’umukobwa ntibabazi, yewe no kuvuga amazina y’abana ntazwi birasaba kuyasoma ku gapapuro.!Kandi abo basaza b’intyoza kubabona birasaba kwishyura amafaranga !

Bamwe(bitewe n’imyemerere yaho) bati " Uku gutebya kurakabije, murabeshya cyane kandi kubeshya ni icyaha, mujye mutanga umugeni dore n’ubundi nta mahitamo yandi ahari umugeni aba ari butangwe !"

Bakagerageza ntibabeshye, ariko mu kanya umutahira akavuga amazina y’inka bita ko bakosheje umukobwa kandi bazi ko yakowe amafaranga !

Ubusanzwe uyu muhango wo gusaba no gukwa koko wabaga nyuma yo gufata irembo=Kuvunyisha, gusaba ikaze mu muryango(umuranga n’abandi bantu bake bafitanye isano ya bugufi n’umusore ushaka kurongora ,nka ba Nyirasenge, Se wabo ndetse n’inshuti z’umuryango umusore avukamo bajya gusura umuryango bashimyemo umugeni bakagirana ibiganiro bagira bati " Twabonye umukobwa aha, none tuje gusaba irembo, maze kand tuzaza gusaba no gukwa ".

Uwo muryango w’umukobwa iyo wemeye irembo nta wundi baba bakirihaye, ni nko gutanguranwa ngo umugeni atazasabirwa undi musore ,maze rero bagahita bavugana igihe bazagaruka gusaba ndetse bakanavugana inkwano babakosha,gusa uko imihango yakurikiranaga byaraterwaga n’agace baherereyemo ariko ahenshi ni uku byabaga bimeze) maze rero igihe bumvikanye cyo gusaba no gukwa cyagera ,ba babantu bafashe irembo bagaherekezwa n’abandi benshi barimo inshuti n’umuryango maze bakajya gusaba umukobwa muri wa muryango bafashemo irembo.

Ni uko bakagirana ibiganiro(imisango),ibyo ubu twita gutebya no kubeshya ngo umwana wawe yatugiriye atya biratubabaza ntitwabaha umugeni wacu. Akenshi wasangaga bo ari ukuri rwose ,k’uburyo hari ubwo umugeni bamubimaga bagasubiranayo inkwano zabo kandi umukobwa ahari, none ubu umusore n’inkumi baba baziranye,hari n’ubwo usanga baravuye gusezerana imbere y’amategeko cyangwa umukobwa yaramaze gusama mbese uyu muhango ugasanga ukô byagenda nta mahitamo yandi ahari uretse gutanga umugeni.

IGICE CYA 2:UMUGENI BARAMUTANZE ASOHOKA MU NZU

Umukobwa agasohoka mu nzu n’abamutwaje impano zo gushimira umuryango w’umusore bamusabiye. Akiramutsa uwo musore , umusore akaba aciye bugufi ati “ Wakwemera kuzambera umugore ? “umukobwa agatega intoki umusore akamwambika impeta (bita iya fiyansaye)ubwo ngo batangiye urugendo rw’urukundo ruganisha ku kubana nk’umugore n’umugabo)!

***Umukwe n’umugeni bari baziranye mbere ,barabyemeranyije,ni bo bateguye ibyo birori kandi n’umuryango watanze umukobwa,ndetse bateganyije ko nyuma y’amasaha 2 barajya gusezerana mu idini !

Ubu se uyu mukobwa abaye ari buhakane yasohoka mu nzu aherekejwe n’abamutwaje impano ? !

Ubu se iyi fiyansaye iba ari ngombwa ? !

Umukobwa wamusaba kukubera umugore agahita aza ako kanya ?

Yewe bamwe n’amafunguro babakirije ntibabasha kuyafata kuko baba banga gukererwa gahunda yo gusezerana mu idini.

Ibi na byo mbibona nk’ikinamico,iyo badakoze ibyarangiye nko kuza gusaba umugeni wamaze gusezerana ‘uwo asabirwa mu mategeko , bakora ibitazabaho cyangwa bitabayeho.

IGICE CYA 3: KUVUGA AMAZINA Y’INKA

Ese ko mu muhango wo gufata irembo, baatura bakavuga bati :”Umukobwa wacu muzamukwa amafaranga ibihumbi 300,400,500,….800,… ,bakaza kumvikana ayo bazatanga,kandi bakayatanga koko,
*None abatahira bavuga amazina y’inka babonye he kandi inkwano yatanzwe ari amafaranga ?

*Hari ubwo umusangiza w’amagambo(MC),yinyabya agahindura imyenda maze akaza ari umutahira ati:” Inka ndazibonye akavuga amazina yazo”n’ay’izo basanganwe! (Kandi umutahira bamwishyuye ibihumbi by’amfaranga)!

Ese byabaho ko umutahira asiga inka, akaza kwakira abashyitsi nyir’urugo ahari ?

Hari ubwo DJ yabafashaga agashyiramo ijwi ry’inka yabira ariko ubu umutahira apfa kuyavuga n’ubwo biba bizwi ko nta nka zihari, yewe n’ubwo avuga ko inka bakoye umukobwa avuye kuzireba. Hari ubwo usanga hashize imyaka nka 20 nta nka ikandagiye muri ako gace,ushobora no gusanga uwo musore bakwera n’umukobwa bakwa batazi uko ikiraaro kimera !

Nyuma yo kwakira abashyitsi, imisango ihumuza bagize bati:” Tuzabahekera umugeni wanyu umunsi uyu n’uyu”.

Kera wasangaga abantu hafi ya bose ari aborozi, kandi inka ikaba itungo ry’icyubahiro, maze ikaba ari yo bakwa umugeni .

Bamara gukwa rero ,umutahira waje ayirongooye akavuga amazina yayo n’umutahira usanzwe muri urwo rugo akavuga amazina y’izo asanzwe aragira ! None ubu baba bakoye amafaranga kandi ni byo hari aho wakwifuza gukwa inka ntibayemere kubera kutabona aho bayororera !

Ariko n’ubu ugasanga abatahira bavuga amazina y’izo batabonye.
Ibi mbifata nk’ikinamico !

IGICE CYA 4: ABAGENI BAVUYE GUSEZERANA MU IDINI KWA Padiri/Pasteur

Bidatinze ,umugabo ahita aza gufata wa mugeni(bari kuzaheka)bakajya gusezerana mu idini !!

Imiryango Yombi (uwasabye n’uwatanze umugeni)yicaye muri salle /mu busitani (aho bise iwabo w’umusore) , wa mugeni bavuze ko bazaheka akaba yinjiranye n’umugabo we umuryango wari kumuheka wicaye .

***Umugeni bahekeye umuryango wamusabye,yinjiranye n’umugabo ate ?
Yakabaye yinjirana n’umuryango we,none yinjiranye n’umugabo we,ababyeyi n’abavandimwe be na bo bafite amatsiko yo kubona uko umukobwa wabo yambaye!

Bakinjira bati :”Umugeni wacu rero azi guteka reka abazimanire k’umutsima(cake)!
***Yatetse ryari ko ari bwo akigera mu muryango wamusabye ?
**** Ese iyo umuntu ageze ahantu bwa mbere ni we wakira abo ahasanze cyangwa ni bo bamwakira ?

IGICE CYA 5: GUTANGA IMPANO

MC ati: “ Abafite impano z’abageni umwanya wabo wageze !
Abazifite bakazitanga.

(Ku ruhande mu banyamirimo bati:”Muritonde ,mucunge izo mpano bataziba ! )
Watinda kubyumva ,bati “erega maye turi abanyarwanda ! icyo utumva ni iki se ? ,kandi ubukwe ni nk’urusengero abajemo bose ntibaba bakijijwe !

***Ese ko tuziko ubukwe butumirwamo inshuti n’abavandimwe ,izi mpungenge zikabije gutya nta kuntu zagabanywa ?

IGICE CYA 6: GUTWIKURURA

Bakiri kuri salle/mu busitani(bishyuye amafaranga) ,Umugeni akajya mu cyumba agahindura imyenda maze akagaruka bamutwikuruye ,umuhango ukorerwa uwamaze kuba umugore ,bakawukorera umukobwa utaragera n’aho ashyingiwe(hari n’ubwo umugeni asanze umugabo wifitiye uburwayi, akaguma kwibera umukobwa kandi bamaze kumutwikurura).

Hari n’aho babura abana bato(umuhungu n’umukobwa bo kunywesha amata nk’uko bigenda muri uwo muhango bagafata abo babonye hafi aho)!

Ibi byose mbona ari ikinamico kandi ihenze.Uyu muhango nawise ikinamico kuko ibi byose bikorwa bigana ibyakorwaga/ibyavugwaga kera,nyamara kera ni yo mibereho yari iho. Ubu rero abantu bakabyigana bamwe batanabizi neza ukabona ubukwe bubaye nk’igitaramo cyo kwibutsa abantu uko umuhango w’ ubukwe wakorwaga !

Ubundi “Gutwikurura” byakorwaga nyuma y’uko umusore n’umukobwa bashyingiranwe bararanye ,ba nyirasenge b’umukobwa na ba Se wabo w’umuhungu bemeje ko umuhungu atabaye ikigwari maze mu minsi mike bakaza gutwikurura bivuze ko bemereye umwana wabo kuba yasohoka akajya hanze akaba yakora n’imirimo.

Ubu rero Gutwikurura umukobwa utaragera no murwe ngo bamenye neza ko umukobwa wabo yabaye umugore(umukwe wabo atabaye ikigwari) mbifata nk’ikinamico nubwo babikora bagira ngo biyorohereze ,bye kuzabatwara amafaranga menshi n’umwanya bagaruka gutwikurura ariko baba birengagije iby’ingenzi.

NONE DUKORE IKI ?

Numva abanyarwanda twakwicara tugasesengura umuhango w’ubukwe ,igisobanuro n’umumaro wa buri gikorwa cyose kibera mu bukwe(tuganire n’abakuru dusome ibitabo)tugasobanukirwa tukareka kugendera mu kigare tukajya dukora ibyo dusobanukiwe.

Niba imiryango igiye gushyingirana yiyemeje gukurikiza ubukwe bwa Kinyarwanda,bukorwe neza. Umuhango wo gufata irembo ntibahingutse amafaranga nk’inkwano, ahubwo bakwe inka, hanyuma umutahira azavuge amazina yazo.
Kandi uwakosheje inka aba azatanga n’ indongoranyo, rwose twe kuvuga amazina y’inka batakoye.

Cyangwa se imiryango igiye gushyingirana itegure umuhango w’ubukwe bakoreshe ibihari bifite icyo bisobanuye,kuko ubukwe si igitaramo cyo kwigisha uko ubukwe bwo hambere bwagendaga.

Maze Imiryango yisanzure ubukwe bukorwe uko ibyumva nk’uko isabukuru y’amavuko cyangwa Yubile zizihizwa hakurikijwe ibihari kandi hatirengagijwe Iby’ingenzi.

Bizatuma ubukwe budahenda kandi hatabayeho kugendera mu kigare. Kuko ubu usanga abantu hafi ya bose bafata ijambo mu bukwe (Umusangiza w’amagambo ,Umusaza usaba,umusaza utanga umugeni, abatahira) bishyurwa amafaranga menshi k’uko ari bo baba bazi uko ibyo bya kera byari bimeze, bikaba ikinamico kandi ikaduhenda.

Mbese, dukore ibyo hambere uko byari bimeze cyangwa dukore ibijyanye n’imibereho turimo ubu ariko tuzirikana cyane ko turi abanyarwanda.
Kwigaana iby’abanyamahanga cyane byazatwibagiza abo turibo ariko ntibyatubuza gufatamo iby’ingenzi byuzuza iby’iwacu tugendeye ku mibereho yacu,indangagaciro z’umuco nyarwanda n’ubushobozi bwacu kandi bikurikirane neza.

Gisèle Kanyana Uwimpaye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • bimenyimana jean bosco

    murakoze,kuriyinging,mbona,igicirocyamafaranga,kitaringombwa,mugukwa,ahubw’imiryango,igafatanya,ninshuti,ikindi,ababasaz,mc,nabatahira,nibobatuma,ubukw,buhendabajyiye,babikorerubunt,ntamusorewajya,atindagushaka,cg,umukobwa,kandimumisango,bakirinda,kubeshya,murakoz

    - 28/08/2018 - 13:09
  • Pierrot

    Erega abantu babaho kandi bagakora ibitandukanye kuko ntimuremetse kimwe...,ese wowe niba warashatse wakoreshejweho umuranga?ese icyo wita ikinamico niba gishimisha ababikora ikibazo ufite nikihe?ntuzakore ikosa ryo kwigisha abantu uko barya ayabo kuko ntubafasha kuyakorera

    - 5/09/2018 - 11:38
Tanga Igitekerezo