Ibyihariye biranga ‘i Buhanga kwa Gihanga’, agace kabumbatiye amateka y’iyimikwa ry’abami

I Buhanga kwa Gihanga ni agace nyaburanga kandi gakorerwamo ubukerarugendo gaherereye mu Kagari ka Bukora, Umurenge wa Nkotsi ho mu karere ka Musanze aka gace kakaba kabumbatiye ibintu byinshi byarangaga umuhango wo kwimika Abami mu Rwanda rwo hambere.

Ukimara kwinjira muri aka gace kagizwe ahanini n’ishyamba, utungurwa n’umutuzo udasanzwe uhagaragara ndetse n’ibiti byo mubwoko butandukanye budakunze kugaragara hirya no hino mu Rwanda.

Hirya y’amoko atandukanye y’ibiti hamwe n’umutuzo urangwa muri kariya gace, unahabona ibimenyetso byifashishwaga mu kwimika abami mu myaka yatambutse ukabasha kubisobanukirwa ubifashijwemo n’umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) uhakorera buri munsi.

Umusaza Hategekimana Yozefu ufite imyaka 67, ni we usobanurira abakerarugendo ku buryo bwimbitse amateka ya ‘Buhanga kwa Gihanga’, akaba avuga ko na we ayakomora kuri basekuru na basogokuruza be kuko ariho bahoze batuye kandi nawe ariho yavukiye akahakurira nubu akaba ahatuye.

Ikinyamakuru izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru cyifashije umusaza Hategekimana mu kumenya byinshi bigize agace ka Buhanga.

Uyu musaza aterura agira ati“Ubundi amazina ya kano gace ni ‘i Buhanga kwa Gihanga’; iri zina rituruka ku mwami wa mbere wategetse u Rwanda witwaga Gihanga bikaba bivugwa ko yatuye muri kano gace.”

Inzu y’umwami..

Inzu y’umwami ni kimwe mu byari bigize agace ka Buhanga gusa magingo aya ntabwo yo igihari, mu gusobanura iby’iyo nzu Hategekimana avuga ko “Yari inzu imanitse hagati y’ibiti bibiri binini.”

Akomeza agira ati “ Yari inzu ya Kinyarwanda isakaje ibyatsi, ntiyigeze isenywa ahubwo yageze aho irahanuka. Buri wese wajyaga kuba umwami yagombaga kwinjira muri iyo nzu agahabwa imigisha n’Abiru(Abagaragu b’umwami), akaba ari imihango yakorwaga mbere y’uko umwami yima ingoma.”

Yongeraho ati “ Iyo nzu yari ifite ibyumba bitatu; kimwe cyicarwagamo n’umwami, icyo yabikagamo ibye n’icyo abamusuraga bamutegererezagamo; iki cyumba kandi ni nacyo Abiru bicaragamo bari mu migenzo yabo.”

Hategekimana asobanura ko imihango yo kwimika umwami yamaraga igihe, ngo muri iyo mihango umwami yahabwaga imitsindo ikozwe mu ruvangitirane rw’ibyatsi maze akayinywa kugira ngo ‘imurinde’ abanzi mu gihe ari ku ngoma.

Igiti cy’inyabutatu y’Abanyarwanda

Ishyamba rya Buhanga rigaragaragaramo amoko menshi atandukanye y’ibiti gusa igifite amateka akomeye ni icyitwa ‘Igiti cy’inyabutatu y’abanyarwanda’. Iki giti iyo utacyitegereje neza ubona ari kimwe mu gihe nyamara cyigizwe n’amoko atatu atandukanye y’ibiti ariko bifatanye byose mu buryo witegereza bukakuyobera.

Muzehe Hategekimana agira ati “Nk’uko ubibona ushobora gutekereza ko iki ari igiti kimwe, ariko ni ibiti bitatu bigizwe n’umuvumu, icya kabiri ni Umusando naho icya gatatu ni Igihondohondo.”

Iki giti haba hari igisobanuro cyihariye gifite mu mateka y’Abanyarwanda? Mu gusubiza icyo kibazo muzehe Hategekimana agira ati “Iki giti kivuze byinshi ku mateka y’Abanyarwanda kuko iyi nyabutatu ni amako atatu yuzuzanyaga y’Abanyarwanda abazungu bataraza ngo bayatanye.”

Iriba rya Nkotsi na Bikara rifite amateka akomeye

Umusaza Hategekimana avuga ko Iriba rya Nkotsi na Bikara ryafatwaga nk’Icyuhagiro cy’umwahi; aha ngo umwami yashyirwaga muri iryo riba maze akogeshwa amazi ‘azira inenge’ arigize hagamijwe kumurinda abanzi bashoboraga kumutera.

Ati “ Umwami nyuma yo kozwa, yagombaga guhita ayobora inama yamuhuzaga n’abagaragu be bakuru, iyo nama yabaga irimo n’Abiru maze akababwira imigabo n’imigambi afite mu gihe cy’ubutetsi bwe.”

Ku rundi ruhande amakuru atangwa n’abaturage baturiye ririya riba ahuriza ku kuritangarira ibintu bahuza no kuba amazi yaryo ngo adashobora gukama bakaba kandi ngo batangazwa no kuba amazi yaryo aba menshi mu gihe cy’izuba ryinshi noneho mu gihe cy’imvura nyinshi bwo akagabanuka.

Mukabunani Mariya, umwe mu baturage baturiye ririya riba agira ati “ Iby’iri riba ni ibitangaza; tumaze kumenyera ko mu gihe cy’uruzuba rwinshi amazi yaryo aba menshi cyane hanyuma akagabanuka mu gihe imvura igwa, biradutangaza, tubona ari amayobera.”

Nk’uko kandi bivugwa n’abaturage baturiye iriba rya Nkotsi na Bikara, ngo ubuyobozi bw’icyari Komine Nyakinama bwigeze gushaka kuritunganya ngo bakore ivomero rya kizungu maze gukamya iri riba birananirana umushinga wari wapanzwe ugonga urukuta.

Maniriho Pawulo, umusaza ufite imyaka 76, agira ati “Ndabyibuka byabayeho nko mu myaka 30 ishize; icyo gihe burugumesitiri[umuyobozi w’akarere w’iki gihe] yategetse ko abaturage duhabwa amazi ariko tugafatira kuri iri riba, haje abatekinisiye bashaka kuhatunganya ngo bubake ariko gukamya aya mazi birabananira burundu.”

Akomeza agira ati “Abo batekinisiye bamaze nk’ibyumweru bitatu barwana no gukamya aya mazi ariko biranga biba iby’ubusa hanyuma basubira kuri komini bavuga ko akazi bahawe kabananiye.”

Igice cya Buhanga kimariye iki abagituriye?

Abaturage batandukanye baturiye igice cya Buhanga baganiriye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw bemeza ko kuba baturanye n’ahantu hasurwa n’abakerarugendo bibafitiye inyungu nyinshi mu mibereho yabo ya buri munsi; ibintu bahuza no kuba ngo babasha kwinjiza amadovise.

Ntawangakashi Beritha, umubyeyi w’abana batatu utuye mu Murenge wa Nkotsi, agira ati “ Abakerarugendo iyo baje gusura kwa Buhanga natwe abaturage bitugirira akamaro kuko bamwe baza kugura bimwe mu bikoresho by’umwimerere w’Abanyarwanda urugero nk’uduseke, ibirago n’ibindi maze bakadusigira amadovise bityo natwe tukiteza imbere mu byo dukora.”

Ku ruhande rw’abana bakiri ku ntebe y’ishuri bo mu gace gaherereyemo igice cya Buhanga bo bavuga ko guturana na cyo bituma baba intyoza mu mateka y’u Rwanda bityo bikaborohera mu gutsinda neza amasomo afitanye isano n’amateka y’u Rwanda mu bizamini bakora mu ishuri nk’uko byemezwa na Sibomana Alexis, umwe muri bo.

Mu mwaka wa 2006 Leta y’u Rwanda yongeye agace ka Buhanga kuri Parike y’Igihugu y’Iburanga kugira ngo abasura iyo parike na ko bajye bagasura, magingo aya ako gace karasurwa ariko ngo umubare w’abasura uracyari mucye ugereranyije n’abasura Parike y’igihugu y’ibirunga nk’uko bitangazwa na RDB.

Inzira ugenda unyuzwamo iyo usura ibyiza nyaburanga bitandukanye bigeze i Buhanga kwa Gihanga

Agace bisobanurwa ko kari ubwogero(douche) bw’umwami

Iriba rya nkotsi na Bikara

Hategekimana Yosefu asobanura amateka y’Igiti cy’ Inyabutatu y’Abanyarwanda

Ibiti byinshi bigaragara i Buhanga kwa Gihanga nta handi wapfa kubibona

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo