Zimwe mu ngaruka ziterwa n’indwara yo kubura ibitotsi - VIDEO

Indwara yo kubura ibitotsi bita insomnia ni indwara ifata abantu b’ingeri zitandukanye yaba abato ndetse n’abakuze hahandi umuntu ashobora kugera mu buriri kandi yumva ananiwe ariko gusinzira bikanga.

Ibi rero bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye nka stress,indwara zitandukanye ndetse n’imibereho itari myiza ya buri munsi.

Iyo tuvuze kubura ibitotsi ntabwo biba bivuze kurara ureba bugacya gusa ahubwo haba havuzwe:

o Kuryama ugatinda gusinzira
o Gukanguka mu gicuku nuko kongera gusinzira bikagorana
o Gukanguka kare cyane butaracya neza ntiwongere gusinzira
o Gusinzira ibice, ukajya ukanguka ukongera ugasinzira gato

Zimwe mu ngaruka ziterwa no kubura ibitotsi

• Umunaniro ukabije ndetse no guhondobera ku manywa
• Umubyibuho ukabije
• Kugabanyuka k’ubudahangarwa bw’umubiri
• Kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso, bishobora gutera indwara z’umutima na diyabete
• Ububabare buhoraho
• Kwiheba no kwigunga
• Kubura ingufu ku kazi

Inama zigirwa umuntu ufite iki kibazo ndetse n’ushaka kucyirinda

o Gerageza kuryamira ku masaha adahinduka, buri munsi.

o Jya ukora agasiporo katavunanye cyane kamara byibuze iminota 30 buri munsi nibiba byiza, ubikore mbere yo kuryama. Gusa wirinde siporo y’ingufu mu masaha y’umugoroba.

o Mbere yo kuryama banza woge amazi ashyushye.

o Aho uryamye hagomba kuba ari heza, hatari urumuri n’urusaku kandi nta mpumuro idasanzwe ihari. Kandi ntihagomba kuba hashyushye cyane cyangwa hakonje cyane.

o Ahantu ho kuryama imenyereze ko ari aho kuryama gusa. Ikintu wemerewe kuba wahakorera kindi ni imibonano mpuzabitsina gusa. Ibindi nko kurya, gusoma, kureba filimi ntibyemewe kuba byakorerwa mu buriri.

o Irinde gukoresha terefoni cyangwa ibindi bizana urumuri nka mudasobwa mbere yo kuryama.

o Gabanya amasaha uryama ku manywa.

o Irinde kurya ugahaga cyane nijoro kuko nabyo bibangamira ibitotsi.

o Irinde kunywa ibintu bibonekamo icyo bita Caffeine nk’ikawa,ndetse ukirinda no kunywa inzoga mbere yo kuryama.

Wari uzi ko hari umuti uvura iyi ndwara yo ku ura ibitotsi ?

Mu kumenya byinshi kuri uyu muti uvura iyi ndwara yo kubura ibitotsi, twegereye ivuriro Horaho Clinic aho rikorera maze umuganga waho witwa Uwizeye Dieudonné atubwira muri aya magambo.

Ati " Hano muri HORAHO Life tugira umuti witwa I shine capsules ukoze mu bimera ukaba ufasha ubwonko gukora neza kandi ukaba ufasha uturemangingo tw’ubwonko kongera kwisana bityo bigafasha umuntu kongera gusinzira neza,ntarotaguzwe ndetse agatandukana no gushikagurika.Uyu muti unyobwa mbere y’iminota 15 ngo uryame,bityo ugatandukana no kudasinzira neza."

Yakomeje atubwira ko uyu muti wizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ufite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration) iki ni ikigo cy’abanyamerika gitanga ubuziranenge ku biribwa n’imiti, ndetse n’icyo bita GMP (Good Manufacturing Practice).

Ese wawusanga hehe ?

Uramutse uwukeneye,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo