Ubwo yari afite imyaka 26 y’amavuko mu mwaka wa 2012, Caroline Ng’ang’a yahisemo kwiha impano ikomeye y’umwihariko, iyo mpano ikaba yari ugukoresha ikizamini ku mubiri we kizwi nka ‘Pap-Smear’. Iki kikaba ari igipimo cyifatiswa n’ab’igitsina gore ngo bagenzure bamenye uko ibice byabo bya kigore cyangwa ibyo mu nda ibyara bihagaze kugira ngo bamenye niba nta kanseri ifata iyo myanya yaba yaratangiye kubototera.
Ni inkuru y’urugendo ruca mu nzira yuzuye amahwa yanyuzwemo na Caroline Ng’ang’a ukomoka mu gihugu cya Kenya. Tuyikesha urubuga rwa BBC ishami ry’igishwahili.
Uyu mwari ni nyuma yo kumenya ko abagore bagenzi be bamwe na bamwe bagenda bafatisha ibyo bipimo ngo bamenye uko imyanya yabo y’ibanga ryabo- ari na yo ituma bitwa abagore bagasama, bagatwita, bakabyara, bakonsa- ihagaze.
Hanyuma rero, igitondo kimwe mu bihe bibanziriza gato ibiruhuko bya noheli yo mu mwaka wa 2012, Carol [ni ko akunda kwitwa n’abo babana bya hafi buri munsi tukaba ari na ko natwe tuza kumwita muri iyi nkuru] yarabyutse yerekeza ku bitaro maze bamufata ibipimo byose bikenewe. Nyuma y’aho avuga ko yamaze nk’ukwezi mbere yo kongera na none kwerekeza kuri bya bitaro gufata ibisubizo bye.
Ati “Nta mpamvu n’iyi imwe iyo ari yose yatumye ntinda kujya gufata ibisubizo byanjye, gusa nyine ni uko, mu ntangiriro z’umwaka wakurikiyeho wa 2013 nagarutse ku bitaro gufata ibisubizo byanjye, Nasanze ibintu bitandukanye cyane n’uko nabitekerezaga kuko ngitumiza ibisubizo byanjye, navumbuye ko abakora mu kwakira abantu (kuri reception) bari bafite ubwoba igihe nabasabaga kumfasha kubona ibyo bisubizo.”
Karabaye rero!!! Nk’uko ubwoba bwe bwari buri, igisubizo uyu mugore yabonye cyari icyatera umugore wese wundi ubwoba, agahinda gakomeye no kwiheba kuko abaganga bamubwiye yari afite uduce twa kanseri mu nzira igana muri nyababyeyi ye. Ni kanseri y’inkondo y’umura ubundi iterwa no gukura bidakenewe k’uduce turi ahahurira nyababyeyi (uterus) ndetse n’inda ibyara (vagina).
Yabaye nk’ukubiswe n’itagira amazi ku buryo atumvaga yizeye icyo yumvaga mu matwi ye. Nk’uko n’undi wese yabigenza, Carol yafashe inzira asubira mu rugo iwe amara iminsi ibiri yaruciye yarumize acecetse ataganiriza uwo ari we wese kuri iyo mimerere. Avuga ko icyo gihe mu by’ukuri yari yataye ubwenge. Kandi birumvikana!!! Kumva ko urwaye kanseri ku myaka 27!!!
Uko ibisubizo bya Kanseri ya nyababyeyi byamukomerekeje
Uyu mugore avuga ko nubwo yari yiboneye n’amaso ibisubizo yahawe n’abaganga atahise abyemera ngo abyizere. Ngo icya mbere [cya kwanza] yakoze ni ukujagajaga imbuga za interineti ngo yisomere icyo biba bisobanuye kuba umuntu afite kanseri mu myanya myibarukiro y’umugore.
Avuga ko ari ikintu cyamuteye ubwoba bwinshi kuko ibimenyetso yisomeraga ndetse n’impamvu zitera umugore kurwara bene iyi kanseri byarushagaho kumutesha umutwe hanyuma afata umwanzuro wo gufatisha ibindi bipimo ku bitaro bitanu bitandukanye kugira ngo amenye niba ibisubizo yabonye mbere byari ukuri kuzima.
Mu magambo ye, Carol agira ati “Nafashe umwanzuro wo gusanga abadogiteri batanu batandukanye, ariko sinababwiraga uko ikibazo cyanjye giteye. Icyo navugaga mbabwira gusa ni uko nifuzaga gukorerwa ibizamini bipima niba nta kanseri mfite mu myanya myibarukiro yanjye. Igitangaje rero ni uko ibisubizo nakuye kuri ibi bitaro bitatandukanye na bimwe bya mbere.”
Akomeza agira ati “Nigishijwe kuba umugore ukomeye igihe cyose bityo narihanganye nikomeza umutima nyuma yo kwakira ibisubizo bitari byoroshye na gato kwakira ngo wiyakire.”
Carol avuga ko intambwe ya mbere yateye yo gushaka abaganga batandukanye yamuteye ubwoba kuko umwe mu nzobere mu by’ubuzima yabonaga icyo gihe yamwubwiye ko byari ibintu byihutirwa ko yabagwa maze igice cyose cy’imyanya myibarukiro cye kigakatwa kigacibwabo kandi bidatinze.
“Umwe mu baganga ba mbere twahuye nkimara gutahura ko mfite kanseri, yambwiye nta bwoba na buke afite avuga ko byihutirwaga cyane gucibwa kw’ibice byanjye byose by’imyanya myibarukiro. Naramubajije nti “Gute se?’ Urabizi ko njye nkiri umukobwa? Aha muganga we yarasetse ati ‘kuki biguteye ubwoba, ati ‘nanjye ni jye mukobwa njyenyine mama yabyaye.” Carol yibuka icyo kiganiro na muganga nk’icyabaye ejo.
Uyu mugore asobanura ko ishusho yahabwaga ugereranyije na we ari uko agomba kumenyera akabifata nk’ibisanzwe cyane ko buri munsi abagore bacibwa ibice byo ku myanya myibarukiro ko ari ikintu rwose gisanzwe nubwo kuri we atumvaga ko bisanzwe na gato.
Yumvaga azabyara akageza kuri Nyandwi
Carol nk’abandi bana bose b’abakobwa bakiri bato batarashaka, yumvaga afite afite inzozi zo kuzagirirwa umugisha wo kubyara abana barindwi. Aha akaba yari yaragize umugisha wo kwibaruka umwana w’umukobwa mbere y’iri sanganya ryo gufatwa na kanseri. Aha yahise ava mu byo kurota, arahumuka, atangira kubona inzozi zo kubyara uwo azita Nyandwi ziyoyoka kuva mu mwaka wa 2013.
Aha yagowe no kubona umuntu wa hafi wari kumufata ikiganza akamufasha gusobanukirwa ibyarimo biba bimeze nka filimi y’agahinda, maze ku bw’amahirwe ahura n’inzobere mu buvuzi bwa kanseri y’inkondo y’umura, uwo avuga ko yamubereye malayika murinzi icyo gihe.
Ati “Ndibuka ko ku nshuro ya mbere nabonye umuganga wansobanuriye ko atiteguye kumbona mbura ubuzima bwanjye kubera kanseri, muganga wanjye yambwiye ko nari nkiri muto wo gupfa! Aha ku nshuro ya mbere numvise ko hari umuntu nibura wabashaga kunyumva.”
Umwanzuro wo kubagwa agakurwamo nyababyeyi
Umwanzuro wo kuvanwaho igice cyanjye cyose cy’imyanya myibarukiro ni ikintu cyakozwe vuba na bwangu, nyuma y’ingendo zidashira hasi hejuru zo gukorerwa ubugenzuzi ‘controls’ butandukanye ku bice by’imyanya y’ibanga ndetse ku mwinjiro w’ibanga rya kibyeyi, byemejwe ko kugira ngo mbeho byari bishingiye gusa ku kuba ibyo bice byakurwaho. Caro arabyibuka neza.
Itariki ataribagirwa na rimwe iya 23 Werurwe mu 2013. Uyu munsi ni bwo yageze ku bitaro ni na wo munsi kandi yavanyweho iyo myanya y’ibanga rye.
Carol yumvaga neza ko kuva uwo munsi ubuzima bwari buhinduke cyane. Byabaye intangiriro yo kurangira k’ukwezi k’umugore kuri we rwose ndetse no kurangira k’ubuzima busanzwe bw’umugore ugira amarangamutima asanzwe hatarimo ibibazo bigera ku bagore bakuze bageze mu kigero cyo gucura (MENOPAUSE), igice cy’ubuzima ubundi kirangwa n’impinduka nyinshi z’umubiri ndetse n’ibyiyumvo byabo.
Uyu mwari avuga ko uretse kuba yaravanyweho imyanya myibarukiro afite gusa imyaka 27 y’amavuko, imyaka abo mu kigero cye baba bahabwa umugisha w’urubyaro babyara basurwa bahembwa n’imiryango mu birori bihuruza inshuti n’abaturanyi, ndetse bishimira iyi myaka y’urubyiruko, we yari ahanganye n’izo mpinduka gusa ngo yafashe umwanzuro wo guharira igice cy’ubuzima bwe gufasha abagore baca muri ibyo.
Carol yeguye ku kazi kamuhembaga buri kwezi maze afata kugira ngo afata inshingano yo kuba icyitegererezo no kujya imbere mu gufasha no gutanga ubumenyi bwerekeye kanseri y’inkondo y’inkondo y’umura ku bagore.
Agira ati “Natangiye kujya nsura abagore mu bitaro nkabahobera gusa, nakoraga ibi kuko igihe nivuzaga ibisebe byakomotse ku gicibwa ibice byanjye by’ibanga nifuzaga guhoberwa kandi numvaga ndi njyenyine nigunze bikabije, aha ni ho niyumvishirije amarangamutima abagore bacaga mu mimerere nk’iyanjye babamo.”
Bitewe n’ibi bikorwa, Carol yabashije gufungura ikigo cy’abagore barwaye kanseri, ukaba ari umuryango uhuriza hamwe abagore ngo bihanganishanye, baterane ingabo mu bitugu mu gihe umuntu aremerewe ndetse banahabwe amasomo atandukanye ku ndwara ya kanseri.
Serivisi za Carol ntizarangiriye aho. Yumvaga mu mutimawe ko abagore nka we baciye mu bintu nk’ibi bakenera gufata amafunguro bifite intungamubiri ziva mu musenyi, aha ni ho rero yafashe umwanya yihugura ku byo kurya bitandukanye biva mu mucanga ndetse n’akamaro bigirira umubiri w’umuntu.
Nk’uko Carol Ng’ang’a abivuga, ubuzima ni intambara, ni hasi hejuru ni ibisanzwe. Avuga ko ibyo yaciyemo byose mu minsi yari atarakisobanukirwa, iminsi yari yuje umwijima w’icuraburindi aho atari azi uburyo umubiri [ubyara udahatse] wamuhindukana mu kanya nk’ako guhumbya, avuga ko na none yagize iminsi n’ibihe byuje ibyiringiro n’icyizere cyane cyane bitewe na serivisi yirirwamo zo gufasha abagore bagenzi be ndetse n’umuryango mugari muri rusange.
Fidele Samson Iradukunda
/B_ART_COM>