Wari uziko ushobora gukira sinezite ukoresheje imiti y’umwimerere ?

Sinezite ni imwe mu ndwara z’ubuhumekero iterwa no kubyimba k’uduhago duto cyane tuba mu gihanga tuzwi ku izina rya sinus mu ndimi z’amahanga, utu duhago rero dushobora kwangirika bitewe n’udukoko dutandukanye kugera n’aho dushobora tubora, iyi akaba ari indwara ikunze kuzahaza abantu batari bacye aho ishobora gufata abakuru n’abato kandi bose ikabazahaza.

Iyi ndwara iterwa n’iki ?

Mu kumenya byinshi kuri iyi ndwara,twegereye Dieudonné UWIZEYE, wo muri Horaho Life ikoresheje imiti gakondo y’abashinwa (Traditional Chinese Medecine) cyangwa ubuvuzi bw’umwimerere bw’abashinwa . Avuga ko iyi ndwara iterwa n’ibintu byinshi harimo:

• Umwanda wo mu kanwa
• Bagiteri ziturutse ahantu hanyuranye
• Guhumeka umwuka w’ikirere cyanduye
• kwegerana n’inyamaswa cyane n’izindi mpamvu zinyuranye.

Yanakomeje atubwira bimwe mu bimenyetso bya sinezite, aribyo:

 Kumererwa nabi mu gihe cy’ubukonje ( hahandi iyo ikirere cyahindutse umuntu afungana)
 Kuribwa umutwe
 Guhinda umuriro mwinshi
 Guhumeka mu buryo bugoranye n’ibindi

Mu nama yatanze yo kuyirinda, harimo:

o Kwirinda kwegerana cyane n’inyamaswa cyangwa amatungo.
o kwirinda guhumeka umwuka wanduye
o Kwirinda imbeho n’ubukonje bwinshi kuko bwatuma uremba mu gihe wafashwe na sinesite.
o Kwirinda gutura ahantu hari inganda cyangwa se ibindi bintu bihumanya umwuka duhumeka.
o Kugira isuku yaba iy’ibiribwa, iy’aho tuba, n’iy’amazi tunywa.

Ese iyi ndwara irakira ?

Dieudonné yakomeje agira ati "Abantu benshi bibeshya ko sinezite ari indwara y’akarande ku bamaze kuyirwara cyangwa se uburwayi umuntu abana na bwo ubuzima bwe bwose ariko siko biri kuko iyi ndwara wabasha kuyikira burundu, mu kuvura ubu burwayi."

Ivuriro HORAHO Life rikoresha imiti ndetse n’inyunganiramirire by’umuwimerere bikoze mu bimera ijana ku ijana kandi byizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). .Iyi miti n’inyunganiramirire zica twa dukoko twangiza twa dusabo ndetse bigafasha no kuzibuka kw’imyanya y’ubuhumekero, bityo ugatandukana n’iyi ndwara. Muri iyo miti twavugamo nka : Cordyceps plus capsule, Propolis plus capsules, Ganoderma plus Capsule, Kudding plus tea,Vitamin C,…

Aho wabona ubu bufasha
?

Uramutse ukeneye ubufasha,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo