Umwihariko w’umuti w’amenyo ‘Green world herbs Toothpaste’ – VIDEO

Kuvuga ndetse no guseka ni bimwe mu bituma umuntu agaragara neza mu muryango w’abantu abamo. Ibi rero ntabwo byagerwaho neza isuku yo mu kanwa ititaweho.

Iyo umuntu afite amenyo adasa neza agira ipfunwe mu bandi ugasanga ntakunda guseka,ariko iyo afite amenyo y’urwererane aba afite inseko nziza. Ibi rero kugirango ubigereho hakoreshwa imiti y’amenyo itandukanye,imwe n’imwe ntigire icyo ihindura.

Muri iyi nkuru tugiye kureba ibyiza by’umuti w’amenyo ukoze mu bimera usukura amenyo ndetse ukanarinda indwara zo mu kanwa. Uyu muti witwa “Green world herbs Toothpaste”

Uyu muti ukoze mu bimera bitandukanye bigera mu moko 20, ikizwi cyane twavugamo nk’icyo bita MINTHE. Iki ni ikimera kifashishwa cyane mu guhangana n’I ndwara zitandukanye zo mu kanwa ndetse kikanatuma amenyo asa neza akanakomera.

Ibyiza by’uyu muti w’amenyo:

• Iyo ukoresha uyu muti w’amenyo,amenyo yawe asa neza akaba umweru,rya bara ry’umuhondo riba ku menyo rikavaho,inseko yawe ikaba nta makemwa.

• Hari abantu bagira amenyo ajegajega,yoroshye,iyo ukoresha uyu muti rero,amenyo yawe arakomera kuburyo atajegajega.

• Hari igihe umuntu ajya koza amenyo akava amaraso mu ishinya kubera ko afite ishinya yoroshye,iyo ukoresha uyu muti utandukana n’ibibazo by’ishinya.

• Abantu benshi bagira ibibazo byo kugira impumuro mbi mu kanwa,uyu muti uvura icyo kibazo cy’impumuro mbi mu kanwa.Niba ushaka kugira mu kanwa hahumura neza rero,uyu muti ni igisubizo kuri wowe.

• Hari izindi ndwara zitandukanye zifata amenyo,amenyo akaba yakwangirika,ndetse akanacukuka,Iyo ukoresha uyu muti w’amenyo rero utandukana n’ibyo bibazo by’amenyo.

Ni bande bawugenewe?

Abantu b’ingeri zose bakeneye gukoresha uyu muti keretse umwana muto utaramera amenyo.Gusa biba iby’akarusho cyane ku bantu bafite ibibazo bitandukanye by’amenyo.

Ukoreshwa ute?

Ni byiza koza amenyo ukoresheje uyu muti byibura hagati y’inshuro 2 n’3 ku munsi.

Wizewe gute?

Uyu muti w’amenyo wizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ufite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration),nta ngaruka ugira ku muntu wawukoresheje.

Uboneka hehe?

Uramutse ukeneye uyu muti w’amenyo w’umwimerere wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649/0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo