Uwahoze ari umuganga ushinzwe gutera ibinya (anaesthetist) yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guha uburozi ku bushake abarwayi 30, maze 12 muri bo bukabahitana.
Frédéric Péchier, ufite imyaka 53, yakatiwe ku wa gatanu nyuma y’urubanza rwamaze amezi ane, rwabereye mu mujyi wa Besançon mu burasirazuba bw’u Bufaransa.
Mu rubanza rufatwa nk’urukomeye cyane mu mateka y’u Bufaransa ajyanye n’amakosa akomeye y’ubuganga, Péchier yahamijwe icyaha cyo gushyira uburozi mu dupfunyika tw’imiti twahabwaga abarwayi (infusion bags).
Umurwayi muto kurusha abandi wari umwana w’imyaka ine, warokotse inshuro ebyiri umutima uhagaze mu gihe yari ari mu kubagwa bisanzwe mu 2016. Umurwayi mukuru kurusha abandi wahawe ubwo burozi, yari afite imyaka 89.
Ubushinjacyaha bwavuze buti: "Uri Muganga w’Urupfu, uri umurozi, uri umwicanyi. Wasize isura mbi abaganga bose. Wahinduye iri vuriro irimbi."
Ibinyabutabire Péchier yongeraga mu miti igomba guhabwa umurwayi yatezaga abarwayi guhagarara k’umutima cyangwa kuva amaraso menshi, bigasaba gutabara byihutirwa, byasabaga ko umurwayi agomba kubagwa.
Akenshi, uko gutabara byakorwaga na Péchier ubwe, bikamufasha kwiyerekana nk’uwarokoye umurwayi wari ugiye gupfa.
Cyakora, inshuro 12 zose, ibyo ntibyabashije kumuhira, kuko abo barwayi bapfuye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Péchier yabikoraga agamije gusiga icyasha bagenzi be bashinzwe gutera ibinya kwa muganga, abo yari afitiye inzika.
Mu bikorwa byinshi byo kubaga umurwayi ugaragaje ibibazo, we ntiyabaga ari umuganga mukuru ushinzwe ibijyanye n’ikinya. Byavuzwe ko yajyaga aza mu ivuriro kare agahindura imifuka y’imiti (infusion bags).
Hanyuma iyo ikibazo cyabaga kibonetse, ngo yaritambikaga agasobanura ikibazo akanategeka gutanga umuti ukemura icyo kibazo, bigatuma agaragara nk’umucunguzi.
Péchier yatangiye gukorwaho iperereza bwa mbere hashize imyaka umunani, akekwaho kuroga abarwayi mu mavuriro abiri yo muri Besançon hagati ya 2008 na 2017.
Impuruza yatanzwe mu 2017 nyuma y’uko habonetse potasiyumu chlorure irenze urugero mu mufuka w’umuti w’umugore wagize indwara y’umutima mu gihe yari ari kubagwa umugongo.
Abagenzuzi basanze hari uruhurirane rw’"ibibazo bikomeye by’ubuzima" mu ivuriro ryigenga rya Saint-Vincent i Besançon.
Mu gihugu hose, impfu ziterwa n’indwara z’umutima mu gihe cyo guterwa ikinya, ni imwe ku 100,000, ariko muri iryo vuriro zari zikubye inshuro zirenga esheshatu.
Kandi mu gihugu hose, akenshi habonwaga impamvu yateye indwara y’umutima, mu gihe i Saint-Vincent impamvu yagumaga itazwi.
Byagaragaye kandi ko ibyo bibazo byagabanutse igihe Péchier yajyaga gukorera mu rindi vuriro igihe gito, maze iryo vuriro na ryo rigatangira kubona ibibazo byinshi.
Agarutse i Saint-Vincent, ibibazo byongeye kugaruka.
Igihe yahagarikwaga burundu gukora umwuga we mu 2017, ibyo bidasanzwe byahise bihagarara.
Umurwayi wa mbere uzwiho kuba yarahohotewe na Péchier, Sandra Simard, yari afite imyaka 36 igihe yagiraga guhagarara k’umutima bitunguranye hagati mu kubagwa umugongo.
Yarokotse by’igihe gito bitewe no gutabarwa na Péchier, ariko nyuma yaje kugwa muri koma.
Ibipimo byafashwe ku mifuka y’imiti ye byagaragaje potasiyumu iri ku gipimo kirenze inshuro 100 icyari giteganyijwe, bituma hatangwa ikirego mu bushinjacyaha.
Mu byumweru 15 by’urubanza, Péchier rimwe na rimwe yemeye ko bamwe mu barwayi barwaye cyangwa bapfuye bashobora kuba bararozwe, ariko ahakana ko yabigizemo uruhare.
Yagize ati: "Nabivuze mbere kandi ndongera kubivuga: sindi umurozi... Nabayeho igihe cyose nubahiriza indahiro ya ’Hippocratic Oath’."(Indahiro ya cyera, abaganga bakoraga, risobanura amahame ngenderwaho y’imyitwarire myiza mu mwuga w’ubuganga).
Péchier azamara nibura imyaka 22 muri gereza, n’ubwo yari yarabaye hanze mu gihe cyose cy’urubanza. Ibi bisobanuye ko mu gihe iki gihano cyaba itegeko, imyaka micye yazafungwa ari 22 muri gereza, noneho akabona guhabwa uburenganzira n’itegeko bwo kuba yasaba imbabazi.
Afite iminsi 10 yo gutanga ubujurire, ibyo bikaba byatuma habaho urundi rubanza mu gihe kitarenze umwaka.
Nk’uko umushinjacyaha w’urubanza yabivuze: "Bagenzi be bavugaga ko yahoraga asa n’ufite igisubizo. Ko yiyerekanaga nk’uwihariye, akiyubakira isura y’umucunguzi, ku buryo abandi baganga bahitaga bamwemera byihuse."
Péchier yahakanye ibyaha, n’abunganizi be bavuga ko nta kimenyetso gifatika kimuhuza n’ibyo byaha.
Ariko ubuhamya bwe bwagiye buhindagurika mu rubanza, maze aza kwemera ko hagomba kuba hari uwaroze abarwayi muri iryo vuriro, ariko atari we.
Umwana w’ababyeyi bombi bari mu mwuga w’ubuvuzi, Péchier yasobanuwe n’umuhanga mu mitekerereze ya muntu wo mu rukiko nk’ufite imico ya Dr Jekyll na Mr Hyde, uruhande rumwe rwubaha kandi rwiyubashye, urundi rushobora gukora ibibi bikomeye. Mu 2014 no mu 2021, yagerageje kwiyahura.
Ni umugabo watandukanye n’umugore, ufite abana batatu. Yabwiye urukiko mbere y’uko icyemezo gisomwa ko impungenge ze zonyine ari ukurinda umuryango we.
Abana be bararize igihe igihano cyasomwaga, ariko we yagumye acecetse.
"Ni iherezo ry’inzozi mbi," nk’uko byavuzwe na Sandra Simard warokotse.
Undi murwayi warokotse, Jean-Claude Gandon, yavuze ati: "Noneho tuzagira Noheli ituje kurushaho."
BBC











/B_ART_COM>