Uko wakwiha intego y’imyaka 10

Ubaze umunsi ku wundi, itariki ku yindi, imyaka 10 irashize nanditse inkuru nise “New Year, Near You’’ cyangwa se “Umwaka Mushya, Wowe Mushya”.

Ubwo nongeraga kuyisoma, nashimishijwe no gusoma ko umwe mu bo twakoranaga yiteguraga kwibaruka ikibondo mu mwaka mushya. Na none kandi umwuzukuru wanjye yiteguraga kubona uruhushya rwe rwa mbere rwo gutwara ibinyabiziga. Umwana w’inshuti yanjye ubu afite imyaka 9 y’amavuko, mu gihe umwuzukuru wanjye afite imyaka 26 ndetse yamaze gusoza kaminuza.

Biratangaje uko iminsi yicuma n’uko ibihe biha ibindi, kandi icyo wamenya ni uko ikinyacumi cy’imyaka iri imbere kizihuta cyane kurusha igiheruka.

Ubwo rero Mutarama ari ukwezi kuva kera ko gukora imishinga, kugena imigambi, no kwiha intego z’umwaka mushya, kuki ubu twe tutakoresha ubwonko tugaterereza imyaka 10 iri imbere? Ni he ushaka kuzaba uri, ni iki icyo gihe mu myaka 10 ushaka kuzaba ukora?

Ahari ikibazo cyiza ku Bakuze cyagira kiti: Turashaka kuzaba dushoboye gukora iki mu myaka 10 iza? Ibintu byose turota kwifuza, n’aho twifuza kuba uyu munsi. Niba twifuza kuzaba dufite amagara mazima, dushobora kwigenza no kugira ako twikorera ubwo tuzaba dufite imyaka 80, birakwiye ko twaba turya neza uyu munsi dufata amafunguro meza, dukora siporo kandi none aha dukoresha ubwonko bwacu ntibwicare ubusa.

Gusa mu gihe tugena imigambi ndetse n’intego nshya, dukeneye guhindura amayeri y’umukino w’ubuzima tugakina uwihuta. Kuko nta kabuza imyaka 10 izashira ikabisa indi, ni iyihe ntego ikomeye twakwiha ubu?

Urashaka kwandika amateka yawe cyangwa (autobiography) igitabo cy’ubuzima bwawe? Urashaka gutakaza ibiro 20 ku buryo ugira ubushobozi bwo gukora rw’amaguru ibilometero 10 ku munsi? Urashaka kwiga ururimi rushya? Urifuza kwaguka no gukura mu buryo bw’umwuka hanyuma umuntu wawe w’imbere ukamumenya neza kandi ukamuteza imbere?

Tai Lopez, umushabitsi, umushoramari akaba n’uvuga ibitera abandi akanyabugabo “motoivational speaker’’ w’Umunyamerika avuga ko “Igihano cyo guhora usubika ibyo wagakoze none, ni uguhomba no gutakaza ibyiringiro n’inzozi zawe.” "The penalty for procrastination is the loss of hopes and dreams."

Abantu benshi Bakuze “Seniors” batekereza ko biba byararangiye, ko amazi yarenze inkombe ku gihe cyo kugira ibyiringiro no kugira inzozi, nyamara ibi si ukuri.

Ushobora kumara iyi myaka 10 icumi itaha mu gahinda n’ubwihebe, cyangwa ugahitamo gutera intambwe igana imbere heza wihitiyemo. Mu kuri, ushobora kugira ibikuzitira, nyamara ukwiye guhitamo intego warasa kandi igukwiriye ijyanye n’aho wageza imyambi.

Nituramuka tugeze ku ntego twihaye, bizaba ari intambwe nziza kurutaho tuzaba duteye kandi tuzatahwa n’ibyishimo bitagira akagero biva ku kwiha intego, guharanira kuyigeraho tudaciwe integer n’ibihinda no kubona tuyihamije.

Paulo Coelho, umwanditsi wa kimwe mu bitabo nkunda kurusha ibindi, “The Alchemist” yabivuze ashize amanga adaciye ku ruhande ati “Gira icyo ukora aho kwica no gupfusha ubusa igihe cyawe none. Kuko igihe ubwacyo kirakwica kikumara dondi dondi.” "Do something instead of killing time. Because time is killing you."

Wenda ayo magambo nkoresheje arakomeye, ayaba avuganywe cyangwa yandikanywe ineza ni aya Sir Thomas More, Umutagatifu wubahwa cyane muri Kiliziya Gatolika yanditse mu 1530 ati: “Igisubitswe gukorwa nta ho n’ubundi gihungirwa.” ““What is deferred is not avoided." Ni aka wa mugani Umunyarwanda yaciye ati “Umuja yirindiza icyo azakora.”

Biragukwiye cyane ko uyu munsi wagena imigambi ikuganisha mu ntambwe wifuza gutera mu 2023 hanyuma ugakurura ubwonko n’intekerezo zawe ukabigeza mu myaka 10 itaha!

Isoko: Iyi nkuru tuyikesha Connie Mason Michaelis wayanditse mu kinyamakuru The Capital Journal. Connie uyu kandi yanditse igitabo yise “Daily Cures: Wisdom for Healthy Aging.”

Samson Iradukunda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo