Uko Lydia yatawe mu murima na nyina umubyara akiri uruhinja

Mu gihe ubuzima bw’umuntu bugendana n’uko bugenda mu ntangiriro yabwo, birashoboka cyane ko ubuzima bwa Lydia Nyambura bwari kugira ishusho y’ingorane n’ubukene bukomeye, cyane cyane nk’uko abyivugira.

Mu gihe ubu afite imyaka 45 y’amavuko, uyu mugore ntareka gusubiza inyuma ibitekerezo bye akagera igihe yari uruhinja rw’umwaka n’igice nk’uko abibwirwa n’abakuru. Bamusanze yatawe mu murima w’ikawa wari uwa nyirakuru.

Lydia wo mu gihugu cya Kenya avuga ko yabwiwe n’uyu mukecuru ko yumvise ijwi ry’umwana urira mu murima mu gihe bitabye uwo muborogo basanga afubitswe mu myenda y’impinja mu nsi y’igiti cy’ikawa.

“Uko nabibwiwe, ni uko mama amaze kunyonsa yanyonyombye aza mu murima wa nyogokuru ansiga aho, hanyuma asubira aho yari atuye yikomereza ubuzima bwe atitaye cyangwa akurikirane niba hari uwambonye cyangwa se ukundi byagenze,” ni Lydia uvuga ibi.

Nyirakuru ni we wamureze mu ntangiriro, kugeza ubwo yakuze akabwirwa inkuru y’ubuzima akabona gusobanukirwa ko yanzwe na nyina umubyara, nubwo atamutera ibuye kuko avuga ko nyina uwo afite impamvu zamuteye gukora ibyo.

Kurerwa adafite nyina byari bimeze bite ?

Lydia yakuriye mu biganza by’umuryango we wa hafi cyane cyane nyirasenge, rimwe avuga ko yabaga ateruwe na nyirasenge na we wari ufite abana be, bose barerewe hamwe.

Nk’uku uyu mugore abivuga, kurererwa mu muryango we wa hafi ntibyari byoroshye, ubuzima bwari bukomeye cyane, kuko nk’umwangavu n’umwari yabuze umuntu wamuba hafi ngo amubwire anamuhe inama z’ubuzima.

Buri munsi, yiyumvagamo ko atahabwaga ibikenerwa nk’abandi bana mu miryango yakuriyemo, akiyumvamo ko yakoreshwaga imirimo ivunanye kandi igihe kirekire, akiyumvamo ko ari we wahanirwaga ikosa iryo ari ryo ryose mu gihe n’abandi nk’ingo zabaga zifite abana benshi na bo bashoboraga gukosa.

“Ku ishuri nari umukobwa w’umuhanga, ndi umukobwa wumvise neza mu mutwe wanjye nkiri muto ko nindamuka ntize nshyizemo ingufu ngo nkoreshe ingufu zishoboka hari ubwo nzisanga nandavuye hanyuma, gusa ubuzima nakuriyemo bwari bwuzuye amagorwa masa.

Guhatwa inkoni za buri munsi mpowe udukosa duto cyane, muri make nabagaho ubuzima bwuzuye ubwoba narabaye igikange, ikintu cyanagize ingaruka ku buzima bwanjye nyuma y’aho.”

Nubwo byari bigoye ariko Lydia yakomeje kwihagararaho uko ashoboye muri biri kintu, aha ikintu cyamusubizaga integer mu bugingo kikaba cyari ubuhanga bwe ku ishuri gusa mu rugo kwa nyirasenge byari ibindi bindi.

Kimwe mu bintu ataribagirwa mu byamubayeho ni uko kubera ubwoba bwinshi yagiraga yanyaraga ku buriri buri munsi, ikintu cyatumye bamuraza mu cyumba kimwe n’abana b’abahungu na bo banyaraga ku buriri, aba bari babyara be.

Gusa avuga ko buri kintu yita kubura inama zerekeye ubuzima no kubwirwa isi iyo ari yo ari nk’uko mu bihe bitandukanye babyara b;abahungu bagerageje kumufata ku ngufu gusa yashaka kuvuza induru bagatinya.
Lydia avuga ko iki ari ikintu cyamubuzaga kugoheka.

Yibuka ko rimwe yigeze kugira amahirwe ahura na nyirakuru, uyu mukecuru ntiyatinze gutahura ko amagara y’uyu mukobwa atari mataraga ndetse akaba yarakomezaga guhorota bigaragara ko yari abayeho nabi. Aha ni ho Lydia yaboneye umwanya wo kumenyesha nyirakuru ko ibintu bitari byiza mwa nyirasenge. Nyirakuru yafashe icyemezo ko Lydia agaruka iwe imuhira mwa nyirakuru.

Narishimye cyane ubwo nyogokuru yanzuraga kuntwara, kuko ubuzima bwari umutwaro kuri njye mu rugo rwa masenge.

Imuhira kwa nyogokuru, nahawe uburere n’urukundo nari nkwiriye, nyogokuru na sogokuru bakoze uko bashoboye kose ngo ikintu cyose cy’ibanze nkibone,” ni ibintu Lydia.

Lydia yasabwaga kwiga ashyizeho umwete kurusha abandi bana mu gihe cyo gukura kwe.

Mu gihe uyu mutegarugori yageraga igihe cyo kwinjira mu mashuri yisumbuye, ni bwo yatangiye kumenya ko umugore wajyaga aza mu rugo rwa sekuru ari nyina.

Lydia avuga ko yumvaga amaraso yabo akururana, gusa nyuma yo kumenya ko uwo mugore yari nyina ngo byafashe igihe kirekire ngo abashe kumwita mama. Isano n’umushyikirano hagati ye na nyina nta byari Bihari rwose nubwo nyina yazaga gusura urugo rwa nyirakuru.

“Njye nabonaga mama yinjira mu rugo aje gusura nyina, ikindi gihe akicara ubundi akagenda, nsa sano cyangwa ibindi biganiro birenze twagiranaga uretse gusa kuramukanya, ikindi mama nta bintu byinshi yari afite kimwe nanjye.”

Lydia arangije amashuri ye yisumbuye, yari afite inzozi zo kuba umuhanzi n’umukinnyi w’amakinamico na filimi, bituma atangira kwihatira gusura ahantu b’abahanzi ndetse n’abakinnyi b’imico bahererwa akazi bakanahitoreza mu mujyi wa Nairobi.

Inshuro nyinshi yagize amahirwe yo gukina mu makinamico atandukanye ndetse no mu matangazo yamamaza ya televiziyo na radiyo.

Ubwo Lydia yuzuzaga imyaka 24 nyina umubyara yamubonye kuri televiziyo ndetse no mu matangazo yamamaza, hanyuma yiyemeza gushaka Lydia.

Mara kwa mara alipata nafasi ya kuigiza katika tamthilia tofauti na pia kwenye vitambulisho vya kibiashara vya runinga na redio.

Intambwe y’imbabazi no kongera guhura

Nyina amaze gufata urugendo rwo gushaka Lydia, barahuye bagirana ibiganiro by’igihe gito, Lydia avuga ko yari inkumi yari yuzuye umujinya, agahinda n’ibibazo byinshi yibaza impamvu se na nyina batabaye mu buzima bwo mu bwana.

Lydia yafashe umwanzuro wo gushaka no gusura nyina rwamugejeje aho yari atuye kure cyane y’umurwa mukuru Nairobi. Uko guhura kwabo kwabaye intango y’urugendo rurerure rwo kumenyana no gusaba ndetse no gutanga imbabazi.

“Nyuma yo guhura na mama, nanzuye kumusura aho yari atuye, nsanga mama yari atuye ahantu hatari heza, ikindi naje kumenya ko mama yaje kugirirwa umugisha wo kubyara abandi bana nyuma yanjye ndetse n’abavandimwe babjye babiri na bo babanaga na nyogokuru.

Nafashe inshingano zo gukora uko nshoboye ngo mama yimuke ave aho yari atuye hateye ishozi, ajye ahantu nibura yatuza umutima.”

Umubano wa Lydia na nyina watangiye ubwo, nubwo avuga ko hari iminsi y’icuraburindi wasangaga batumvikana gusa na none hari iminsi y’umuco n’ibyinshimo.

Uyu mugore avuga ko nta kintu kibi ku mwana nko gutabwa na nyina umubyara, kuko umwana agira intekerezo yo atakunzwe ko ndetse atari akenewe.

Bityo rero, Lydia avuga ko haba ibyago byinshi cyane cyane cyane ku bana b’abakobwa iyo asizwe nta nyina, cyane cyane iyo nyina amutaye ku bushake.
Lydia avuga kubura uburere bwa nyina na rwa rukundo ni ho hava ubwoba umukobwa agira bwo gusabana n’abantu, we avuga ko kunyara ku buriri kugeza afite imyaka 17 ari kimwe mu bimenyetso by’ingaruka yagizweho no kubura nyina.

Hashize imyaka isaga icumi uhereye igihe Lydia na nyina batangiriye urugendo rwo kubaka umubano wabo no gushyira imbere imbabazi zikaba nk’urumuri ruzamurikira ubuzima buri imbere. Avuga rwabaye urugendo rwa hasi hejuru kuko kumvikana n’umunti igihe buri wese yamaze kubaka uko abona ubuzima bitari ikintu cyoroshye gusa ku rwe ruhande yiyemeje ko azakora uko ashoboye umuryango we ukagirana umubano ukomeye.

Gusa uko bwije n’uko bukeye, iyo aganira kuri nyirakuru aba amwenyura cyane kuko amufata nk’intwari y’ubuzima bwe, kuko ari we wakoze ibishoboka byose ngo yige, abone ibyo kurya ndetse abone icyo ari cyo cyose yakeneraga kuva umunsi amutora mu murima ari umwana w’ikibondo kugeza aho yakuriye.

Ikindi gikomeye uyu mugore avuga ni uko iteka ryose azahora yibukira uyu mukecuru ku kumurwanira intambara, agakora uko ashoboye kose akamurinda ubugome bw’ab’isi ndetse no kumuha inama z’ubuzima mu myaka yose nyina atari ahari.

Lydia Nyambura

Lydia na nyirakuru wamutoraguye mu murima yari yatawemo na nyina

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo