Mperutse kuba ndi kumwe n’inshuti yanjye turi kuganira. Mu biganiro byinshi twagiranye icyo gihe naje kugera aho mubaza nti “Ese wita ku bwonko bwawe gute?”
Yaranyitegereje maze mbona abaye nk’uguye mu kantu, yitsa umutima gake maze arambaza ati: “Kwita ku bwonko, gute se? Nsobanurira rwose sinumva icyo ushatse kuvuga”. Nahise mubwira nti nyine nk’uko wita ku mubiri wawe dore ko yari n’inzobe rwose asa neza, mbwira uko wita ku bwonko bwawe noneho ?
Mu by’ukuri byaramuruhije kandi atari uko atita ku bwonko bwe ahubwo ari uko abikora mu buryo twakwita karemano cyangwa se uburyo yatojwe n’ababyeyi, iyobokamana n’ibindi bitandukanye abamo n’ibyo akora ariko atazi ko nyine aribwo buryo bwo kwita ku bwonko.
Urwo rujijo rero inshuti yanjye yarimo si urwumwe, benshi tubihuriyeho. Ni gake gashoboka njyewe cyangwa wowe dushobora kwibaza ngo ese ubwonko bwanjye mbwitaho gute cyangwa se ndi kubwitaho?
Ntidukunda gufata umwanya wo gutekereza ku bwonko bwacu kuko ahanini dukurira mu isi idushishikariza gukurikira imirongo twasanze mu isi yashyizweho n’abakurambere bacu.
Ubundi ubwonko bw’umuntu ni iki? Ubwonko bw’umuntu ni umugaba mukuru uyobora gahunda zose aho ziva zikagera za muntu, kuva ku gutera intambwe kugera ku gukora icyogajuru izo gahunda zose zibe izisanzwe n’izidasanzwe kandi zitangaje zigengwa n’ubwonko bwa muntu.
Ubwonko ni agatangaza, kandi ni ubwo kubahwa kuko nyine ari bwo mugaba mukuru kandi turabizi neza no mu buzima busanzwe bwa muntu utubashye umugaba mukuru ahura n’akaga, rero n’ubwonko ni uko, utabwubashye ntabura guhura n’akaga.
Ubwonko rero nk’umugaba mukuru uyobora gahunda zose za muntu buratozwa, nta waba umugaba mukuru atatojwe. Uko gutoza ubwonko niko kubwitaho. Ese waba ujya ufata umwanya ugatoza ubwonko bwawe? Ese ubwonko umuntu atangira kubutoza ryari kugeza ryari? Imyitozo ikwiriye y’ubwonko ni iyihe? Nyuma na mbere yo kubutoza se ubwonko bugomba kwitabwaho gute ?
Reka duhere ku kwita ku bwonko
Nk’ibindi bice by’umubiri byose ubwonko bukeneye kwitabwaho nk’uko n’ibindi bice byose by’umubiri tubyitaho, ubwonko ugomba kubukorera isuku, iyo suku uyikora biciye mu gukora imyitozo ngorora mubiri, kujya ahari umwuka mwiza ugahumeka byuzuye, gusinzira neza kandi bihagije, kunywa amazi menshi no kurya imbuto nyinshi, kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge, tutibagiwe n’imirire myiza yuzuye intungamubiri. Ibyo bikorwa byose n’ibindi ntarondoye twabibarira mu cyiciro cyo kwita ku bwonko mu buryo bw’isuku nk’uko twita ku mubiri muri rusange.
Ubwonko butozwa bute ?
Nubwo ari intambara ikomeye ariko ni intambara irwanwa kandi intsinzi ikaboneka. Icyo ugomba kubanza kumenya mbere ya byose ibanga ryo gutsinda iyo ntambara ni ukumenya guhitamo ibyo ugira akamenyero (habit), wamara kubihitamo neza witonze ugaharanira kubikora buri munsi kandi utinuba ahubwo wishimye, kuko ibyo umenyereje ubwonko nibyo butora kandi nibyo bukoresha.
Itandukaniro rero ryo kugira ubwonko bwiza ntagereranwa ahanini si karemano ahubwo ni ukumenya guhitamo ibyo ugira akamenyero byubaka ubwonko.
Ni ibihe bikorwa twagira akamenyero byubaka ubwonko ?
Igikorwa nyamukuru cy’ingenzi umuntu agomba guhora agira akamenyero mu rwego rwo kubaka ubwonko bwe ni uguhora yibaza ikibazo kimwe kiruta ibindi kuko nicyo pfundo ryo kumenya icyo ugomba gukora n’icyo utagomba gukora ndetse ni nacyo pfundo ryo kumenya umumaro w’igikorwa uri gukora. Icyo kibazo rero kiruta ibindi ni “KUBERA IKI?”.
KUBERA IKI? ni ikibazo kigomba kuguhora mu mutwe, iza ryari?
Kubera iki iza muri wowe kuko wasohotse ukitegereza ibigukikije, atari ukubireba gutyo gusa witambukira ahubwo ari ukubirebana ubushishozi n’ubwitonzi, niyo mpamvu dushishikarizwa kuba nk’abana bato kuko muri kamere yabo hahoramo kureba buri kantu na kubera iki? Wababwira uti gutya bakongera bati kubera iki?
Uhora yibaza ngo kubera iki aramenya kandi ahorana inyota yo kumenya kandi kumenya byinshi bitandukanye noneho unibaza impamvu yabyo byubaka kandi bigakomeza ubwonko.
Ni byiza rero ko tureba byinshi bitandukanye, tukajya henshi hatandukanye gusa byose tukabikora twibaza ngo kubera iki?
Tugomba kumva no gusoma byinshi bitandukanye, amagambo uhora usoma n’ayo uhora wumva aragenda akibika mu bwonko maze uko arushaho kuhaba akamenyero niko agira impinduka atera mu myemerere n’imikorere yawe.
Ni byiza ko duhora ducagura, tujonjora amagambo twumva, ayo dusoma tutibagiwe n’ayo twandika muri rusange kuko bigira ingaruka ahanini ku buryo ubwonko bwacu bukora. Mu gihe rero ugiye kumva ikintu runaka cyangwa gusoma ibi cyangwa biriya jya wibaza ngo kubera iki ? Nusanga impamvu itumvikana kandi itubaka ubyihorere kuko burya uba uri gusenya ubwonko bwawe.
Ugomba guhorana inyota yo kumenya, ntihazagire igihe wicara ngo wumve ngo wibajije kuri byose rwose nta gisigaye. Ni urugendo rutagira iherezo kandi nk’uko twabivuze iyo ikintu wahisemo kukigira akamenyero burya n’iyo waba ubona ntacyo uri bubone cyagutera kwibaza ngo kubera iki, wasubiramo neza kubyo wibajije kuko burya biryoha bisubiwemo kandi niko biba ubukombe ku bwonko bwawe.
Ni byiza rero no kwandika kuko amakuru ubwonko bwakira kandi bukoraho ni menshi cyane kandi nta na rimwe ubwonko butabika ariko siko buri gihe buhora buyibuka byihuse iyo uyabusabye rero mu kubufasha ni byiza kwandika kuko bifasha ubwonko kugera ku makuru byihuse no kwibuka byihuse.
Ni ngombwa kandi guhora ukoresha ubwonko bwawe wubaka amashusho y’ibyo wifuza kugeraho n’aho wifuza kwibona maze ukayahoza mu bwonko bwawe ibi nibyo bita kubaka icyerekezo.
Icyerekezo rero cyose cya muntu acyubaka bihereye mu bwonko maze uko icyerekezo cyawe ugihoza ku bwonko bikaba akamenyero niko buri gihe n’ibyo ukora biba bifite aho byerekeza hatari ahandi uretse kuri cya cyerekezo wubatse mu bwonko bwawe.
Nk’indunduro , abantu turi ibiremwa bikunda kandi byishimira kuba mu matsinda. Turi ibiremwa byiganana, kandi abanyarwanda baravuze ngo bwira inshuti zawe nkubwire uwo uri we. Ni ngombwa rero guhitamo amatsinda y’ingirakamaro ashyigikira ya ntego yo guhora wibaza kubera iki ?
Ni ngombwa guhitamo abo ureberaho wakuraho ibyo wigana bagize ibisubizo babona bya bimwe wibaza kuko bikorohereza urugendo kandi bigatuma nawe hari uburyo ubigiraho bakoresheje bagera ku bisubizo bya KUBERA IKI? nyinshi bibajije.
Uru rugendo rero rwo kwita ku bwonko, tugomba kumenya ko ari urugendo rutangira umuntu akivuka kugeza apfuye niyo mpamvu ababyeyi bagomba gushishikarira gushyigikira kamere abana bose bavukana yo guhora bibaza kubera iki? aho kuyitsikamira; ndetse nabo ubwabo bagahora bashishikarira guhorana Kubera iki? bagamije kubera urugero abana babo no kwiyungura byinshi bitandukanye mu buzima bwabo bwite.
HORANA KUBERA IKI? MURI WOWE MAZE WUBAKE UBWONKO BWAWE!
Rugaba