Ubushakashatsi: Mugabo, ukwiye kubaka urugo mbere y’imyaka 35, bitaba ibyo, ibishobora kukubaho cyane cyane abo uzabyara si byiza

Bitari mu muryango nyarwanda musa ahubwo n’ahandi ku isi, abagore ni bo cyiciro cy’abantu bakunze gushyirwaho igitutu cyo kubaka urugo bakiri bato nyamara muri iki gihe iki gitutu abagabo na bo bashobora kucyumva kandi baraburirwa kutarenza imyaka 35 batarashaka kuko ngo ururi ku mbwa ruri no ku muhigi.

Mu binyacumi by’imyaka ishize ubwo abagore batangiraga gufata inshingano nk’iz’abagabo bagasohoka mu ngo bakava ku byo kuba abo mu rugo barera abana bakanita ku yindi mirimo yo mu rugo nko guteka no gukora isuku ahubwo bakajya gukora akazi mu nganda n’ahandi bituma biba ngombwa ko bategereza bakazaba babyara nyuma, babwirwaga ko ibi bitari byiza kuri bo.

Mu gihe isi ikataje mu iterambere by’umwihariko iry’ikoranabuhanga mu itumanaho, aho isi igenda iba nk’umudugudu n’umuco ukaba utakiri uw’ibihugu byihariye ahubwo bigasa n’aho isi ifite umuco umwe ihuriyeho, usanga abagabo benshi muri iyi myaka bahitamo cyangwa “biba ngombwa” ko bubaka ingo ari bakuru cyane kurusha uko byahoze.

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Bwongereza yerekana ko abana bagera kuri 18 bavuka mu Bwongereza na Wales babyarwa n’abagabo bafite imyaka 40 kuzamura.

Mu Bwongereza si kure na gato yo mu Rwanda uko wabitekereza, ukurikije ko byinshi byo muri iyi nkuru nabyanditse mbisoma mu yasohotse muri Daily Mail ikinyamakuru cyandikirwayo kandi nticyabanje gufata indege ngo kingereho.

Imibare y’imyaka abagabo baberaho abapapa ku kigereranyo yari 33 n’amezi atatu mu mwaka wa 2016 bivuze ko yiyongereyeho ine yose ugereranije n’uko yanganaga mu 1974 kuko ho yari 29 n’amezi ane.

Abana mu Bwongereza bafite ba se bangana n’uko abagabo b’ino aha babaga bangana bagitangira kwitwa sogokuru ariko n’ino brahari

Ni mu gihe iyo abagore bitirwaho ‘mawe’ na yo yoyongereye kuri icyo kigero kuko mu Bwongereza ku kigereranyo umukobwa yabyaraga bwa mbere afite imyaka 30 n’amezi ane mu 2016 mu gihe mu gihe mu 1974 bwo yitwaga ‘akabura ntikabineke’ afite imyaka 26.

Mu gihe igitutu kikiri gito ku bagabo bashaka batinze, abahanga muri siyansi bajya inama basaba abagabo gutekereza kabiri ndetse bakazibukira uyu muco ukomeje kototera umuryango mugari w’isi udasize umuryango nyarwanda.

Gushaka ’utarakururumba’ si byiza gusa kuri wowe, ahubwo no ku bo uzabyara

Nk’uko inyigo yasohotse mu kinyamakuru British Medical Journey, abagabo bakwiye kubaka ingo mbere y’uko buzuza imyaka 35 mu kwirinda ibibazo bishobora kugera ku bana babyara birimo ko bashobora kuvukira imburagihe cyangwa bakavukana ubundi busembwa n’izindi nenge n’ibibazo byibasira imibiri yabo.

Iyi nyigo y’ubushakashatsi bwakorewe ku mpinja zisaga miliyoni 40 yasanze ko iyo umugabo agejeje ku myaka 35, habaho ukwiyongera guto kw’inenge zibaho mu kuvuka kw’abo babyara ariko ibi byago byo kubyara umwana ‘utuzuye’ neza bikaba byiyongera uko abagabo begereza imyaka 40 na 50 y’amavuko.

Hari kandi indi mpamvu yo kwiyongera kw’ibibazo n’inenge byaba ku mwana uvutse ku mugabo wagejeje cyangwa akarenza imyaka 35 y’amavuko.

Nk’uko ubu bushakashatsi bubyerekana, uko umwaka utashye umugabo agenda asaza, hari impinduka [mutations] nshya ebyiri ziba ku turemangingo ndangasano tw’intangangabo ye.

Abana bavutse ku bagabo bafite hagati y’imyaka 35 na 44 baba bafite ibyago byiyongereyeho byo kuvuka badashyitse (premature births) cyangwa bakavuka badafite ibiro byinshi bikwiriye ugereranyije n’ababyarwa n’abagabo bafite imyaka hagati ya 25 na 34.

Ubu bushakashatsi kandi bwasanze ko abana bavutse ku bagabo bafite guhera ku myaka 45 kuzamura bafite ibyago ku kigero cya 14% kurenza abandi byo kuzashyirwa mu bitaro ngo bitabweho byihariye bizwi nka intensive care, bakaba bafite ibyago kuri icyo kigero kandi byo kuvuka badashyitse.

Izi mpinja kandi ku kigero cya 18% zishobora kuvuka zifite icyitwa ‘seizure’ gisobanurwa nk’ikintu cyose kibuza cyangwa kikabangamira uruhurirane rusanzwe ruba hagati y’uturemangingo tw’imyakura yo mu bwonko, bishobora gutera umuntu kugira imyitwarire idasanzwe mu buzima, ubumuga no kugagara kwa hato na hato kw’ingingo, igicuri, guturika kw’imitsi y’ubwonko, ibibyimba byo mu bwonko, n’ibindi byago bishobora kumugeraho akiri muto cyangwa ari mu myaka y’ubusaza guhera kuri 60 kuzamura.

Aha kandi uyu mwana aba afite ibyago byo kuvuka afite ibiro bike ku kigero cya 14% ugereranije n’uwavutse ku mugabo ukiri muto mu myaka ugereranije na se w’imyaka 45 kuzamura.

Igihe se w’umwana amubyaye afite imyaka 50 cyangwa kurenzaho, ibyago by’uko umwana uzamuvukaho azakenera kongererwa umwuka akivuka byiyongereye ku kigero cya 10% mu gihe amahirwe [cyangwa ibyago] by’uko azahabwa bwa buvuzi bwihariye ‘bunahenda kubi’ byo byiyongereye ku kigero cya 28%.

Uwayoboye ubu bushakashatsi, Porofeseri Michael Eisenberg wigisha mu Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya Stanford avuga ko “Abantu dukunda kwita ku buzima bw’umugore utwita umwana twibwira ko aramutse afite amagara mazima n’ubuzima bwiza nta bibazo byinshi byatera umwana abyara.”

“Nyamara ubu bushakashatsi bwerekana ko kubyara umwana ufite amagara mazima ari akazi ka babiri batahiriza umugozi umwe nk’abakinira ikipe imwe kandi imyaka y’umugabo na yo igira uruhare rukomeye ku magara y’umwana.”

Ibyago ku bagore babyara bakuze cyane na byo biteye akoba!!!

Prof. Eisenberg yongeraho ko “Igitangaje cyane mu by’ukuri ari ko ubushakashatsi bwerekanye ko hari isano hagati yo kubyara ukuze cyane n’ibyago by’uko umugore umutwite ashobora gukurizamo diyabete agihe atwite.”

Porofeseri Eisenberg avuga ko ibishoboka bitera iki kibazo kugeza ubu bitazwi neza ariko we akeka ko nyababyeyi ya nyina w’umuntu ibifitemo uruhare.

Ku bagabo bafite imyaka 45 kuzamura, hari ibyago ku kigero cya 28 by’uko abo babyarana bashobora kurwara ‘diagestational diabete’ isobanurwa nko kwiyongera gukabije kw’isukari yo mu maraso (glucose) kubaho igihe umugore atwite ariko ikagenda igabanuka ikanashira nyuma yo kubyara. Ibi bikababaho ugereranije n’abatewe inda n’abagabo bari hagati y’imyaka 25 na 34.

Mu kugabanya ibyago biva ku kubyara ukuze cyane, abagabo bagirwa inama yo kubyara abana igihe batarizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 45.

Ikindi kandi ibi byago n’ibindi bibazo byava ku kubyara umuntu ari mu kigero cy’imyaka yigiye imbere ngo “ni ikintu abakundana cyangwa abashakanye bakwiye gushyira mu byo baganira ku kubaka urugo rwabo, mu byo kuboneza imbyaro ndetse n’ubujyanama ku buzima bw’imyororokere, ni ko Professor Eisenberg avuga.

Aho isigeze: Abagore batwita barengeje imyaka 50 bariyongera ariko bizana ibibazo byabyo

Isi iriruka ku muvuduko itigeze igendaho bikaba ari na ko abayituye bagenda babona ibyo amaso y’abasokuruza yabo atigeze abona. Dore nk’ubu, umubare w’abagore bategereza bakazabyara bakuze ugenda wiyongera nubwo uw’abatwita nyuma yo kuzuza imyaka 50 y’amavuko wo utaraba munini cyane ngo bibe rusange.

Uburumbuke bw’umugore n’ubushobozi bwe bwo kubyara butangira kugabanuka mu myaka ye ya mbere agifite muri za 30. Iyo agejeje imyaka 35, umubare w’amagi yo mu nda ye ashobora kuvamo umwana ugenda ugabanuka ku muvuduko ukabije ibi bitabayeho mbere.

Abagore bavukana umubare w’udusabo tubika bene aya magi aba muri nyababyeyi turi hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri tuzwi nka ‘follicles’ cyangwa amagi yo mu nda ibyara ariko adakuze ngo abe yavamo umwana.

Bene utu dukura cyangwa tukiyongera ku bigero bitandukanye. Tumwe muri two ntitwigera turekura amagi akuze neza gusa buri mwaka, inda ibyara y’umugore ari na yo ibika intanga ze izwi nka ‘ovaire, ovary’ irekura igi rimwe rigategerereza intangangabo muri nyababyeyi ngo bibe byahura maze umugore asame.

Abagore benshi bagira amagi nk’aya akuze ashobora kuvamo umwana ‘ovulate’ agera kuri 45o masa mu buzima bwabo, bituma ku myaka 40 y’amavuko aba yarabashizemo bagatangira gusatira ugucura imbyaro kwabo (menopause).

Ku kigereranyo, umugore atangira gucura imbyaro afite myaka 51 aha gutwita bikaba bitagishobotse.

Icyakora, nubwo uburumbuke n’ubushobozi bw’abagore b’Abanyamerikakazi (n’abagabo) muri rusange bugenda bugabanuka, hari itsinda rishya ry’abantu bagenda bashyira ku kabero bakabyara abana nubwo atari benshi ariko baruta mu mibare uko byari bimeze: Abo na bo nta bandi, ni abagore bakuze [ushatse wanabita abakecuru].

Imibare y’imbyaro ku bagore bafite imyaka hagati ya 45 na 49 byariyongereye ku kigero cya 0,1% hagati ya 2016 na 2017 nk’uko imibare ya Centers for Disease Control and Preventions ibyerekana.

Mu 2013, abagore bagera kuri 677 babyaye bafite imyaka hejuru ya 50, ukwiyongera kwa 370% ubagereranije na 144 bangana n’aba mu myaka bari babyaye mu mwaka wa 1977.

Kugeza ubu, bitekerezwa ko Erramatti Mangayamma umugore wo mu Buhinde uvugwaho ko yari afite imyaka 73 ubwo yabyaraga impanga mu 2019 ari we mugore wabyaye ashaje kurusha abandi bose ku isi nubwo mu mibare izwi neza bizwi ko ufite ako gahigo ari uwabyaye ubwo yari afite imyaka 66 y’amavuko.

Hari ibyamamare na byo byagiye byiharira imitwe y’inkuru nyamukuru z’ibinyamakuru nyuma yo kubyara bikuze harimo nka Janet Jackon mushiki wa Michael Jackson wibarutse umwana w’umuhungu yise Eissa Al Mana, afite imyaka 50 y’amavuko.

Janet Jackson yabyaye ku myaka benshi baba bujukuruje. Aka kamwise ’mukaka’ kaba kagomye?

Umubare w’abagore bakiri bato bahitamo gukonjesha amagi bayashyira mu byuma bituma aguma ari mazima uragenda wiyongera – mu gihe agenda agabanya ubuziranenge n’ubushobozi bwo kuvukamo umwana uko umugore agenda yongera imyaka – bakoresha ikorananuhanga ryo guhuriza mu byuma intanga ngore n’intanga ngabo bigakora akazi ko kubatwitira bizwi nka IVF.

Hari kandi abashaka abantu babatwitira bazwi nka ‘surrogates’ [Cristiano Ronaldo yarabikoze] cyangwa abagiraneza batanga intanga zabo (donor eggs) kugira ngo bazabashe kugira abana mu myaka yabo y’ubusaza igihe ubundi bidashoboka gutwita no kubyara.

Ariko gutwita umuntu ageze igihe uburumbuke bwe busatira amasaziro bigira ingaruka nyinshi zitari nziza ku buzima.

Abagore bakuze biruseho bagira ibyago byinshi na byo byisumbuyeho byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete n’ibibazo by’umutima hiyongeraho ikizwi nka preeclampsia.

Ibi bituma abaganga basuzuma bene aba bagore bitonze cyane igihe bagerageza gutwita no kubyara.

Iyo bene aba bagore bo muri iyi myaka batwite, abaganga bakomeza kubitaho no kubakurikira hafi nk’uburyo bwo kwirinda ariko na bo bashobora gutwita neza bakanabyara abana bafite amagara mazima nk’uko umubare wiyongera w’abangana batyo mu myaka bagenda batwita ntibagire ibibazo bidasanzwe bibabaho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo