Uburyo filime z’urukozasoni zitandukanya abakundana

Kureba filimi z’urukozasoni cyane byangiza imibanire y’abakundana baba abashakanye n’abatarashakana kuko umubare minini w’abazireba cyane ni abari mu kigero cy’imyaka 17- 35 y’amavuko kandi ni nabo baba bashyushye mu rukundo,ugasanga babifatanya no kureba aya maflimi nkuko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa ‘’pure life ministries’’bubigaragaza.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko ku bantu 68% batandukana bakundana,abagera kuri 56% baba barahuye n’ibibazo bituruka ku kureba filimi z’urukozasoni.

Ingaruka za filimi z’urukosazoni n’uburyo zitandukanya abakundana

1. Kwikinisha

Umuntu ukunda kureba filime usanga yabaswe n’ingeso yo kwikinisha kandi bikagera ubwo biba nk’indwara.Iyo rero umwe mubakundana yamaze gufatwa n’iyo ngeso maze mugenzi we akabimenya bishobora guhita bibatandukanya burundu.

2. Kugabanya ikizere

Iyo abakundana umwe amaze kumenya ko uwo bakundana akunda kureba filimi z’uruhkozasoni ahita atangira kumukekaho n’imico mibi irimo no kuba yaba ari umusambanyi cyangwa ko yikinisha,maze ikizere kikagabanuka bikaba byavamo no gutandukana.

3. Gucana inyuma

Umuntu ukunda kureba bene izi filimi z’urukozasoni ntatinya guca inyuma umukunzi we kuko akunda kugira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku buryo ashobora no kuryamana n’uwo abonye hafi ye atabiteguye.Ibi rero ntabwo umukunzi yabimenya ngo abyihanganire,akenshi bivamo gushwana no gutandukana.

4. Kwifuza ibyo areba muri filimi

Akenshi ku bantu bakunda kureba izi filimi z’urukozasoni baba banareba ibikorerwamo ngo nabo bajye babikora kandi hari ibikorerwamo utapfa gukoresha umukunzi wawe,maze wabimusaba akabyanga mukaba murashwanye hakabaho no gutandukana.

Ibi byose biba ku bantu bakunda kureba filimi z’urukozasoni kandi ugasanga bigira uruhare mu kugabanya urukundo,ndetse kenshi abakundana bakabipfa bakanatandukana nk’uko ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu bakunda kureba aya mafilimi banakundana bubivuga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo