Uburyo 5 Bushingiye Kuri Siyansi Bwo Kugera Ku Ntego Wiha Umwaka Utangiye

Na none dore umwaka urashize kandi n’undi uratashye!!! Amacupa ya shampanye yafunguwe, amasekurume n’ibimasa byabikiwe ubunani byarubonye!!! Leta yatanze iminsi ibiri y’ikiruhuko, ubu inshuti zawe, umuryango n’abo mukorana ndetse natwe turakubaza ngo “Ingamba zawe z’umwaka mushya ni izihe?

Abantu bamwe bakunda umuco wo kwiha intego buri taliki ya mbere Mutarama. Abandi bavuga ko ari uguta umwanya kuko ingamba nyinshi zitagerwaho nibura kugeza rwagati muri Werurwe, uwazishyizeho areka kugira icyo azikoraho.

Icyakora hari ukuri gufatika gutera abantu gufata no kwiyemeza ingamba z’umwaka mushya kabone nubwo wenda imibare y’amafaranga cyangwa ibyo baba bagezeho mu mwaka wabanje biba bidashimishije.

Njye n’abo dukorana twagaragaje ko ku ntangiriro nshya-nk’amataliki y’umunsi w’ubunani, isabukuru yawe cyangwa no ku wa Mbere- uba wumva rwose ufite umuhate wo gushyira mu bikorwa intego zawe kuko wumva ushobora gukosora ibitaragenze neza ahashize.

Ahari washakaga kureka itabi, kuba ‘fit’, cyangwa gutangira kujya uryamira igihe ngo uruhuke neza mu mwaka ushize ariko byaranze.

Gutangira ubundi bushya nko Gutangira Umwaka Mushya bigufasha kwisubiramo ukareba aho utakoze neza mu bihe byahise hanyuma ukibwira uti, “Uwo yari njye wa kera, gusa njye mushya nzaba ntandukanye.”

Bishobora kumvikana nk’ibintu bidafatika, nyamara birakwiye kubasha kureka kwicuza ku bw’ibyo utanogeje ukagerageza bundi bushya. N’ubusanzwe nta cyo wageraho utakigerageje, kandi intego nyinshi zifite umumaro akenshi iyo utangira kuzikoraho zisa n’izizagorana kuzigeraho.

Niba rero ushaka kongera amahirwe yawe yo kuguma ku ntego wihaye mu ntangiriro z’Umwaka Mushya wa 2023, abahanga muri siyansi y’imyitwarire bavumbuye uburyo bwagufasha.

Aya mayeri agira cyane akamaro iyo wahisemo intego ya nyayo ishoboka itari ‘icyuka’, yanditse, ishingiye ku buzima bwawe n’uko ushoboye. Bivuga ko ugomba kuzirinda intego nk’ivuga ngo “nzakora siporo kurushaho’’ aho gushyiraho intego igaragara ivuga ngo “Nzakora siporo inshuro enye mu cyumweru.”

Aha rero, nifashishije inkuru yanditswe ku rubuga rwa CNN, ndakugezaho ibintu bitanu byagufasha kuguma bigufasha kugera ku ntego zawe kensha igitabo “How to Change: The Science of Getting from Where You Are to Where You Want to Be.” Ni inkuru yanditswe na Katy Milkman umwanditsi w’iki gitabo, akaba n’umwarimu muri Kaminuza yaPennsylvania.

1. Gena umugambi wanditse nk’urutonde rugaragazwa n’utumenyetso

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ufashe (plan) umugambi wawe ukagenda ushyiraho utumenyetso duto ku cyo uzakora n’igihe uzagikorera bigufasha kwibuka igihe uzagikorera. Menya neza igihe n’ahantu uzakorera icyo wiyemeje.

Niba utangiye umwaka wihaye intego yo gutekereza wiherereye ku buzima bwawe (meditate) iminsi itanu buri cyumweru, umugambi uvuga ngo “Nzamedita ku minsi y’akazi” usa n’icyuka gusa. Nyamara umugambi wanditse ngo ““Nzameditira’ aho nkorera’ mu minsi y’akazi mu kirihuko cya saa sita’’ urafatika kandi urasobanutse.

Kugambirira igihe n’aho uzashyirira mu bikorwa intego yawe bifasha ubwonko bwawe kwibuka iyo igihe kigeze cyo kubikora kandi buzakuzanira igisa n’ipfunwe n’ikimwaro iyo utabyubahirije. (Uramutse ukoze umugambi wawe ku ndangaminsi ugashyiramo inyibutso yo mu ikoranabuhanga (digital reminder) burya nta cyo byishe.)

Umugambi ugaragaza uduce tw’uko uzakorwa ushobora kugufasha kwirinda mbere gukwepa za kirogoya-rero niba wariyemeje kujya umedita mu isaha y’ikiruhuko cya saa sita ukarya nyuma, ntuzemera ko hagira ugutumira ku ifunguro rya saa sita mbere y’igihe ukoreraho ‘meditation’ yawe.

2. Igenere igihano

Byakumvikana nk’ibigoye nyamara kwiyemeza kwiha igihano nuramuka udashyize mu bikorwa umuhigo wawe w’Umwaka Mushya byagukorera ‘umuti’ pe!
Uburyo bworoshye bwo gukora ibi ni ugusangiza abantu bake intego yawe ku buryo bizagutera isoni nibagenzura nyuma gato bagasanga utarayikurikije. (Kubibwira bose abagukurikira ku mbuga nkoranyambaga byo bishobora gukabya kurushaho uburemere bw’igihano cyawe).

Igihano byaguha kirusha isoni n’ikimwaro, buriya, ni nko kuvuga ko uzishyura umubare runaka w’amafaranga nutagera ku ntego yawe. Hari ibimenyetso bishingiye kuri siyansi byemeza ko ibihano by’amafaranga wigeneye ubwawe bitera umuhate ugeza ku ntsinzi. Ushobora nko gutega n’inshuti yawe ko uzaguma ku ntego yawe y’Umwaka Mushya cyangwa ukishyura amafaranga wica icyiru runaka.

Aha ikoranabuhanga ryafasha. Imbuga za murandasi nka StickK.com na Beeminder.com ziguhamagarira kugira umubare w’amafaranga ushyira ku murongo uzishyura akajya mu bikorwa bifasha abatishoboye (charity) nuramuka utageze ku ntego wihaye. Icyo ukora gusa ni ugutanga ‘umugabo’ hanyuma ukiyemeza.

Impamvu ifatika iri inyuma y’ibi nta yindi. Inyungu dukura mu kintu zigira uruhare rukomeye cyane ku byemezo byacu, na ho ibihano byo bikadutera umuhate no kurusha izo nyungu ubwazo. Mu busanzwe, duhanwa na rubanda bo hanze (leta, abaturanyi, imiryango tubamo) nyamara kuri iyi nshuro uriha igihano ubwawe ku bw’imyitwarire yawe mibi.

3. Bikore nk’uwikinira unabikuramo ibyishimo

Benshi muri twe duharanira gukora neza iyo dushaka kugera ku ntego zacu. Niba ushaka kugabanya ibiro ukagira ‘taille’ ikubereye, hari ubwo uzibwira ko gukora siporo ibabaza kandi ikomeye ari ikintu kizatuma ubigeraho wihuse. Niba hari ikintu wiga, ukeka ko kwiga igihe kirekire kandi ushikamye nta kikurogoya ari byo by’ingenzi.

Nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko kwita ku gukora ibintu “neza 100%” bishobora ahubwo kukunaniza no kugutera umunabi kuko bikubuza kwibuka icy’ingenzi kurusha ibindi: niba wishimira igikorwa cyo kugera ku ntego yawe.
Gutangira gukora siporo cyane igihe kirekire byakumvikana nk’uburyo bwo kugera ku ntego yawe byihuse nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko gushyiramo akantu ko kwishimisha bizagufasha kuguma ukora siporo.

Niba udakora siporo cyangwa ngo wige wumva bigushimishije nk’uwikinira, hari ibyago byinshi ko utazabikomeza. Icyakora, niba ari ibintu uvanamo ibyishimo, ubushakashatsi bugaragaza ko uzabigumamo igihe kirekire kurushaho. Kandi mu mpera n’ubundi, icyo ni cyo cy’ingenzi kuruta ibindi ku ngingo yo kugera ku ntego wihaye.

Bumwe mu buryo bwo kugera ku ntego ubusanzwe ukora wumva ivunanye ukayikora wishimye ni ukuyihuza n’ibyishimo by’ikimwaro. Ibi byitwa mu cyongereza “temptation bundling.”

Tekereza nk’ubu ugiye muri ‘gym’ ugakora siporo ari na ko ureba ikiganiro cya TV ukunda kureba, nta kabuza uzatangira kujya ukumbura ibihe byawe ukoreraho siporo. Cyangwa kuba wakwiga ari na ko ufata ako kunywa ukunda.

4. Shyiraho ibyihutirwa

Nuteshuka gato ku ntego y’Umwaka Mushya wihaye, birashoboka ko uzumva utsinzwe hanyuma ugahita uyireka. Abashakashatsi ibi babyita “What the hell effect”. Dore uko bisa: Wagambiriye kujya uryama hakiri kare buri joro ariko ku wa gatanu birakunaniye kwihanganira kuryama utaroye aka ‘episode’ gakurikira kuri filimi urora muri iyi minsi. Hari ubwo umugambi wo kuryama kare uzahita uwuvaho uvuga uti “What the hell,” uvuga ko wananiwe.

Igishimishije ariko ni uko hari uburyo watsinda ibi. Mu kwiha intego zikomeye (nko kuryama saa yine z’ijoro buri joro) nyamara ukiyemeza ko hari iminsi ibiri yo ‘gusohoka gereza’ uzatinda kuryamaho byaguha umusaruro mwiza kuruta kwiha intego zikomeye cyangwa zoroshye nta bwinyagamburiro wihaye, ni ko ubushakashatsi bwabigaragaje.

Intego wihayemo agasa n’akaruhuko ituma wumva ufite umuhate n’ububasha bwo gufata icyo wihaye nk’icyihutirwa gukorwa “emergency” hanyuma ukaruhuka aho kuvuga ngo “what the hell”bigufasha gukomeza ugana imbere aho gucika intege nyuma yo gukora agakosa gato ku ntego wihaye.

5. Shaka ubufasha bw’inshuti

Kuki utasaba inshuti zawe ubufasha butoya?
Kumara umwanya iruhande rw’abageze ku bikomeye (achievers) bishobora kuzamura umurego mu mikorere yawe. Niba umuhigo wawe w’Umwaka Mushya ari ukwiruka marathon cyangwa kwandika igitabo, byakubera iby’ubwenge, utangiye kwiyegereza no kugendana n’inshuti zageze kuri ibi kandi zishobora kukwereka uko bikorwa.

Kumarana igihe na bo igihe bizagufasha kwisanisha no kwigana imico n’imyitwarire yabo. Icyakora ubushakashatsi bw’umwanditsi w’iyi nkuru n’inyigo zakozwe n’abandi byagaragaje ko iyo ubajije udaciye ku ruhande uko bageze ku ntego nk’iyo ufite nawe maze ukigeragereza ubwawe ayo mayeri, ugera ku bikomeye kurushaho.

Igitangaje cyane kurushaho rero ahubwo ni uko hari ibimenyetso ko gusa n’utoza inshuti zawe kugera ku ntego musangiye bishobora kukuzamurira amahirwe yo kugera ku cyo wiyemeje. Iyo uri ku gitutu cyo guha undi muntu utunama tw’uko yagera ku ntego, bizamura icyizere wigirira (ni iyihe mpamvu bakumva se nta cyo babona ugeraho?).

Ibi binaguhata gutekereza cyane ku bundi buryo intego wihaye yagenda bitandukanye n’uko wabyumvaga. Kandi nta kabuza uzumva wishinja igisa n’uburyarya nuramuka udakurikije amagambo yawe y’ubwenge ubwira abandi.
Icyakora igishimishije, ni uko gushyira mu bikorwa imihigo yawe y’Umwaka Mushya ufatanije n’inshuti na byo bishimisha mbese ukabikora usa n’uwikinira mu bisetso n’urwenya, kandi ni urundi rufunguzo rukugeza ku ntsinzi.

6. Ikindi kintu rero

Reka tuvuge ko Umunsi wa Mbere w’Umwaka warenze ubwo usoma iyi nkuru, ndetse ukaba hari intego wari wiyemeje igihe cyamaze kurenga utagezeho ukaba wumva waratsinzwe rwose.

Siyansi yo si uko ibivuga, ivuga ko utaratsindwa. Ushobora gutangira bundi bushya cyangwa ukihitiramo indi ntangiriro nshya- wenda ku wa mbere utaha, ukwezi gutaha cyangwa ku isabukuru yawe. Cyangwa ugahitamo umunsi uwo ari wo wose wo gutangira bundi bushya ugakurikiza izi ntambwe eshanu ugashyiraho imyitwarire yindi myiza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo