Ubugumba, kwitakariza icyizere, kurangiza vuba,...muganga aragusobanurira ingaruka zo kwikinisha

Kwikinisha ni ingeso yeze mu rubyiruko, haba abasore n’abakobwa. Hari igice cy’abashakanye baba barahoze bikinisha, bashinga n’urugo ntibabireke. Benshi babikora bumva ari byiza, bagira ngo bahaze irari ry’imibiri yabo ariko ntibamenye ko bigira ingaruka mbi cyane ku buzima.

Mu gice twahariye abashaka ko tubabariza muganga uburwayi runaka, bakamenya inkomoko yiyo ndwara nicyo bakora, abenshi badusabye ko twababariza abaganga ku ngeso yo kwikinisha ndetse n’ingaruka mbi igira ku buzima. Mu gushaka gusubiza abatwandikiye, twaganiriye na muganga Uwizeye Dieudonne wo mu ivuriro Horaho Life ribarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Uwizeye yatangarije Rwandamagazine.com ko n’ubwo benshi babitangira bakiri ingimbi, bakabikora bagira ngo bahaze irari ry’umubiri, kwikinisha ngo bigira ingaruka nyinshi mbi ku buzima. Izi ngaruka ziba zishingiye ku myumvire, imitekerereze ndetse no ku gukora nabi k’umubiri.

Muri izo, Uwizeye avuga ko harimo umunaniro uhoraho kandi ukabije, umunabi, kurwara umugongo uhoraho,kuba byatera indwara z’umutwe,umuvuduko w’amaraso...Abantu bakunze kwikinisha intangangabo zabo zigenda ziba nkeya kandi zikagira umuvuduko mutoya cyane, ibi ni nabyo muganga Uwizeye aheraho avuga ko bishobora kubaviramo kuba ingumba.

Kurangiza vuba ku bagabo nayo ni indi ngaruka mbi ku muntu wikinisha. Kubera ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aba amara igihe gito gishoboka, uwikinisha hari igihe ahitamo kudashaka umugore ngo kuko aba yaritakarije icyizere.

Uwizeye ati "Iyo abonanye n’umugore ahita arangiza vuba kubera ko umubiri we uba waragize intege nke. Uko gucika intege bituma abantu bikinishije bagenda bagira ubwoba bwo gushaka."

Ku bashakanye naho bigira ingaruka mbi

Umuntu wahoze yikinisha akabikurana kugeza ubwo ashatse umugabo cyangwa umugore, Uwizeye avuga ko nawe bimugiraho ingaruka zikomeye. Ku bagabo bituma barangiza vuba kandi bikanatuma bitakariza icyizere kuko baba batuzuza inshingano zabo uko bikwiriye.

Ku bagore, kwikinisha bituma bagira ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa bugashira burundu. Nubwo ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ku bagore buterwa n’impamvu zinyuranye, Uwizeye avuga ko kwikinisha ku mugore nabyo bishobora kuba intandaro y’ubu bubabare.
Uwabaswe no kwikinisha ashobora kuvurwa agakira

Nubwo ari ingeso mbi kandi igira ingaruka mbi, Uwizeye avuga ko uwabaswe no kwikinisha avurwa agakira. Intambwe ya mbere ngo ni ukwemera ko ari ikibazo kandi akiyemeza kubicikaho. Intambwe ya kabiri ni ukugana abaganga bakagira inama uwabaswe n’iyi ngeso ariko ngo ikiruta byose ni ugukurikiza inama agirwa na muganga.

Uwizeye ati "Ikindi bagomba kwirinda kuba bari bonyine bakagerageza kwegera abandi, bakirinda kureba filime z’urukozasoni (poronogarafi) n’izindi zizishingiyeho, bakirinda kwiheba kuko birashoboka ko iyo wiyemeje kubivamo ukagerageza kubana n’abandi, ukagerageza gukurikiza inama za muganga ,...ukarya imbuto,ukanywa amazi,...mu gihe runaka birashoboka ko wazava muri iyo ngeso."

Ukeneye gusobanuza muganga byinshi byerekeye iyi ndwara wahamagara 0788698813.

Indwara ushaka ko twazakubariza inzobere, wohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo