Sobanukirwa indwara yo koroha amagufa, ibiyerekeye n’uko wayirinda

Indwara yo koroha kw’amagufa (Osteoporosis) ni indwara ifata amagufa y’umuntu igatuma yoroha kuburyo umuntu ashobora kuvunika ku buryo bworoshye, hahandi umuntu ashobora gutsikira gato ukabona igufa riravunitse, bishobora no kugera n’aho umuntu yitsamura igufa rikavunika.

Ahanini iyi ndwara ikunze kwibasira abantu b’igitsina gore bamaze kugera mu za bukuru (abamaze gucura) ndetse n’abasaza. Ubu burwayi kandi ngo bushobora gufata abantu bakiri bato biturutse ku ruhererekane rw’imiryango mu gihe hari uwo mu murango wigeze kuyirwara (heredite).

Ubu burwayi bwaba buterwa n’iki?

Iyi ndwara iterwa n’ibintu bitandukanye, muri byo twavugamo:

 Kubura vitamine D ituruka ku izuba bituma umunyungugu wa calcium utinjira mu mubiri.

 Imirire mibi idakungahaye kuri calcium

 Kurya umunyu mwinshi

 Kunywa itabi n’ibindi binyobwa bifite alcool

 Kubura imyunyu ngugu ya calcium

 Binaterwa no kuba umuntu atarakoze imyitozo ngororamubiri akiri muto

 Kuba ahantu hatagera izuba, urugero nko ku muntu urwara akarembera mu buriri igihe kirekire,ibyo bituma abura vitamine D ituma umunyu ngugu wa Kalisiyumu winjira mu mubiri

 Abagore bageze mu zabukuru bibasirwa n’izi ndwara, akenshi biterwa n’uko imisemburo ya esitorojeni (estrogen) igenda igabanyuka bigatuma amagufa atakaza ya myunyungugu ya Kalisiyumu, amagufa akoroha.

 Kugabanyuka k’umusemburo wa Testosterone ku bagabo

Ese iyi ndwara igira ibihe bimenyetso?

Ubu burwayi umuntu ashobora kubugira ntabimenye kugera aho amagufa atangiye kuvunika ku buryo bworoshye. Ariko hari bimwe mu bimenyetso umuntu ashobora kugira, muri byo twavugamo:

 Ububabare mu magufa ndetse no mu ngingo

 Kwangirika k’utugufa tugize urutirigongo bishobora kugaragazwa no kubabara umugongo. Gusa kubabara umugongo bishobora guterwa n’izindi mpamvu.

 Kuvunika kw’amagufa y’amaguru ku bantu bageze mu za bukuru cyane cyane mu itako n’ahandi

 Kwiheta k’urutirigongo ku bantu bashaje

 Kugira umunaniro cyane nabyo bishobora kuba icyimenyetso cyo koroha kw’amagufwa.

 Abantu bagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara baba bafite ibyago byo kumugara kuko kuvunika kwabo biba byoroshye, naho kubavura bikagorana kuko amagufwa aba yangiritse cyane.

Hari ubufasha mu kwirinda ndetse no kuvura uburwayi bw’amagufa?

Uko umuntu agenda akura, niko hagenda habaho impinduka ku mubiri w’umuntu, umwunyungugu wa calcium ugenda utakara, ariko ugasanga ibyo turya ntibikungahaye kuri uwo munyu.

Ese wari uzi ko ubu hari imyunyungugu ya kalisiyumu yunganira ibyo urya?

Uretse calcium, hari n’indi miti myimerere ifasha amagufa ndetse ikanakurinda kuba amagufwa yakwangirika. Twavugamo nka Compound Maarrow powder, Joint health capsule, calcium capsule...

Abantu baba bifuza gufashwa gukoresha ubwo buryo bw’imiti y’umwimerere, bashobora kugana ivuriro Horaho Life rikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etage ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813 /0728698813.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo