RBC yashyikirije imodoka 21 ibitaro bitandukanye mu gihugu

Ikigo cy’igihugu cyita ku ubuzima, RBC cyashyikirije imodoka 21 ibitaro bitandukanye mu gihugu mu rwego rwo gufasha ibitaro cyane ibyo mu bice byo mu cyaro kurushaho gutanga service inoze.

Bamwe mu bayobozi b’ibitaro bahawe izi modoka bavuga ko zije ari igisubizo ku bikorwa bitandukanye bikorerwa ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

Izi modoka zaguzwe miliyari imwe na millioni 55 z’amafaranga y’uRwanda ku nkunga y’ihuriro ry’ibihugu bishinzwe guteza imbere ibikorwa by’inkingo ku isi ’GAVI ’ zizifashishwa mu bikorwa byo gikingira abana n’ababyeyi.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubuzima RBC Dr Sabin Nsanzimana avuga ko uretse kugabanya impfu z’abana izi modoka zizifashihwa mu gukwirakwiza urukingo rwa covid 19 rwitezwe umwaka utaha.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo