Propolis Plus Capsules igisubizo mu kurwanya infection mu mubiri

Propolis Plus Capsules izwi nka antibiyotiki mwimerere. Propolis mu buvuzi gakondo yakunze gukoreshwa mu gufasha abantu gutandukana n’uburwayi bw’ama infection ndetse n’ibicurane na giripe.

Propolis Plus Capsules ikize kuri flavonoid, terpene, amino acid, vitamin n’imyunyungugu, nk’ubutare (Iron), Zinc, Selenium, Magnesium, Calcium, Phosphorus. Ikora nka antifungi na antivirusi y’umwimerere bitewe nuko ifite ubushobozi bwo gukora nka antibiyotiki no kuzamura imbaraga z’ubwirinzi bw’umubiri.

Propolis ni nziza cyane kubantu bakunze kurwara infection z’akarande.
Ikindi nuko propolis ari nziza kubantu bagira imikorere mibi y’umusemburo wa insulin ishinzwe kuringaniza isukari mu mubiri.

Propolis Plus Capsules ni nziza ku;

  Abantu bafite infection z’akarande ziturutse kuri bacteria, fungi na virusi.
  Abantu bafite intege nke z’ubwirinzi bw’umubiri.
  Abantu bakunze kumva udusebe mu muhogo, inflammation y’agace ko mujisho kazwi nka conjunctiva, indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero zose, infection zifata mu myanya icamo inkari n’izindi nyinshi.

Propolis byagaragayeko ifite ubushobozi mu kwica mikorobe izo arizo zose, ndetse na mikorobe zifite ubushobozi bwo kwihagararaho kubindi binyabutabire bitandukanye.

Aho propolis ikororera nibyo ikora biragutse cyane, kuko ahari kanseri, infection yo mu myanya icamo inkari, ahabyimbye mu muhogo, abarwaye gout, ibisebe bifunguye, ibicurane na giripe, boronshite, mu gifu, uburwayi bw’amatwi, infection yo mu mara, udusebe two mu gifu, indwara z’ibihaha, n’ahandi henshi.
Propolis yongera kuzamura ubwirinzi bw’umubiri.

Ubushakashatsi bugezweho bugaragaza ko umuntu ufata propolis buri gihe, bituma atandukana n’uburwayi buterwa n’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane ubufata mu myanya y’ubuhumekero, n’izifata mu muhogo, biturutse mu kuzamurira umubiri imbaraga kugirango wirwaneho.

Amateka y’imikoreshereje ya Propolis agaragaza ko yakunze gukoreshwa mu buvuzi cyane kuva mu myaka 350 mbere ya Yesu, mu gihe cy’umuhanga Aristotle. Mu bugiriki Propolis yakoreshejwe mu kuvura ibibyimba; muri Syria yakoreshwaga mu kuvura ibisebe; Muri Egiputa yakunze gukoreshwa mu kubika imibiri yapfuye kugirango imare igihe itangiritse.

Ese waba ujya wumva bimwe mu bimenyetso by’imikorere mibi y’umubiri twavuze haruguru ?

Gana aho HORAHO Life ikorera tuguhe Propolis Plus Capsules utandukane nibyo bibazo, tunakugire inama ku buzima bwawe.

Bakorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw cyangwa Youtube channel yabo ariyo Horaho Life Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo