Ni kenshi uzumva umuntu akubwiye ngo agira ikibazo cyo kubura amaraso cyangwa se ati ngira amaraso make,kandi wenda ukabona arabyibushye ameze neza,nyamara ntabwo abantu bagira icyo kibazo cyo kubura amaraso aba ari babandi bananutse gusa.Ubu burwayi rero nibwo tugiye kuganiraho muri iyi nkuru, turebe icyo ari cyo, ibimenyetso ndetse n’ubufasha.
Sobanukirwa byinshi kuri iyi ndwara
Kugabanyuka kw’amaraso cyangwa se Anemia ni indwara iterwa n’uko uturemangingo tw’amaraso (red blood cells/globules rouges) twagabanutse ku buryo bukabije bitewe n’impamvu runaka.Utu turemangingo rero tubaho ibyo bita hemoglobin nayo ikaba igizwe n’ubutare cyangwa se Fer/Iron.Ubu butare rero nibwo bujyana umwuka wa ogisijeni (oxygen) buwukura mu bihaha bukawukwirakwiza mu mubiri wose. Kubura rero k’utu turemangingo, bigira ingaruka no ku itembera rya oxygen mu mubiri.
Kugira amaraso make biterwa n’iki?
Urubuga rwa internet regimes maigrir, ruvuga ko ibitera kugabanuka kw’amaraso mu mubiri ari byinshi ariko muri byo igikunze kugaragara cyane ni ukubura ubutare cyangwa fer mu ndyo ya buri munsi, gutakaza fer bitewe no kuva amaraso menshi (hemorrhoides, imihango myinshi ku bagore, kunyara amaraso), ikorwa ridahagije ry’uturemangingo dutukura dukoze amaraso (ibi bishobora guterwa na za virus cyangwa imiti imwe n’imwe).
Ibimenyetso 10 byakwereka ko amaraso ari make mu mubiri wawe
– Guhorana umunaniro ukabije.
– Guteraguza k’umutima
– Kuribwa umutwe
– Umuvuduko w’amaraso urahindagurika ushobora kujya hasi cyangwa hejuru (Low blood pressure or high blood pressure).
– Guhorana ubukonje mu mubiri.
– Guhumeka insigane
– Kugira isereri.
– Kubura ubushake bwo kurya (Loss of Appetite)
– Gutakaza ibiro.
Ni ayahe mafunguro wafata cyane niba ugira iki kibazo cy’amaraso make ?
Nk’uko twabibonye haruguru ko kubura k’ubutare (fer) mu ndyo yacu ya buri munsi biri mu bitera kugira amaraso make (anemie).Ugomba gufata ibiryo bifite ubutare (fer) bwinshi harimo imboga mbisi, imbuto n’inyama cyane cyane iy’umwijima.
Imboga n’imbuto bizakongerera cyane vitamini B9, n’ubutare naho inyama zikakongerera vitamini B12 n’ubutare. Ubutare, vitamini B9 na B12 ni byo biza ku isonga mu kongera uturemangingo tw’amarso.
Mu bimera twavuga ibishyimbo, ibinyampeke nk’ umuceri n’ingano bigifite ka gahu, beterave, apricot, ibinyomoro, amacunga, isombe n’imboga muri rusange.Soya na tofu. Mu matungo harimo amagi, inyama n’ifi.